• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

IGP Gasana yibukije abazajya mu butumwa bw’amahoro kuzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima

Editorial 27 Sep 2016 Mu Mahanga

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yabwiye abapolisi 58, barimo ba ofisiye n’abandi bapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro ariko bafite inshingano zo kuyobora abandi , ko bagomba gukora bazirikana iteka inyungu z’igihugu ku mitima yabo.

Ibi yabitanzemo impanuro ku italiki 26 Nzeli, ubwo yatangizaga ku mugaragaro amahugurwa y’iminsi ibiri kuri abo bapolisi, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru.

Abapolisi bitabiriye aya mahugurwa ni abitegura kujya mu butumwa bw’amahoro bwa Loni muri Sudani y’Epfo (UNMISS) nk’umutwe uzitwa RWAFPU1-II no mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrika bwitwa MINUSCA nk’umutwe uzitwa RWAFPU1-III.

IGP Gasana mu ijambo rye yagize ati:”Muri buri butumwa bw’amahoro, ubuhuzabikorwa nteganyamikorere ni ngombwa, mugomba gusobanukirwa neza n’inshingano z’ubutumwa nk’abayobozi, mugahora mushyira imbaraga mu gukorera hamwe ; igikomeye ariko mugahora muzirikana inyungu z’u Rwanda ku mutima.”

Yabahaye izi mpanuro mu gihe bitegura kujya mu butumwa, aho bagomba kwerekana ko bahawe ubumenyi buhagije kandi bacengewe na politiki mpuzamahanga y’u Rwanda yibanda cyane ku butwererane mpuzamahanga , kumenya icyo ubutumwa bwa Polisi buvuga n’aho bugarukira ndetse no gushyira imbere indangagaciro z’ubunyarwanda mu gihe cyose cy’ ubutumwa .

Aba bapolisi basabwe kandi guha agaciro ubufatanye bwabo nk’abapolisi b’u Rwanda, n’abapolisi b’ibindi bihugu kandi baba ba ambasaderi b’u Rwanda mu butumwa bwa Loni banihatira kuvoma ubumenyi badasanganywe ku bandi bapolisi bazakorana.

IGP Gasana yagize ati:”Mbere yo kujya mu butumwa, muzafate umwanya wo gutekereza abo muri bo, uwo muhagarariye, mubanze musobanukirwe ibijyanye no kurinda abo muzaba muyoboye birimo umutekano wabo, imibereho myiza yabo, kubabonera ibyo babakeneyeho, disiplini , kwigenzura n’ubunyamwuga.”

Bagiriwe inama yo kumenya neza ibigize ubutumwa bagiyemo, itumanaho, gutanga amabwiriza no gutanga amakuru kimwe no kuyobora iminsi mikuru byose mu buryo mpuzamahanga.

-4164.jpg

Mu minsi ibiri aya mahugurwa azamara, bamwe mu bapolisi bakuru bazatanga ibiganiro bizafasha abayitabiriye kuzatunganya neza ubutumwa bitegura kujyamo.

Mu byo baziga harimo ibigize Loni, imiterere n’inzego zayo, kumenya kuyobora abantu mu bihe bigoye, kuyobora neza abapolisi, kurinda abo uyoboye , ubucakara bushingiye ku gitsina mu duce turangwamo amakimbirane n’ibindi,..

RNP

2016-09-27
Editorial

IZINDI NKURU

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Perezida Kagame yifuza impinduka mu bwikorezi bwo mu kirere

Editorial 22 Feb 2017
Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Abo muri RNC bariye karungu nyuma y’uko Kayumba Nyamwasa atorotse inama yari kubarizwamo iby’amafaranga yariye

Editorial 09 Dec 2022
Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Bane batawe muri yombi mu mukwabu wakozwe ku benga inzoga zitemewe muri Nyanza

Editorial 17 Oct 2016
Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Police Handball Club yatsinze APR HBC ikomeza kuba iya mbere

Editorial 08 May 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa
INKURU NYAMUKURU

Lt Col Rugigana Ngabo yagejejwe mu rw’ikirenga ntiyaburanishwa

Editorial 12 Mar 2018
Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022
Amakuru

Hagati yikipe ya Gicumbi FC, Heroes FC, Amagaju FC na Etoile de l’Est harara hamenyekanye amakipe abiri azakina ikiciro cya mbere 2021-2022

Editorial 12 Oct 2021
Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup
IMIKINO

Amateka yandikiwe i Maputo: Rayon Sports yerekeje mu matsinda ya Caf Confederation Cup

Editorial 19 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru