Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP) Emmanuel K. Gasana yasabye abamotari bakorera mu mujyi wa Kigali kugira uruhare mu kwicungira umutekano, cyane cyane barushaho kubahiriza amategeko y’umuhanda no gutangira amakuru ku gihe.
Ibi yabivugiye kuri sitade nto ya Kigali aho yahuriye n’aba bamotari nyuma y’umuganda ngarukakwezi wabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 27 Kanama, abashimira uruhare bagira mu kwicungira umutekano n’iterambere ry’igihugu, anabakangurira kubahiriza amategeko ndetse anagaya bamwe muri bo bahesha isura mbi umwuga bakora.
Yababwiye ati:’’Umwuga mukora ufitiye igihugu akamaro, muwiteho kandi muwukore kinyamwuga. Igihugu kizirikana uruhare rwanyu mu iterambere ryacyo no mu mutekano wacyo, ariko turanabasaba kumenya abo mutwaye n’ibyo batwaye ko nta cyahungabanya umutekano.’’
Aba bamotari beretswe amashusho ya bamwe muri bagenzi babo bafashwe bakora amakosa bikabaviramo impanuka zavuyemo urupfu, ababaga bapakiye ibirenze ubushobozi bwa moto zabo, ndetse n’abatwaye ibiyobyabwenge bitandukanye.
IGP Gasana yaboneyeho umwanya wo kwamagana ibikorwa nk’ibi anasaba aba bamotari kubahiriza amategeko.
Yababwiye ati:’’Murasabwa guhagurukira kurwanya ibikorwa nk’ibi kandi aho mubonye mugenzi wanyu abikora cyangwa atubahiriza amategeko, mwe ubwanyu mukamwihanira ndetse buri gihe mukamushyikiriza inzego z’umutekano.’’
Yabibukije kandi kurangwa n’indangagaciro za Kinyarwanda n’ubunyangamugayo.
Aha yagize ati:’’Turashimira bamwe muri mwe bagira uruhare mu ifatwa ry’abanyabyaha batandukanye, mukomereze aho kandi mujye mutanga amakuru hakiri kare ngo ibyaha bikumirwe bitaraba.’’
Yanabibukije nomero zitishyurwa bahamagaraho igihe bahuye n’ikibazo cyangwa babonye urenga ku mategeko, arizo 997 ihamagarwa n’ubonye utanga cyangwa uwakira ruswa, 113 uhuye n’ikibazo cy’impanuka, cyangwa 112 ushaka kugira ikindi usobanuza.
Izindi nomero yabahaye ni 118, 0788311110 na 0788311502 zihamagarwa n’umuntu wese ushaka ibisobanuro mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.
IGP Gasana yanabakanguriye kwirinda ibiyobyabwenge, icuruzwa ry’abantu, ubujura n’ibindi byaha.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirijwe ushinzwe ubukungu n’iterambere Parfait Busabizwa, yashimiye Polisi kubera inama idahwema kugira abamotari, aboneraho umwanya wo kubibutsa ko umutekano n’isuku bakwiye kubigira umuco, kandi bagaharanira kugabanya no kwirinda impanuka.
Yavuze ati:”Umutungo w’ingenzi igihugu cyacu gifite ni abantu, ntibikwiye rero ko dupfusha abantu kubera amakosa y’abantu bamwe. Nimubona bamwe muri bagenzi banyu batubahiriza amategeko mujye muhita mubimenyesha Polisi.’’
Yabasabye kandi kugira uruhare no kwitabira gahunda za Leta kuko abantu bashyize hamwe ntacyo batageraho.
Umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’abamotari mu Rwanda (FERWACOTAMO) Ntaganzwa Celestin, yashimiye Polisi y’u Rwanda kubera ubufatanye bafitanye, anasaba ubuyobozi bwa Polisi kuzabahugurira abanyamuryango ku mategeko y’umuhanda no kwicungira umutekano.