Ikibazo cyo kuburirwa irengero kwa Ben Rutabana gikomeje guteza impagarara mu bayoboke ndetse n’abayobozi b’ishyaka RNC.Aba bashinja umuyobozi wa RNC Kayumba Nyamwasa kugira uruhare mu ibura rya Ben Rutabana ndetse n’abandi bayoboke batandukanye bagiye baburirwa irengero muri ubwo buryo bigizwemo uruhare na Kayumba ubwe. Ibi bikaba bikomeje guhangayikisha abayobotse buhumyi uyu mwicanyi cyane ko andi makuru ku ibura rya Rutabana akomeje gufasha bamwe kubona ibimenyetso bishya by’uko umuyobozi Kayumba Nyamwasa yabigizemo uruhare kandi adakwiye gukomeza ubwo bugome bwe, agahabwa rugali.
Mukiganiro umwe mu bahoze muri Komite nyobozi ya RNC yagiriye kuri radio Ishakwe ikorera muri Leta z’unze ubumwe z’Amerika yavuze ko bahishuye ko ubwo Ben Rutabana yari akimara kuburirwa irengero ubwo yarari mu butumwa bw’akazi muri Uganda , Kayumba Nyamwasa yahise atumiza inama y’abayobozi asaba ko Ben Rutabana yakwirukanwa muri RNC .
Avuga ko ibi yabikoze azi neza umutego yari yateze Rutabana, bityo ngo nihagira ikimubaho bazahite batangaza ko Ben atarakiri umuyobozi muri RNC.
Umwe mu bahoze muri RNC witwa Jonathan wari muri icyo kiganiro yagize ati:”Hari ibintu bitangaje, kubona Ben akimara kuburirwa irengero Kayumba yarahise asaba ko hatumizwa inama kugirango birukane Rutabana , maze bazabone icyo bazavuga ko Rutabana yari atakiri muri RNC, ko yari yibereye mubikorwa bye adakwiye kubazwa RNC.”
Yongeraho ko iki ari ikintu kigaragaza uburyo Kayumba Nyamwasa yakoresheje mu gusisibiranya ibimenyetso.
Ati:”icyo n’ikintu cyambere kigaragaza ubutindi n’ubugome yakoresheje mukugira azimize ibimenyetso.”
Musonera, avuga ko ikindi kimenyetso gishimangira ko Kayumba yagize uruhare mu gushimuta Ben Rutabana ngo ni uko Rutabana akimara kuburirwa irengero Kayumba yatangiye gukoresha Epimaque Ntamushobora mu nshingano zari iza Ben Rutabana,uyu Epimaque akaba asanzwe ari komiseri wa RNC ushinzwe ubukangurambaga.
Musonera yavuze kandi ko aha ariho hatangiriye amakuru asebya Ben Rutabana mu banyamuryango ba RNC avuga ko ibura rya Rutabana ntawe rikwiye guhangayikisha kuko ubusanzwe ngo arangwa n’ivangura rishingiye ku moko, aya makuru ngo yakwirakwizwaga na Epimaque Ntamushobora.
Yagize ati:”gukoresha bamwe mu bacuranzi b’imiduri ye , nka Epimake Ntamushobora uhorana utugambo two kugenda asebanya, aho sebuja Kayumba amutumye hose , aho yirirwaga mu mazu y’abahutu avuga ko Ben ari virus, ngo n’umwanzi w’abahutu nta muntu ukwiye k’umwitaho.”
Musonera Jonathan yongeyeho ko nawe Ntamushobora yamusuye. ati: “ Ntabwo ari amagambo n’iwange yarahageze Sebuja umuntumyeho ambwira ko Ben tutagomba k’umwitaho. ”
Musonera avuga ko ibi yabikoze azi neza ko Ben Rutabana yagiye mu butumwa bw’akazi munyungu za RNC, ariko bagatangazwa no kubona imyitwarire iteye amakenga ya Kayumba nyuma yo kumva ko Ben yaburiwe irengero.
Iyegura rya benshi mu bagize komite ya RNC rikomeje gusiga ibimenyetso bo bita ko bihamya Kayumba Nyamwas kugira uruhare mu ibura rya Benjamin Rutabana wari ushinzwe ibikorwa by’iterambere muri RNC.
Umuryango wa Ben uherutse gutangaza ko urimo kuvugana n’umunyamategeko wabo ngo barebe icyakorwa n’ubutabera. Nyuma y’aho Lea karegeya nawe weguye kumirimo ye muri RNC nk’umukuru w’akanama k’inararibonye akandika ibaruwa ikubiyemo ubutumwa benshi mu banyamuryango ba RNC bavuga ko bwabahumuye amaso ku mikorere mibi y’umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa, amakuru aturuka muri bamwe mubayoboke ba RNC baba Canada avuga ko kuri ubu Lea Karegeya arimo kwiyegereza, abayoboke barimo Tabita Gwiza mushiki wa Rutabana, umunyamategeko Kazigaba Andre, Frank Ruhinda, Emile Rutagengwa umaze iminsi muri Mozambike aho yagiye gusansibiliza abayoboke baho kwitandukanya na Kayumba bakayoboka Lea Karegeya, Lea nawe akaba yitezwe I Kampala muri iyi minsi aho azahura n’ababashyigikiye barimo umuyobozi wa ISO Col. Kaka Bagyenda n’abandi bayobozi n’abayoboke bahoze muri RNC abakangurira kumuyoboka.
