• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

IGP yashimye urubyiruko rw’abakorerabushake anarusaba kuzagira uruhare mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi

Editorial 01 Jun 2016 Mu Mahanga

​Ubwo umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda IGP Emmanuel K. Gasana yagiranaga inama n’ urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira no kurwanya ibyaha (RYVCPO) 52 ruhagarariye uturere twose tw’u Rwanda n’abayobozi barwo ku rwego rw’Igihugu kuwa kabiri tariki ya 31 Gicurasi; yarushimiye ubufatanye bwarwo mu gucunga umutekano w’abanyarwanda, anarusaba kuzagira uruhare rufatika mu migendekere myiza y’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi kizasozwa n’isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe.

Akaba yarubwiye ati:”Ibyo mukora mu guharanira ko abaturarwanda bagira umutekano ni ibyo kwishimira, ariko murasabwa kongeramo imbaraga mugakomeza guharanira ko igihugu cyanyu kigira umutekano urambye, mukarushaho kurangwa n’ikinyabupfura, guhanga udushya, gukorera hamwe no guhanahana amakuru byihuse.”

Yanasabye urwo rubyiruko kurushaho gukorana n’itangazamakuru, cyane cyane gukoresha imbuga nkoranyambaga zabahuza n’abanyarwanda hagamijwe ko buri wese yumva uruhare rwe mu kubungabunga umutekano wo soko y’iterambere ry’igihugu .

IGP yakomeje agira inama uru rubyiruko gukoresha amatorero atandukanye harimo abahimba imivugo, indirimbo, amakinamico n’ibindi mu gukangurira abaturage gukumira ibyaha.

Yakomeje agira ati:” Mu matariki ya mbere y’ukwezi gutaha, tuzizihiza isabukuru y’imyaka 16 Polisi y’u Rwanda imaze ishinzwe, uyu munsi ukazabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi. Mwe nk’abafatanyabikorwa bacu rero, turabasaba kuzagira uruhare rukomeye mu bikorwa biteganyijwe muri icyo cyumweru.”

Umuhuzabikorwa ku rwego rw’igihugu w’uru rubyiruko Kangwagye Justus, yavuze ko mu gihugu cyose urubyiruko rwiyemeje kuzafata iya mbere, rukagira uruhare mu bikorwa bizaranga iki cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi, cyane cyane rurushaho gukangurira abanyarwanda kurengera uburenganzira bw’ubwana no kumurinda ihohoterwa.

Yagize ati:”Twiyemeje kurenga ubukangurambaga gusa, ahubwo twe ubwacu tukazagira uruhare mu kumenya abana bataye amashuri, tukamenya impamvu ibibatera, tukanarebera hamwe uko basubira kwiga.”

Muri iyo nama, umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe Ubufatanye bwa Polisi n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha, akaba ari nawe muhuzabikorwa w’ibiteganyijwe mu cyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi (Police week), Assistant Commissioner of Police (ACP) Damas Gatare, , yavuze ko mbere y’uko hizihizwa iyi sabukuru hazabanza icyumweru cy’ibikorwa bya Polisi; muri icyo cyumweru abapolisi n’abaturage bakazahurira mu bikorwa bitandukanye bizakiranga.

Hakazibandwa cyane ku kurengera uburenganzira bw’umwana, dore ko n’insanganyamatsiko igira iti:”Duhagurukire hamwe turwanye ihohoterwa rikorerwa abana.”

Akaba yagize ati:”Icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi giteganyijwe guhera tariki ya 10 kugeza kuya 16 Kamena, kikazatangizwa n’umunsi murikabikorwa bya Polisi y’u Rwanda no gutangiza ubukangurambaga ku kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana.

Ubu bukangurambaga buzabera muri Sitasiyo yatoranyijwe muri buri karere no muri buri ntara n’umujyi wa Kigali. Ku rwego rw’Igihugu, iki cyumweru kizatangirizwa i Remera, ku cyicaro cya Polisi y’umujyi wa Kigali (Kigali Metropolitan Police Headquarters”.)

Yabwiye urwo rubyiruko ko intego y’iki cyumweru ari ukwerekana akamaro k’ubufatanye n’abaturage mu gutahura, gukumira no kurwanya ibyaha, gukangurira abaturage uruhare rwabo mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana, kongera uburyo n’imbaraga mu gutanga serivisi nziza no kugeza ku bagenerwabikorwa ibibakorerwa.

Yababwiye ko muri icyo cyumweru hazanibandwa ku kurwanya icuruzwa ry’abantu, ikoreshwa n’icuruzwa ry’ibiyobyabwenge no kubungabunga umutekano wo mu muhanda hirindwa impanuka.

RNP

2016-06-01
Editorial

IZINDI NKURU

Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Ikipe ya Chelsea yaraye yegukanye igikombe cy’Isi cy’amakipe naho Al Ahly yari ihagarariye umugabane wa Afurika yegukana umwanya wa 3

Editorial 14 Feb 2022
Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Patrick Rugaba: Umwana w’Umujenosideri Wiyemeje Gusebya u Rwanda ku Mbuga Nkoranyambaga

Editorial 25 Aug 2025
Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no  kuzuza inshingano zabo

Umuhuzabikorwa wa DASSO yasabye abagize uru rwego kwita no kuzuza inshingano zabo

Editorial 04 Jun 2016
U Burundi buravuga ko inkunga y’indogobe u Bufaransa bwahaye abaturage ari nk’igitutsi

U Burundi buravuga ko inkunga y’indogobe u Bufaransa bwahaye abaturage ari nk’igitutsi

Editorial 31 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora
ITOHOZA

Umukozi wa NPD afunzwe akekwaho konona umutungo wayo awugurisha no guhemberwa umuntu udakora

Editorial 11 Sep 2017
Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi
Mu Rwanda

Kisoro : Abasore b’Abagande bakomeje kujya mu mutwe wa M23 ku bwinshi

Editorial 02 Mar 2017
Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside
ITOHOZA

Ibihugu byo muri EAC n’Ibiyaga Bigari nibyo bicumbikiye abantu benshi bakoze Jenoside

Editorial 16 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru