Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2023 nibwo hamenyekana niba umwicanyi ruharwa Kabuga Felesiyani akomeza kuburana dore ko abaganga basanze afite indwara yo kwibagirwa, kuvuga ibyo atekereza n’ibindi.
Umucamanza yemeje ko basubitse iburanisha kugeza igihe kitazwi.
Ni nyuma yuko uyu ruharwa yafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa. Nubwo Kabuga yafashwe ashaje adashobora kuburana, umunyamakuru wa Le Monde yagarutse kurundi rutonde rw’interahamwe zibarizwa muri iki gihugu zigomba gukurikiranwa n’ubutabera. Kugeza uyu munsi, Ubufaransa bumaze kuburanisha bane bonyine bagize uruhare muri Jenoside aribo Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bombi bahoze bayoboye Komini Kabarondo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Interahamwe ruharwa zishakishwa zigera hafi ku ijana ariko murizo hari izizwi harimo:
Agathe Kanziga Habyarimana
Uyu ni umugore wuwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana akaba ariwe wari ukuriye akazu kari kagizwe na basaza be ndetse n’abandi bo mu muryango we. Aka kazu niko kari inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2007 nibwo hatanzwe bwa mbere ikirego kimushinja ubufatanyacyaha muri Jenoside. Agathe yakuwe mu Rwanda n’ingabo z’Abafaransa ariko mu mwaka wa 2011 Ubufaransa bwamwimye ubuhungiro.
Aloys Ntiwiragabo
Col Aloys Ntiwiragabo yari ashinzwe iperereza mu ngabo za Habyarimana, urukiko mpanabyaha rw’Arusha rwashyize hanze impapuro zimufata mu mwaka wa 1997 nyuma yo gusoza umugambi wa Jenoside Aloys Ntiwiragabo yahungiye mu gihugu cya Kongo aho ariwe wabaye umukuru wa mbere wa FDLR nyuma aza gusimburwa na Callixte Murwanashyaka.
Aloys Ntiwiragabo yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 2006. Ntiwiragabo yagarutsweho kenshi mu binyamakuru bitandukanye nka Liberation na Media Part aho yareze n’abanyamakuru mu rwego rwo kujijisha ubutabera. Philippe Manier Interahamwe Philippe Hategekimana yahawe ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu mwaka wa 2005 yitwa Philippe Manier. Uyu yahoze ari umujandarume I Nyanza mu mugi wa Nyanza aho azwiho ubugome bukabije mu gihe cya Jenoside. Adjudant Hategekimana niwe washirishijeho bariyeri zose zo muri Nyanza ashishikariza abahutu kwica abatutsi akaba yarazwi nka Biguma. Yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1999 aho yabonye ubuhungiro akoresheje imyirondoro itariyo. Nyuma yaje kujya muri Kameruni mu mwaka wa afatwa mu mwaka wa 2018 yoherezwa mu Bufaransa mu mwaka wa 2019.
Sosthene Munyemana
Ikirego gishinjwa Sosthene Munyemana cyatanzwe n’umuryango Survie tariki ya 18 Ukwakira 1995. Urubanza rwe rwabaye imyaka 20 nyuma yo gutanga ikirego. Mu bandi bajenosideri harimo Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Eugene Rwamucyo n’abandi.