• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

  • Mu gihe gisaga icyumweru kimwe, I Kigali harabera BAL ya 5 izitabirwa n’amakipe arimo APR BBC yo mu Rwanda   |   13 May 2025

  • Ingabo za Afurika y’Epfo Zavanye Ipfunwe muri Congo mu Gikorwa cya SAMIDRC   |   12 May 2025

  • Amakipe ya Police WVC na APR VC yegukanye igikombe cya shampiyona y’u Rwanda muri Volleyball 2024-2025   |   12 May 2025

  • Bayaherewe mu Rwambariro, Rayon Sports yakiriye amafaranga nyuma yo gushimangira umwanya wa mbere   |   09 May 2025

  • Gukura no Kubaho kwanjye byose bishingiye ku cyerekezo cya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame – Knowless   |   08 May 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Ikinamico kwa bene Rwigara: ‘ Amagambo ashize ivuga ‘

Editorial 11 Sep 2017 Mu Rwanda

Amagambo yashize ivuga nyuma y’iminsi ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwizwa inkuru ko Diane Rwigara n’abo mu muryango we baburiwe irengero kugeza ubwo Polisi y’Igihugu yibasiwe bikomeye ishinjwa guta muri yombi uyu mukobwa n’abo mu muryango we; ariko kera kabaye byaje gutahurwa ko byose ari umugambi uyu muryango wari warakoze ushaka guteza impagarara n’urunturuntu.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, nibwo polisi yatahuye batatu mu bagize umuryango wa Rwigara bashakishwaga aribo Diane Rwigara, Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara, bari mu gikari cy’inzu yabo mu Kiyovu, nyuma y’iminsi bahamagarwa mu bugenzacyaha ntibitabe.

Ni nyuma y’amagambo menshi yavugwaga ko aba bagize umuryango wa Rwigara Assinapol baburiwe irengero abandi bakavuga ko batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakaba bafungiwe ahantu hatazwi.

-7907.jpg

-7909.jpg

Impanuka yahitanye nyakwigendera Rwigara Assinapol

Ubusanzwe nyakwigendera Rwigara Assinapol n’abagize umuryango we ni abacuruzi ahanini bashabika mu birebana n’itabi ndetse n’ibindi bitandukanye. Nk’uko bikunze kugendekera ibigo by’ubucuruzi bito n’ibinini ahariho hose; Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kimaze igihe kinini kiri gukora ubugenzuzi mu birebana n’imyishyurire y’imisoro mu masosiyete y’ubucuruzi harimo n’ihuriwemo n’abagize umuryango wa Rwigara.

Iki kigo cyatangaje ko uruganda rutunganya itabi rw’uyu muryango rumaze imyaka irenga itanu nta n’urumiya rw’imisoro rwishyura. Amakuru avuga ko habarurwa asaga miliyari eshanu z’amafaranga y’u Rwanda iki kigo cyari gikwiye kuba cyarishyuye kuva mu 2012.

Ibi byo ubwabyo bihanirwa n’amategeko kuko ingingo ya 371 mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko ‘kutishyura umusoro wagenwe’ bihanishwa igifungo kuva ku meza atandatu kugera ku myaka ibiri, kandi umuntu agatanga ihazabu ingana n’umusoro yanyereje.

Ku rundi ruhande Diane Rwigara aherutse kugaragaza inyota yo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda nkuko abyemererwa n’amategeko kimwe n’undi munyarwanda wese; gusa muri uru rugendo asa n’uwaciye inzira itagendwa kuko byatahuwe ko yakoresheje impapuro mpimbano mu gutanga ibyangombwa yasabwaga na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, NEC.

NEC niyo yabigaragaje rugikubita ivuga ko Diane Rwigara afatanyije n’umukorerabushake wayo mu Karere ka Rulindo, biganye imikono y’abantu bagasinyira abagera kuri 26 imyirondoro yabo ikuwe ku makarita y’itora uwo mukorerabushake yari afite.

-7910.jpg

Diane Rwigara n’umubyeyi we kuri Komisiyo y’Amatora

Ibi nabyo mu mategeko birahanirwa kuko ingingo ya 609 mu gitabo cy’amategeko ahana iteganya “igifungo kirenze imyaka itanu kugeza ku myaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu kugeza kuri miliyoni eshatu”.

Ku ilisiti y’abari bashyigikiye kandidatire y’uyu mukobwa w’imyaka 35, hanagaragayeho abantu bapfuye aribo Rudahara Augustin; Maniraguha Innocent na Byiringiro Desire.

Izi mpamvu zirebana no gukekwaho kunyereza imisoro ndetse n’ibyaha bifitanye isano no guhimba inyandiko nibyo byahagurukije Polisi itangira gukora iperereza kuri uyu muryango, bitandukanye n’ababisanisha n’uko uyu mukobwa yakurikiranywe azizwa ko yinjiye muri Politiki mu gihe isosiyete y’uyu muryango imaze imyaka n’imyaka yishyuzwa imosoro kandi ba nyirayo babizi.

Ibyo kuburirwa irengero byaje bite?

Kuba bimaze iminsi bivugwa ko baburiwe irengero abandi bakavuga ko bafunze, kubasanga iwabo mu rugo ni ikimenyetso cy’ikinyoma cyahimbwe na Diane Shima Rwigara, kigashimangirwa n’amagambo agaragara ku rukuta rwe rwa Twitter (@ShimaRwigara) rwanditseho ko ubu ruri gukoreshwa n’umwunganizi we, mu gihe nyir’ubwite “afunzwe binyuranyije n’amategeko.”

