Perezida Habyarimana ajya gufata ibyitso by’Inkotanyi kuya 4-5 Ukwakira 1990 , ingabo ze Ex. FAR zaraye zirasa mu kirere mu mujyi wa Kigali mu gitondo zibyukira mu ngo z’Abatutsi zisaka imbunda n’ibindi bikoresho bya gisilikare mungo z’Abatutsi mu rwego rwo gufata ibyitso by’Inkotanyi ngo nibyo byaraye birasa kubigo bya gisilikare by’ingabo z’u Rwanda, basatse ,imbunda n’amaradio y’utumanaho, ari ukujijisha kugirango babahimbire ibyaha. Hafashwe abatabarika hose muri karitsiye z’umujyi wa Kigali bajya gufungirwa kuri Stade ya Nyamirambo, abandi babajyanwa mu nzu zakorerwagamo iyica rubozo.
Ngayo amayeri inzego z’iperereza za Nkurunziza zirimo gukorera abatavuga rumwe nawe cyane cyane ababaye mu ngabo za kera, amakuru aturuka I Bujumbura, aravuga ko mu rugo rw’umukoroneli umaze imyaka isaga ibiri afunze hafatiwe ibikoresho bya gisirikare bitandukanye birimo impuzankano n’imbunda, ariko abo mu muryango we bakaba bavuga ko ibi ari Ikinamico kuko ar’ iby’igisirikare cy’u Burundi byazanwe mu rwego rw’uwo musilikare murwego rwo kumushakira ibyaha.
Biravugwa ko ibyo bikoresho byasanzwe mu rugo rwa Col. Dieudonne Dushimagize (uri ku ifoto) ariko abo mu muryango we baravuga ko ari iby’igisirikare cya leta.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo Igipolisi cy’u Burundi cyatangaje ko mu mukwabu wacyo cyafashe imbunda, amasasu, n’imyambaro ya gisirikare mu rugo rwa Col. Dieudonne Dushimagize bakunda kwita Ngangi, ruherereye muri Komini Muha, mu majyepfo ya Bujumbura.
Abo mu muryango we ariko bo bavuga ko ibi ari ukugerageza gushaka ibyaha bagereka kuri uyu mu Colonel uri mu bakurikiranweho uruhare mu kugerageza guhirika ubutegetsi mu 2015.
Aba rero bakemeza ko ibi bikoresho ari igisirikare cyabijyanye mu rugo rwe kuko ngo byakabaye byaragaragaye ubwo Col Dushimagize yatabwaga muri yombi mu Ugushyingo 2016.
Umuryango we ukaba wamaganye icyo wise ubugambanyi mu gihe hategerejwe kujuririra igifungo yahawe mu rukiko rw’Ikirenga nk’uko iyi nkuru dukesha SOSMediasBurundi ikomeza ivuga.
Col Dieudonne Dushimagize akaba yarakatiwe imyaka 10 y’igifungo n’amande y’amafaranga 500 y’Amarundi. Yashinzwe kugira uruhare mu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi muri Gicurasi 2015, akaba afungiye muri Gereza ya Bubanza.
Uyu kandi yavuzwe mu mugambi wo gushaka kwivugana uwahoze ari umujyanama wa Perezida Nkurunziza ari we Willy Nyamitwe.