• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Ikinyamakuru Le Monde cyagarutse ku nterahamwe zicyidegembya mu Bufaransa

Editorial 30 Mar 2023 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Mahanga

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2023 nibwo hamenyekana niba umwicanyi ruharwa Kabuga Felesiyani akomeza kuburana dore ko abaganga basanze afite indwara yo kwibagirwa, kuvuga ibyo atekereza n’ibindi.

Umucamanza yemeje ko basubitse iburanisha kugeza igihe kitazwi.

Ni nyuma yuko uyu ruharwa yafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa. Nubwo Kabuga yafashwe ashaje adashobora kuburana, umunyamakuru wa Le Monde yagarutse kurundi rutonde rw’interahamwe zibarizwa muri iki gihugu zigomba gukurikiranwa n’ubutabera. Kugeza uyu munsi, Ubufaransa bumaze kuburanisha bane bonyine bagize uruhare muri Jenoside aribo Pascal Simbikangwa, Octavien Ngenzi na Tito Barahira bombi bahoze bayoboye Komini Kabarondo mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo. Interahamwe ruharwa zishakishwa zigera hafi ku ijana ariko murizo hari izizwi harimo:

Agathe Kanziga Habyarimana

Uyu ni umugore wuwahoze ari Perezida w’u Rwanda Juvenal Habyarimana akaba ariwe wari ukuriye akazu kari kagizwe na basaza be ndetse n’abandi bo mu muryango we. Aka kazu niko kari inyuma y’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu mwaka wa 2007 nibwo hatanzwe bwa mbere ikirego kimushinja ubufatanyacyaha muri Jenoside. Agathe yakuwe mu Rwanda n’ingabo z’Abafaransa ariko mu mwaka wa 2011 Ubufaransa bwamwimye ubuhungiro.

Aloys Ntiwiragabo

Col Aloys Ntiwiragabo yari ashinzwe iperereza mu ngabo za Habyarimana, urukiko mpanabyaha rw’Arusha rwashyize hanze impapuro zimufata mu mwaka wa 1997 nyuma yo gusoza umugambi wa Jenoside Aloys Ntiwiragabo yahungiye mu gihugu cya Kongo aho ariwe wabaye umukuru wa mbere wa FDLR nyuma aza gusimburwa na Callixte Murwanashyaka.

Aloys Ntiwiragabo yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 2006. Ntiwiragabo yagarutsweho kenshi mu binyamakuru bitandukanye nka Liberation na Media Part aho yareze n’abanyamakuru mu rwego rwo kujijisha ubutabera. Philippe Manier Interahamwe Philippe Hategekimana yahawe ubwenegihugu bw’Ubufaransa mu mwaka wa 2005 yitwa Philippe Manier. Uyu yahoze ari umujandarume I Nyanza mu mugi wa Nyanza aho azwiho ubugome bukabije mu gihe cya Jenoside. Adjudant Hategekimana niwe washirishijeho bariyeri zose zo muri Nyanza ashishikariza abahutu kwica abatutsi akaba yarazwi nka Biguma. Yageze mu Bufaransa mu mwaka wa 1999 aho yabonye ubuhungiro akoresheje imyirondoro itariyo. Nyuma yaje kujya muri Kameruni mu mwaka wa afatwa mu mwaka wa 2018 yoherezwa mu Bufaransa mu mwaka wa 2019.

Sosthene Munyemana

Ikirego gishinjwa Sosthene Munyemana cyatanzwe n’umuryango Survie tariki ya 18 Ukwakira 1995. Urubanza rwe rwabaye imyaka 20 nyuma yo gutanga ikirego. Mu bandi bajenosideri harimo Laurent Bucyibaruta, Laurent Serubuga, Eugene Rwamucyo n’abandi.

2023-03-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Ibimaze iminsi bibera i Nyamirambo bigiye kwimukira i Muhanga, Kiyovu SC yahize gusubira Rayon Sports

Editorial 02 Feb 2023
CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

CMI yongeye gufatirwa mucyuho: Abanyarwanda 40 bafatiwe muri Uganda bashaka kwambuka kujya muri DR.Congo

Editorial 05 Apr 2019
Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Munyagishari ngo yarashe amasasu 3 umugore wamuririraga, undi amuta muri Sebeya

Editorial 08 Jun 2016
Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Nyuma y’umwaka umwe ayivuyemo, Guy Bukasa yongeye kugirwa umutoza mukuru w’ikipe ya Gasogi United ahabwa inshingano yo gutwara igikombe

Editorial 19 Aug 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa
INKURU NYAMUKURU

Hatangajwe amazina y’abakekwaho kwinjiza Abanyarwanda mu gisirikare cya Kayumba Nyamwasa

Editorial 06 Jan 2018
Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).
ITOHOZA

Polisi ya Israel irategura mu buryo bukomeye kuza k’Umukiza (MESSIAH).

Editorial 12 Jan 2017
Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019
INKURU NYAMUKURU

Ibyemezo by’Inama y’Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuwa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2019

Editorial 29 Nov 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru