Abategetsi ba Uganda bigize abambari ba Fred Rwigema, basobanya n’intego ze. Propaganda zikoreshwa na bamwe mubahunze u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye, abantu bazi neza umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi wihishe igihe kirekire muri Television y’u Rwanda, ariko inkiko Gacaca zimaze kuvumbura uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ayabangira ingata none yigize intyoza niwe uha rugali buri wese ugamije guharabika u Rwanda, mu binyoma bitambutswa kuri za youtube Mulindahabi arwaniraho, biratangaje!
Uyu musomyi ati :Nongeye kubona inkuru ya nyakwigendera Fred Rwigema mu kinyamakuru New Vision…ntabwo byumvikana uburyo imikorere yo muri Uganda igiciriritse, aho bafata intwari z’u Rwanda bakazifashisha muri gahunda zabo mbi za politiki.
Buri gihe iyo bakoshereje u Rwanda, bahimbaza nyakwigendera Maj Gen Frwed Gisa Rwigema, maze bakamuhanganisha na Perezida uriho ngo babibe umwuka mubi mu banyarwanda.
Perezida wabo akora ibishoboka byose agasura imiryango y’intwari z’u Rwanda maze akabishyira mu binyamakuru, akigaragaza nk’uwifatanyije nabo kandi atabitewe n’urukundo abafitiye ahubwo agamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda.
Buri gihe iyo ingabo z’u Rwanda zabaga zitsinze iza Uganda, abanya-Uganda bihutiraga kuzamurira amapeti ingabo zabo zatsinzwe.
Nkuko mperutse kubivugira kuri VOA, ntibakibwire ko hari uwo barusha ubwenge. Ibyo bakora turabibona. Rwigema ni Umunyarwanda, ahubwo Abanya-Uganda bakabaye bashimira ko bigeze kumugira, nyamara baje kumujugunya kuko yabarushaga ubuhanga mu bya gisirikare, babitewe n’ishyari gusa.
Yabafashije gufata Kampala, nyamara we n’abandi banyarwanda bari impunzi icyo gihe bahise boherezwa kujya ku rundi rugamba mu Majyaruguru guhangana n’inyeshyamba, mu gihe abanya-Uganda bari muri NRA bo bagumye mu murwa mukuru basahura. Hari abanyarwanda benshi bari baravuye i Burundi barinjiye muri NRM, batikiriye muri izo ntambara zo mu myaka ya 1980.
Abanyarwanda nibo bagiye batabara NRM ngo itavanwa ku butegetsi inshuro nyinshi. Nibo basubije inyuma inyeshyamba za Alice Lakwena ubwo zari zigeze mu marembo ya Jinja. Hashize imyaka mike abanyarwanda batahutse mu gihugu cyabo, Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje ingabo zo kujya kurinda Ibiro bya Perezida wa Uganda, ariko ibyo babirengaho bakaba intashima.
Fred yatsinze urugamba kubw’abanya-Uganda ariko yaje kwamburwa imyanya yose yari afite kuko yari Umunyarwanda, kubera ko gusa ari we wari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Perezida Museveni. Nta bubasha na bumwe bafite bwo kumuririra kuko yapfuye, ayo ni amarira y’ingona.
Uwo mubeshyi ikinyamakuru The New Vision cyavuze ko ‘azi neza’ nyakwigendera Rwigema, bibagiwe kuvuga ko ari n’umwanzi w’u Rwanda. Bakiri no mu gisirikare, uwo mubeshyi w’ ikinyoma Major Michel Mupende na Uganda kuki bigiza nkana ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi, azi kubeshya kuko yagiye mu mitwe y’iterabwoba ya Kayumba, Major Michel Mupende kuva kera yiyumvagamo kuba Umuganda kurusha uko yaba Umunyarwanda kubera kumva abanyarwanda bamurusha haba mu gisirikare no mu bindi, abakuru bambwiye ko yajyaga yanga no guha amasaluti umusirikare w’Umunyarwanda umuruta. None uyu munsi uwo niwe uri gutanga ubuhamya kuri nyakwigendera Fred, mbega uburyarya!
Fred ni intwari yacu, turamushimira. Yasize umuryango ugomba kubaho ubuzima bwawo butavogerwa, nyamara Abanya-Uganda bashaka kuwutesha umurongo ariko barananiwe. Fred tumubonamo ishusho y’abanyarwanda, si mu y’Abagande. Tumubona mu ishusho ya Perezida wacu. Salim Saleh ashobora kuvuga ko bari inshuti ariko Perezida wacu we yari umuvandimwe we. We na Perezida wacu bazi uburibwe bwo kubaho utagira igihugu, barabanye mu nkambi z’impunzi, bakuriye hamwe bitandukanye n’abo Bagande bari kubeshya.
Ikirenzeho, Abanyarwanda n’Abanya-Uganda barwaniraga impamvu ebyiri zitandukanye.
Gisa na Kagame baciye muri Uganda kugira ngo bagere ku ntego yabo nyamukuru, yo kubohora igihugu cyabo, u Rwanda. Iyo Abanya-Uganda baza kumenya amahirwe bari bafite kubera abo bagabo, ntibakabaye barayapfushije ubusa nkuko abayuda bagenjereje Yezu.
Gisa yaragiye ariko Kagame aracyahari. Niba hari uwavuga neza inkuru ya Gisa ntabwo yakabaye ari Abagande, yewe si na Saleh cyangwa uriya mubeshyi, ahubwo ni Perezida wacu wemeye ko basangira umuhamagaro nk’umwe wa Mose na Aroni bavugwa muri Bibiliya batangiye urugendo ari babiri ariko rugasozwa n’umwe kandi uwo umwe yari ahagije kuko byari umugambi w’Imana.
‘Kubona abanya-Uganda bavuga inkuru ya Fred, ni nko kubona Abanyamisiri bavuga inkuru ya Mose cyangwa Abababiloni bavuga inkuru ya Daniyeli’.
Reka nsoreze kuri iki: Dufite byinshi twakavuze ku banya-Uganda, tubihorera kuko umuco w’u Rwanda utwigisha ‘Ikinyabupfura’.
Twe Abanyarwanda dukunda nyakwigendera Gisa Rwigema. Ntituri nk’abambari ba Houphouët muri Cote d’Ivoire, Abambari ba Lumumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyangwa abambari ba De Gaulle mu Bufaransa. Ntituri ba banyapolitiki bitwaza amazina y’ibihangange kubw’inyungu zabo, kabone nubwo imigambi yabo ntaho yaba ihuriye n’iy’ibyo bihangange.
Ubu bisa nk’aho ubutegetsi bwose bwa Uganda bushaka kwigira abambari b’isaha ya 25 ba ‘Rwigema’. Nyamara aho bitandukaniye, ntabwo nyakwigendera Rwigema biyitiriye yari umugabo w’umunyamanyanga.
Reka rero mbagire inama: Ubutegetsi bwa NRM busa nk’aho butabibona ariko abatavuga rumwe na Leta n’abaturage ba Uganda baraza kubyubaha kuko bazi ko twe Abanyarwanda umunsi umwe dushobora kubatabara nkuko twagiye tubigenza mbere. Iyo nganiriye n’abakuru, nsanga nta rwango cyangwa umutima mubi Abanyarwanda bafitiye abanya-Uganda.
Urubyiruko rw’u Rwanda kuri ubu ruzanavamo abayobozi b’ejo hazaza nta ho bahuriye na Uganda cyangwa NRM. Icyatumaga batabarwa kenshi gishobora kutazahahora by’umwihariko nibakomeza kudutesha umutwe.
Ndakeka ko bataza gupfusha ubusa ayo mahirwe ya kabiri nkuko babigenje ubwo bari bagifite Gisa na Kagame. Icyakora icyo sicyo nifuza, ndifuza ko tuba abavandimwe beza….
Umusomyi