• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

IGP Gasana yahaye impanuro abapolisi bajya gusimbura abandi mu butumwa bw’amahoro muri Haiti

Editorial 15 Jul 2016 Mu Mahanga

Ku itariki 14 Nyakanga, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Emmanuel K. Gasana yahaye impanuro itsinda ry’abapolisi 160 bajya mu butumwa bw’amahoro bw’umwaka umwe mu gihugu cya Haiti (United Nations Stabilization Mission in Haiti -MINUSTAH).

Uyu mutwe (RWAFPU7) urimo ab’igitsinagore 21 uyobowe na Assistant Commissioner of Police (ACP) Faustin Ntirushwa, ukaba ari itsinda rya karindwi ry’abapolisi b’u Rwanda bagiye koherezwa mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu.

Aba barajya gusimbura abagize umutwe wa gatandatu (RWAFPU6) bagiye muri ubu butumwa muri Nyakanga umwaka ushize, bikaba biteganyijwe ko bataha muri uku kwezi nyuma yo kwambikwa imidari y’ishimwe nk’ikimenyetso cy’imikorere myiza.

Mu nama yagiranye na bo ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru, IGP Gasana yababwiye ati,”Kugira ngo U Rwanda rukomeze kugaragara neza ku ruhando mpuzamahanga, murasabwa kubahiriza indangagaciro za kirazira z’umuco nyarwanda n’iza Polisi y’u Rwanda, gukunda umurimo no kuwukora uko bisabwa, kubaha , kurangwa n’imyitwarire myiza, no kwitwara kinyamwuga.”

Yakomeje ababwira ati,”Murajya muri Haiti nk’abahagarariye amahoro, umutekano, n’ituze, kandi mugiye gukomereza aho bagenzi banyu bababanjirije basubikiye mu nyaka ishize…bityo mukomeze kuzamura Ibendera ry’u Rwanda. Uruhare rw’u Rwanda mu kugarura amahoro ruragaragara. Iryo shema ry’igihugu rigomba gusigasirwa haba mu karere ruherereyemo ndetse no hanze yako.”

IGP Gasana yagize kandi ati,” Nubwo imico n’ubunararibonye by’abari mu butumwa bw’amahoro binyuranye bitewe n’uko baturuka mu bihugu bitandukanye , bahuzwa no gufatanya kugarura amahoro mu gihugu boherejwemo. Murasabwa rero gukorana neza n’abandi baturuka mu bindi bihugu ari na ko mwigira ku bunararibonye bwabo kuko “kwiga bidashira.”
Iyoherezwa ry’aba 160 (RWAFPU7) ritumye U Rwanda rugera ku mubare w’abapolisi 1080 bakorera hamwe (FPU) rwohereje mu butumwa bw’amahoro muri iki gihugu kuva mu 2010.

Kugeza ubu, Polisi y’u Rwanda ifite hafi abapolisi 1000 mu butumwa bw’amahoro bakaba barimo 820 bagize imitwe itanu y’abakorera hamwe (Formed Police Units-FPUs).

Imitwe itatu muri iyo itanu y’abakorera hamwe igizwe n’abapolisi 420 bari muri Central African Republic naho 240 bakaba bari muri South Sudan.

-3289.jpg

U Rwanda ubu ni urwa kabiri ku isi mu kugira umubare munini w’igitsinagore mu butumwa bw’amahoro, rukaba muri rusange ari urwa gatatu ku isi mu kugira umubare munini w’abapolisi bari mu butumwa bw’amahoro nyuma ya Bangladesh iza ku mwanya wa kabiri na Senegal ya mbere .

RNP

2016-07-15
Editorial

IZINDI NKURU

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

“Niyamye nkomeje abansanisha n’ibyihebe byo muri RNC na data Nkerinka wayibayemo yataye igihe” Gladys Nkerinka.

Editorial 11 Feb 2024
Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Kongo-Kinshasa yasabye ubufatanye bw’ingabo zo mu karere mu kurandura imitwe y’iterabwoba yitwaje intwaro harimo FDLR na FLN

Editorial 02 Apr 2021
Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Uganda: Hatawe Muri Yombi Ukekwaho Uruhare Mu Iyicwa Rya Muhammad Kirumira Wari Komanda Wa Polisi

Editorial 12 Sep 2018
Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Ubwo izo ndonke yashakaga ashatse yazizira. Ntabwo yigeze aba umusirikare, nta mwana wanjye wigeze aba umusirikare. Nta n’umwe-Nsabimana Esdras

Editorial 17 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu
ITOHOZA

Intambara iratutumba hagati ya Hon. Gatabazi na Twagiramungu

Editorial 12 Oct 2016
Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome
Amakuru

Sylvia Mukankiko si umusazi, ni umurozi urota kumara abadasangiye nawe ubugome

Editorial 19 Nov 2021
Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs
UBUKUNGU

Perezida Kagame yagaragaje ko guha imbaraga urwego rw’abikorera byakwihutisha igerwaho rya SDGs

Editorial 12 Dec 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru