Dr.Marara Christian kuri ubu uri i Kigali mu Rwanda, ariko akaba asanzwe atuye no mu Bufaransa yatumiwe mu Kiganiro n’abanyamakuru babiri bari mu buhungiro muri bamwe barwanya Leta, aribo Jean Claude MULINDAHABI cyera yakoraga urubuga rw’imikino kuri RTV, (aza guhunga ikusanya makuru rya Gacaca ry’iwabo I Kanombe , none ubu yigize umuvugizi w’abarwanya Leta, mu buhungiro mu Bufaransa.
Undi ni uwitwa SEMANA Tharcisse uba mu Busuwisi. Icyo kiganiro cyarimo na Ambassadeur JMV Ndagijimana( wigeze kuba minisitiri w’ububanyi n’amahanga azanywe na Twagiramubgu w’iwabo i Bushi, aza kwiba amafaranga yo gushyiraho za Ambassade I Burayi, agenda muti wa mperezayo), hamwe na Padiri Thomas Nahimana, nawe w’umushi, ngo ushaka kuzaba Perezida w’ u Rwanda aciye ku iturufu ngo y’ubuhutu kuko aribyo ashyize imbere mu gihe politiki iriho mu rwanda itakigendera kuby’amoko.
Muri icyo kiganiro cyatambutse taliki ya 21/2/2016 ( Aha mutubabarure mu nkuru yacu y’ubushize twari twibeshye amatariki n’umwaka) cyiswe Burundi-Rwanda : ikiganiro Amb. JMV Ndagijimana, Dr Christian Marara na Padiri Thomas Nahimana.
Nyuma y’uko duhitishije muri Rushyashya bimwe mu bitekerezo byatanzwe na Dr. Marara muri iki kiganiro Dr. Marara ubwe yahamagaye umuyobozi wa Rushyashya amubwira ko ari Kigali mu Rwanda ko atahunze igihugu ko atari umwanzi wa Leta iriho ko ibyo twamuvuzeho byose twamwibeshyeho.
Avuga ko ari umunyapolitiki ko kandi ari mubashinze ishyaka PPC, riri muri Guverinoma mu Rwanda ko rero atarota asebya cyangwa ngo asenye ibyiza Leta y’u Rwanda iyobowe na Perezida Kagame imaze kugeraho.
Tuboneyeho umwanya wo kubiseguraho kuko Umwanditsi wacu, yibeshye ku majwi, maze ibyavuzwe na Ndagijimana abyitirira Marara, twongeye gutega amatwi dusanga Marara uko yasobanuraga ikibazo cy’u Burundi bihabanye n’uko twabyanditse.
Reka dusangize abatarumvise icyo kiganiro, maze nabo bazadufashe gusesengura no gusaba imbazi Dr Marara.
Ubwanditsi