Abandi banyamuryango baba mu kiswe intara ya Canada nabo barimo kwisuganya ngo bihuze na Lea na Jean Paul Turayishimye wahoze ari umuvugizi wa RNC maze bashinge igisa na RNC nshya.
Ibi Kandi ngo bizabafasha guhuriza ingufu hamwe zo kurwanya Kayumba no gukomeza gushaka ibimenyetso bimushinja ishimutwa rya Ben Rutabana ndetse n’Umunyamategeko Kaziga Andre nawe ngo ari gutegura ibirego bijyana Kayumba Nyamwasa mu butabera amushinja kujyana abana bakiri bato mumutwe w’inyeshyamba za p5 bakaba barashiriye muri Congo.
Ikurwa rya Kayumba Nyamwasa ku buyobozi bwa RNC
Abanyamuryango b’ihuriro nyarwanda RNC batuye mu gihugu cya Afurika y’epfo bakoze inama yiga ku buryo hakorwa iperereza ryimbitse ku ibura rya mugenzi wabo Ben Rutabana maze banzura ko umuyobozi wabo Kayumba Nyamwasa na muramu we Frank Ntwari komiseri ushinzwe urubyiruko ndetse n’abandi ari bamwe mu batuma iperereza ku ibura rya Ben Rutabana ridakorwa neza kuko bashobora kuba barifitemo uruhare.
Aba ngo mu kujijisha kwabo bakomeje kwirukana abanyamuryango babona ko bashobora kuzavumbura uruhare bafite mu ibura rya Rutabana bityo bakabahimbira ibyaha bakabirukana. Iyi nama yitabiriwe na benshi ndetse mu bagize iri huriro ikanashyirwaho umukono na 3/4 by’abayitabiriye yasohoye imyanzuro igira iti:
Twe, nk’abanyamuryango b’Ihuriro Nyarwanda dutuye kandi tubarizwa muri Africa y’epfo, tumaze iminsi dukurikirana bya hafi ibibazo byabaye ku munyamuryango mugenzi wacu Benjamin Rutabana, ariko buri gihe aho kubona ibisubizo ahubwo bituma twibaza byinshi kurushaho.
Dushingiye ku byo umufasha wa Rutabana, wivugiye ko Ben ajya kujya mu ruzinduko yari afitanye ibibazo bikomeye n’ umuhuzabikorwa wungirije wa mbere Bwana Faustin Kayumba Nyamwasa ndetse na muramu we Bwana Frank Ntwari, komiseri w’ urubyiruko ku rwego rw’isi muri RNC nyuma bamwe mu bayobozi barimo umunyamabanga mukuru (SG) Gervais Condo bakumvikana babihakana bivuye inyuma ko nta bibazo Ben yari afitanye n’abo bavuzwe haruguru nyamara Epimaque Ntamushobora Komiseri ushinzwe ubukangurambaga (Mobilisation) akaza kumvikana abanyomoza mu majwi ye bwite adahakana avuga ko Ben yari afitanye ibibazo bikomeye na Faustin Kayumba Nyamwasa kubera ibibazo by’amoko bashinja Ben.
Dushingiye na none ku byo mushiki wa Rutabana (Tabitha Gwiza) yavuze ko umuntu atayoberwa umwibye ahubwo ayoberwa aho amuhishe,Tukongera gushingira ku byo undi mushiki wa Rutabana (Adeline Rwigara) aherutse kubwira itangazamakuru ko yivuganiye ubwe n’umuhuzabikorwa wungirije wa mbere ndetse n’ushinzwe ububanyi n’amahanga (diplomacy) mu ihuriro bakamubwira ko bazi aho Ben Rutabana aherereye kandi ko bashobora no kumumuha bakavugana ariko ntibikorwe.
Dushingiye ko Ali Abdul Karim Komiseri ushinzwe Ihanahana ry’amakuru (Communication) na Komiseri ushinzwe ubukangurambaga Bwana Epimaque Ntamushobora bumvikanye basabira Ben Rutabana kwirukanwa muri RNC nyuma y’uko aburiwe irengero, hakiyongeraho ko Epimaque yongeye kumvikana mu majwi ahamya ko Ben ndetse na Enock Mutangana umwe mu bagize NEC ya Uganda ko ari za umugera (virus) muri RNC ndetse ko yari bakwiye kurwanywa hamwe n’abo bafatanyije nyamara aba biswe imigera akaba ari abanyamuryango b’ikubitiro bitangiye RNC kugeza na n’ubu.