Hari n’abavuga ko byari bigamije gusembura ibitekerezo bya benshi ngo bumve ko ugukurikiranwa kwe kuri mu mpamvu za politiki, bityo bitwikire ibyaha akekwaho hamwe n’abagize umuryango we.

Bisa n’aho Diane Rwigara n’abo mu muryango we batari bagishaka kuva mu rugo cyangwa ngo bagire ubasura, kuko uretse no kuba baranze gufungurira abapolisi, mbere y’uko bahagera hari n’umugore wari wahaje afite agakapu gato, akanda inzogera yo ku rugo habura umufungurira, arangije arikubura aragenda.

Amakuru y’ifatwa n’ifungwa Diane na we ayihakanira ubwe, kuko ubwo yari amaze kwerekwa inyandiko itegeka ko ajyanwa kuri polisi ku ngufu, mu mvugo yakoreshaga yuje ukubahuka abashinzwe umutekano adasize n’umubyeyi we n’abavandimwe nk’aho yababwiraga ati ‘ceceka, tais-toi!’; yemera ko babaga iwabo, nta wigeze ahabavana.

Hari aho yeruye ko banze kwitaba polisi nkana kubera ko mu iperereza yafashe telefoni zabo igatwara n’amafaranga, bityo batari bafite uburyo bwo kujyayo. Byose bigashimangira ko iby’ukuburirwa irengero n’ifungwa ari ibinyoma bisa, byahimbwe na we ubwe.

Nyamara bisa n’aho basanzwe bava mu rugo, kuko polisi yanze gutwara abahungu babiri ba Rwigara mu modoka yatwayemo bashiki babo na nyina ivuga ko bo ntacyo ibabaza, hanyuma bakatsa imwe mu modoka zari ziparitse mu gipangu cyabo bakabaherekeza mu bugenzacyaha. Ibi binasobanura neza ko kuba Diane yaravugaga ko yabuze uko agera kuri Polisi ari ikinyoma gisa kuko basaza be babonye uko bagerayo ubwo Polisi yajyaga mu rugo rwabo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yabwiye itangazamakuru ati “Ntabwo bari bafunze, icyakozwe mbere kwari ugusaka bikurikije amategeko, bimwe mu bintu birafatwa harimo n’amafaranga, kandi ubwo umwe mu bavandimwe babo yazaga hano, yabonye amafaranga yasabaga.”

Ikimwaro ku muryango, Filip Reyntjens we asaba imbabazi

Ubwo byatangiraga guhwihwiswa ko umuryango wa Rwigara waburiwe irengero, hari impande nyinshi zahise zihaguruka zibavuganira cyane cyane Diane Rwigara zibihuza n’uko yashatse kwiyamamariza kuyobora u Rwanda.

Umubiligi Filip Reyntjens ukunze kuzamura ijwi asebya u Rwanda, kuwa 31 Kanama yihutiye kwandika kuri twitter ko Shima Diane Rwigara yatawe muri yombi, ko “ukuburirwa irengero kwe kwemejwe n’abantu be ba hafi i Kigali”, akomeza avuga ko “Umuryango mpuzamahanga ukwiye gushyira igitutu kuri guverinoma y’u Rwanda.”

Kuri iyi nshuro Reyntjens yatewe ikimwaro n’ukuri, ahita avuga ko impamvu iyo ari yo yose Diane Rwigara yaba yaragendeyeho ahimba ko yaburiwe irengero, bitari bikwiye ko ayobya rubanda bene aka kageni.

Yakomeje agira ati “Nta mpamvu n’imwe yo kubeshya ko yaburiwe irengero cyangwa afunzwe nk’uko bigaragara kuri konti ye ya twitter. Ni imyitwarire idakwiye, agomba kubisabira imbabazi nk’uko nanjye mbikoze.”

Nyuma yo kubazwa n’ubugenzacyaha, abagize umuryango wa Rwigara basubijwe mu rugo baherekejwe na polisi, mu gihe iperereza rigikomeje.

-7904.jpg

Uhereye ibumoso: Diane Rwigara; Anne Rwigara n’umubyeyi wabo Adeline Rwigara

-7905.jpg

Ubwo Polisi yageraga mu rugo rwo kwa Diane Rwigara, ibintu byari bitereye hejuru nta na kimwe kiri mu mwanya wacyo. Abanyamakuru batunguwe no kubona intebe zisa neza n’izigaragara ku mafoto yakwirakwiye y’uyu mukobwa yambaye ubusa.

-7906.jpg

Source: IGIHE

2017-09-11
Editorial

IZINDI NKURU

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

APR FC yanganyije na Mukura itakaje umwanya wa mbere wafashwe na Kiyovu SC  yatsinze Etincelles FC 1-0

Editorial 14 Mar 2022
Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi

Ubwoba muri RNC: Gen Kayumba kwikanga umuhisi n’umugenzi

Editorial 15 Jun 2016
Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Rwamagana: Abayisiramu bashima Perezida Kagame wabahaye ijambo ntibongera kwitwa Abaswayire

Editorial 10 Jun 2017
Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Police yashubije umuhinde miliyoni 13 Frw yibwe n’umukozi we

Editorial 17 Aug 2017

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024
Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

Mu rwego rwo guhangana n’inzara yugarije Abarundi, Perezida Ndayishimiye yageneye ikilo cy’inyama buri mukozi wo mu biro bye.

18 Jun 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru