Abana bakomoka ku bicanyi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bategura ibikorwa bitandukanye mu rwego rwo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi. Muri ibyo harimo ikiganiro “Ribara uwariraye” cyabereye kuri Space ku rubuga rwa X rwari ruzwi nka Twiter.
Intego nyamukuru yibi biganiro usibye gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi harimo no gutagatifuza ababyeyi babo bagaragaza ko ari abere ngo bamwe badashyikirizwa ubutabera abandi bafashwe ngo barekurwe babita imfungwa za politiki.
Mu gihe muri Jenoside barimo basahura barya n’inka z’Abatutsi, aba bakomoka ku babyeyi bakoze Jenoside nabo barahura bakavuga inzira y’umusaraba banyuzemo bahunga nyamara ntibavuge icyo bari bahunze n’imbaga y’Abatutsi bari bamaze koreka.
Ku isonga hari Denise Zaneza umukobwa wa ruharwa Marcel Sebatware yari Umuyobozi Mukuru w’Uruganda rukora Sima mu Rwanda (CIMERWA) ruri mu yahoze ari Komini Bugarama mu Karere ka Rusizi. Sebatware akomoka mu yahoze ari Komini Mukingo, Perefectura ya Ruhengeri hamwe n’uwari Munistriri w’Ubucuruzi n’Inganda muri icyo gihe ariwe Josoph Nzirorera wanamushyize kuri uwo mwanya w’icyubahiro.
Sebatware ni muramu wa Jenerali Nsabimana Deogratias wari Umukuru wa État-major w’izari ingabo z’u Rwanda, uyu Nsabimana niwe wasinye inyandiko ibiba urwango yasobanura ko abanzi b‘igihugu ari Abatutsi. Ku bijyanye na politiki, mu 1994 Sebatware Marcel yari umuyoboke w’ishyaka CDR.
Aho ari mu buhungiro mu Bubiligi, Sebatware Marcel ari mu bahezanguni bihishe inyuma y’ibikorwa bya politiki kugira ngo ahishe uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi. Ari mu barwanashyaka bashinze ishyaka FDU-INKINGi mu Bubiligi, Umuyobozi waryo Victoire Ingabire Umuhoza yakatiwe n’Inkiko z’u Rwanda kubera guhakana jenoside yakorewe Abatutsi no kubiba urwango.
Undi ni Claude Gatebuke umuhungu wa Gatebuke, umuhezanguni w’umuhutu wakoraga muri ONAPO agatoteza Abatutsi bakoraga muri icyo kigo.
Kwishyira hamwe kw’abana b’abajenosideri ngo barahakana Jenoside banatagatifuze ababyeyi babo bagize uruhare muri Jenoside ninko guteranya amagi yamenetse.