Dushingiye kandi ko uwitwa Sunday MUGISHA aka RASHID agenda yigamba hose ko bagomba kumvisha Ben ngo kuko atumviye shebuja Kayumba,Tumaze kubona ko umuryango wa Ben Rutabana (Mme Tabitha Gwiza na Simeon Rwaniye) abavandimwe ba Ben bahise birukanwa muri RNC kubera kubaza irengero ry’umuvandimwe wabo.
Tumaze kubona na none ko Komiseri w’ubushakashatsi muri RNC, Jean Paul Turayishimye nyuma yo kugaragaza ko atishimiye uburyo bamwe mu bayobozi ba RNC barimo kwitwara ku kibazo cy’ibura rya Ben agahita yegura ku mwanya w’ubuvugizi nyuma akaza guhagarikwa no ku mwanya w’ubukomiseri ntanabimenyeshwe kandi ari membre fondateur wa RNC.
Tumaze kubona ko hirenze amezi atatu Benjamin Rutabana aburiwe irengero hakaza gushingwa ngo komisiyo adhoc yo gucukumbura ibura rya Ben (turi buze kuyigarukaho),
Tumaze kubona ko hari abandi bayoboke ba RNC bagiye baburirwa irengero (Major Nkubana aka Kadogo, Mike Rwalinda) n’abandi bagiye bava muri RNC cyangwa birukanwa ku buryo budasobanutse nyamara wakurikirana imizi yabyo ugasanga bamwe mu bayobozi ba RNC babifitemo uruhare rwaba uruziguye cyangwa urutaziguye nyamara bakikomereza inshingano zabo nta nkomyi ahubwo ugize icyo abaza akaba ariwe ubizira.
Tumaze kubona ko ibikorwa byose bya RNC bigenda bidindira cyangwa bigahagarara burundu (harimo n’ubuzima bw’abantu) kubera aka kajagari karangwa mu Ihuriro Nyarwanda RNC gatewe n’agatsiko k’abantu bake baryigaruriye bakarikoresha mu nyungu zabo bwite.
Dusanze:
1) Abayobozi bose barimo kwirukanwa muri iyi nkundura y’ibura rya Ben Rutabana n’abandi twavuze haruguru ataribo bari bakwiye guhagarikwa.
2) Agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ni nako gakora ibishoboka byose ngo ugize icyo abaza kuri iyi dosiye yigizwe hirya cyangwa bamumukurikize.
3) Komisiyo (yavuzwe haruguru) yashyizweho ntacyo ishobora kugeraho kubera ko agatsiko kagize uruhare mu ibura rya Ben ariko kica kagakiza muri RNC bityo iyo komisiyo ikaba ari iyo kujijisha nk’uko abavandimwe ba Rutabana bakunze kubigarukaho mu biganiro n’itangazamakuru.
Turemeranya n’umutimanama wacu kandi twiyumvisha neza ko abayobozi muri RNC bakurikira aribo bari bakwiriye guhagarikwa mu gihe hagikorwa iperereza ku ibura rya Rutabana kuko nk’uko twabigaragaje haruguru bakomeje kubangamira imigendekere myiza y’iperereza bikiza bamwe mu bafite ibimenyetso simusiga ku ibura rya Ben Rutabana.
Abo ni aba bakwiye guhagarikwa:
Kayumba Faustin Nyamwasa, coordinateur wa mbere muri RNC
- Frank Ntwari, Komiseri ushinzwe urubyiruko muri RNC
- Epimaque Ntamushobora, komiseri ushinzwe ubukangurambaga
muri RNC.
- Ali Abdul Khalim,komiseri ushinzwe itangazamakuru muri RNC
- Joseline Muhorakeye, komiseri ushinzwe ubumwe n’ubwiyunge muri RNC
Ibi bikozwe, aba bakegezwa kuruhande, iperereza ku ibura rya Ben Rutabana ryagenda neza maze ukuri kukigaragaza kuko kuri gupfukiranwa n’ibi bikomerezwa muri RNC.
Turakangurira abayoboke bose ba RNC kurwanya akarengane kabakorerwa bimakaza ukuri.
Iyi nyandiko irahamya ibyo bashiki ba Rutabana aribo Adeline Mukangemanyi na Tabita Gwiza baherutse gutangaza mu kiganiro kuri radio inyenyeri aho bavuze ko Kayumba Nyamwasa ashobora kuba azi aho musaza wabo ari kuko bamuhamagaye kenshi akababwira ko ari mu kazi ko bareka kumuhamagara kuri telefone kuko bishobora kwangiza umutekano we.
Iki gisubizo ngo aba bagihawe kenshi na Kayumba Nyamwasa ubwo bageragezaga kumubaza amakuru ya musaza wabo.