Ikigo cy’ikoranabuhanga Mara Corporation gikorera mu bihugu byinshi ariko kikaba gifite icyicaro mu Rwanda, ku wa Gatanu cyatangaje ko kigiye gushora miliyoni 100 z’amadolari mu gukora telefoni zigezweho zibereye Afurika.
Izi telefoni zizakorerwa muri Afurika y’Epfo, ndetse zikorwe n’abiganjemo Abanyafurika.
Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Perezidansi ya Afurika y’Epfo, ibi byatangajwe na Ashish Thakkar washinze Mara Corporation ubwo yari mu nama ku ishoramari muri iki gihugu.
Thakkar yavuze ko nubwo muri Afurika habarizwa ‘smartphones’ zisaga miliyoni 400, kandi mu myaka mike iri imbere zikazagera kuri miliyari, nta n’imwe ikorerwa kuri uyu mugabane.
Ati “Nta na zimwe muri zo zikorerwa muri Afurika, nke muri zo ziteranyirizwa mu bice bimwe na bimwe by’umugabane ariko nta n’imwe ihakorerwa.”
Yakomeje avuga ko ibi bigiye guhinduka kuko Mara igiye gushora miliyari 100 z’amadolari mu gukora telefoni zizaba zifite ikoranabuhanga riri ku rwego rwo hejuru, kandi zihendukiye Abanyafurika.
Thakkar yagaragaje ko ibi bizatuma bahanga imirimo myinshi, kandi izi telefoni zizagezwa kuri ba rwiyemezamirimo bakiri bato bakazibyaza umusaruro bongera umubare w’abagera kuri serivisi z’imari ndetse bagateza imbere inzego zirimo n’ubuhinzi.
Iyi nama yateguwe na Perezida Cyril Ramaphosa yitabiriwe n’abagera ku 100, aho intego ari ugushakisha ahashobora guturuka ishoramari rya miliyari 100 z’amadolari mu myaka itanu iri imbere kugira ngo ubukungu bwa Afurika y’Epfo bwongere buzahugurwe.
Mara Group ikorera mu bihugu 25 bya Afurika ariko ikaba ifite icyicaro mu Rwanda, ibarizwamo Atlas Mara iherutse kugura Banki y’Abaturage, BPR.