Umwanditsi Mukuru w’ikinyamakuru The New York Times, yikomye Perezida Trump amubuza gukomeza kwita abanyamakuru ‘abanzi b’abaturage’ kuko bishobora guteza ihohoterwa rikorerwa itangazamakuru.
AG Sulzberger yabitangaje nyuma y’ibiganiro aba bombi bari bagiranye muri White House, bakumvikana ko bigomba kugirwa ibanga ariko nyuma Perezida Trump akajya ku rukuta rwa Twitter akagaragaza ibyo baganiriye.
Trump yavuze ko ibiganiro aba bombi bagiranye byari byiza ariko nyuma avuga ko itangazamakuru rishyira ubuzima bw’abaturage mu kaga binyuze mu byo ribatangaza.
Yagize ati “Twamaze igihe kinini tuganira ku makuru y’ibihuha (Fake News), akunze gusohorwa n’itangazamakuru ku buryo ayo makuru ashobora gufatwa mu nteruro imwe nk‘abanzi b’abaturage’, birababaje.”
Nyuma y’ubu butumwa bwa Trump, iki kinyamakuru cyahise gisohora inyandiko igaragaza ibikubiye mu biganiro uyu mwanditsi mukuru wacyo yagiranye na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Sulzberger yavuze ko yemeye ubutumire bwa Trump ashaka ko baganire ku buryo uyu mugabo akunze kwibashira no kurwanya itangazamakuru.
Yavuze ko yabwiye Trump ko aya makuru yita ibihuha aba atari ukuri kandi ari bibi. Gusa avuga ko yababajwe cyane n’uko Trump yise abanyamakuru be abanzi b’abaturage.
Yagize ati “Namwihanangirije ko imvugo ye itari nziza iri kugira uruhare mu gutuma abanyamakuru bashobora guhohoterwa.”
Sulzberger kandi yabwiye Perezida Trump, ko ibikorwa byo kwibasira itangazamakuru bikunze gukorwa mu bindi bihugu n’ubutegetsi bushaka guhungabanya no gusenya itangazamakuru.
Yanavuze ko ibikorwa bya Trump bikomeje byashyira ubuzima bw’abanyamakuru mu kaga, kandi ko bihabanye n’amahame ya demokarasi igihugu cyabo kigenderaho y’ubwisanzure bwo kuvuga n’ubwigenge bw’itangazamakuru.
Uyu mwanditsi mukuru wa The New York Times yavuze kandi ko atigeze abuza Perezida Trump kunenga ibyo bamwandikaho niba bitamushimisha, ahubwo ko yareka muri rusange kwibasira itangazamakuru.
Nyuma y’ibyatangajwe n’iki kinyamakuru, Trump nawe yahise asubiza ubu butumwa avuga ko ibitangazwa ku biganiro by’imbere muri Guverinoma bishyira mu kaga ubuzima bwa benshi atari itangazamakuru gusa.