• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»HIRYA NO HINO»Ikinyamakuru The New York Times cyikomye Trump wita abanyamakuru abanzi b’abaturage

Ikinyamakuru The New York Times cyikomye Trump wita abanyamakuru abanzi b’abaturage

Editorial 30 Jul 2018 HIRYA NO HINO

Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru The New York Times, yikomye Perezida Trump amubuza gukomeza kwita abanyamakuru ‘abanzi b’abaturage’ kuko bishobora guteza ihohoterwa rikorerwa itangazamakuru.

AG Sulzberger yabitangaje nyuma y’ibiganiro aba bombi bari bagiranye muri White House, bakumvikana ko bigomba kugirwa ibanga ariko nyuma Perezida Trump akajya ku rukuta rwa Twitter akagaragaza ibyo baganiriye.

Trump yavuze ko ibiganiro aba bombi bagiranye byari byiza ariko nyuma avuga ko itangazamakuru rishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga binyuze mu byo ribatangaza.

Yagize ati “Twamaze igihe kinini tuganira ku makuru y’ibihuha (Fake News), akunze gusohorwa n’itangazamakuru ku buryo ayo makuru ashobora gufatwa mu nteruro imwe nk‘abanzi b’abaturage’, birababaje.”

Nyuma y’ubu butumwa bwa Trump, iki kinyamakuru cyahise gisohora inyandiko igaragaza ibikubiye mu biganiro uyu mwanditsi mukuru wacyo yagiranye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Sulzberger yavuze ko yemeye ubutumire bwa Trump ashaka ko baganire ku buryo uyu mugabo akunze kwibashira no kurwanya itangazamakuru.

Yavuze ko yabwiye Trump ko aya makuru yita ibihuha aba atari ukuri kandi ari bibi. Gusa avuga ko yababajwe cyane n’uko Trump yise abanyamakuru be abanzi b’abaturage.

Yagize ati “Namwihanangirije ko imvugo ye itari nziza iri kugira uruhare mu gutuma abanyamakuru bashobora guhohoterwa.”

Sulzberger kandi yabwiye Perezida Trump, ko ibikorwa byo kwibasira itangazamakuru bikunze gukorwa mu bindi bihugu n’ubutegetsi bushaka guhungabanya no gusenya itangazamakuru.

Yanavuze ko ibikorwa bya Trump bikomeje byashyira ubuzima bw’abanyamakuru mu kaga, kandi ko bihabanye n’amahame ya demokarasi igihugu cyabo kigenderaho y’ubwisanzure bwo kuvuga n’ubwigenge bw’itangazamakuru.

Uyu mwanditsi mukuru wa The New York Times yavuze kandi ko atigeze abuza Perezida Trump kunenga ibyo bamwandikaho niba bitamushimisha, ahubwo ko yareka muri rusange kwibasira itangazamakuru.

Nyuma y’ibyatangajwe n’iki kinyamakuru, Trump nawe yahise asubiza ubu butumwa avuga ko ibitangazwa ku biganiro by’imbere muri Guverinoma bishyira mu kaga ubuzima bwa benshi atari itangazamakuru gusa.

Trump yihanangirije kwita abanyamakuru abanzi b’igihugu

2018-07-30
Editorial

IZINDI NKURU

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina

Ingingo z’ingenzi z’urwandiko rwa Rukabu Bizimana Pascal, rusaba guhindura izina

Editorial 01 Aug 2019
Turi ba perezida, ntabwo turi abami – Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe

Turi ba perezida, ntabwo turi abami – Perezida Ian Khama agira inama Robert Mugabe

Editorial 20 Nov 2017
Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Indirimbo ‘Ibidakwiriye’ yavuguruwe nk’uko Perezida Kagame yabisabye

Editorial 23 Jun 2019
Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Judith Heard ukomoka mu Rwanda yafungiwe muri Uganda kubera amafoto y’ubwambure

Editorial 01 Aug 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga
Amakuru

Perezida Yower K. Museveni yashyizeho abambasaderi bashya basaga 40 icyarimwe, abaha inshingano zigoranye zo kuzahura isura ya Uganda yahindanye mu ruhando mpuzamahanga

Editorial 13 Dec 2021
Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48
Amakuru

Amafoto – Mu mukino utarakiniwe igihe, Rayon Sports yatsinze Police FC 2-1 mu mukino wahagaze iminota 48

Editorial 29 Nov 2023
Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.
Amakuru

Ikipe ya AS Muhanga yarwaje Koronavirusi abakozi bayo 12 barimo abakinnyi 10 , ni mu gihe habura iminsi itanu ngo hasubukurwe shampiyona y’u Rwanda.

Editorial 26 Apr 2021

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru