Induru n’uruzurungutane mu nkiko byari bimaze imyaka 2 bigerageza gutambamira gahunda yo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, byashyizweho iherezo ndakuka.
Tariki 22 Mata 2024 rero, wabaye umunsi w’amateka, kuko aribwo Inteko Ishinga Amategeko y’Ubwongereza yemeje bidasubirwaho itegeko ryemerera icyo gihugu gushyira mu bikorwa amasezerano cyagiranye n’u Rwanda muri Mata 2022, ateganya ko Ubwongereza buzohereza mu Rwanda abantu bageze muri icyo gihugu rwihishwa, aribo bitwa”abimukira batemewe n’amategeko”.
Leta y’Ubwongereza ivuga ko aya masezerano agamije kurokora ubuzima bw’abantu ibihumbi n’ibihumbi bapfira mu nzira bagerageza kwinjira rwihishwa mu Bwongereza, cyane cyane abarohama mu mazi magari ari hagati y’icyo gihugu n’Ubufaransa, nyamara baba bahaye abamamyi ibyamirenge ngo babafashe kwambuka.
U Rwanda rwo rwasobanuye kenshi ko rutazuyaza igihe cyose ruzahamagarirwa gutabara amagara y’abari mu kaga, cyane cyane Abanyafrika badasiba kurohoma mu nyanja, n’abicirwa mu mayira bajya gushakira ubuzima ku mugabane w’Uburayi. Urugero ni abavanywe mu bucakara muri Libiya, ubu ababarirwa mu 2.150 bakaba batekanye mu Rwanda.
Iri tegeko ryo kohereza mu Rwanda abimukira bari mu Bwongereza mu buryo butemewe n’amategeko, kugeza ubu rirareba abantu 5.200, ndetse mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Rishi Sunak, akaba yatangaje ko aba mbere bazatangira kugera mu Rwanda mu mpera za Kamena, cyangwa mu ntangiriro za Nyakanga, uyu mwaka wa 2024.
Ubundi indege izanye icyiciro cya mbere cy’abo bimukira yagombaga kuba yarageze i Kigali muri Kamena 2022, ariko abahangayikishijwe n’uko byabakura amata mu kanwa batangira inzira yo kubibangamira.
Muri abo ba “rusahuriramunduru” harimo nyine abambutsa abo bimukira, ababashakira amacumbi, ibibatunga, imyambaro, imiti n’ibindi nkenerwa mu buzima bwa buri munsi, amahyirahamwe y’abanyamategeko abasabira ubuhungiro, n’abandi batunzwe n’uko abo bimukira bari ku butaka bw’Ubwongereza.
Abo bose bishyize hamwe na ba “bangamwabo” b’Abanyarwanda, nka Ingabire Victoire Umuhoza, IVU udatangwa mu bikorwa biharabika u Rwanda, maze batangira kuvuza induru ngo mu Rwanda nta mutekano uhari, ngo ntirwubahiriza uburenganzira bwa muntu, n’ibindi birego bihabanye n’ukuri.
Ibyo byatumye haba imanza ndende, kugera mu Rukiko rw’Ikirenga rw’Ubwongereza, ndetse no mu Rukiko rurengera Uburenganzira bwa Muntu ku mugabane w’Uburayi. Aho hose kwari uguta umwanya no kwirengagiza ko ukuri amaherezo gutsinda.
Si ba IVU bakozwe n’ikimwaro gusa kandi, kuko harimo na Loni yaranzwe n’indimi ebyiri muri iki kibazo by’abimukira bazava mu Bwongereza baza mu Rwanda.
Mu mwaka wa 2019 Ishami rya Loni ryita ku Mpunzi, UNHCR, ryagiranye amasezerano n’uRwanda arebana no kwakira abimukira, barimo abahunze Abatalibani muri Afghanistan, ndetse n’abo twavuze bavanwa mu mabohero yo muri Libiya, ahakorerwa iyicarubozo abafashwe bashaka kwambuka inyanja ya Mediteterane ngo binjire mu Burayi.
Muri za ndimi ebyiri twavugaga, iyo Loni irongera ikemeza ko aba bimukira bo mu Bwongereza” nta burenganzira bazabona mu Rwanda”, ukibaza ikibatandukanya n’abavuye muri Libiya na Afghanistan, kandi iyo Loni ivuga ko bo bafashwe neza mu Rwanda!
Twibutse ko amasezerano hagati y’Ubwongereza n’u Rwanda ateganya ko umwimukira ugeze mu Rwanda ashobora gukomeza inzira yemewe n’amategeko yo gusaba ubuhungiro mu Bwongereza. Utazabona ubwo buhungira ashobora kwemererwa gutura mu Rwanda, cyangwa mu kindi gihugu cyakwemera kumwakira, ariko akaba adashobora gusubizwa mu gihugu cye kavukire.
Imibare yerekana ko mbere y’aya masezerano, Ubwongereza bwirukanaga abantu nibura 5.000 buri mwaka, bagasubira mu ntambara, ubukene n’ibindi bibazo bari barahunze mu bihugu byabo.