• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Ikinyoma cya Major Michel Mupende na Uganda ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi

Editorial 03 Oct 2019 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE, ITOHOZA

Abategetsi ba Uganda bigize abambari ba Fred Rwigema, basobanya n’intego ze. Propaganda zikoreshwa na bamwe mubahunze u Rwanda kubera ibyaha bitandukanye, abantu bazi neza umunyamakuru Jean Claude Mulindahabi wihishe igihe kirekire muri Television y’u Rwanda, ariko inkiko Gacaca zimaze kuvumbura uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994, ayabangira ingata none yigize intyoza niwe uha rugali  buri wese ugamije guharabika u Rwanda, mu binyoma  bitambutswa kuri za youtube  Mulindahabi arwaniraho, biratangaje!

Uyu musomyi ati :Nongeye kubona inkuru ya nyakwigendera Fred Rwigema mu kinyamakuru New Vision…ntabwo byumvikana uburyo imikorere yo muri Uganda igiciriritse, aho bafata intwari z’u Rwanda bakazifashisha muri gahunda zabo mbi za politiki.

Buri gihe iyo bakoshereje u Rwanda, bahimbaza nyakwigendera Maj Gen Frwed Gisa Rwigema, maze bakamuhanganisha na Perezida uriho ngo babibe umwuka mubi mu banyarwanda.

Perezida wabo akora ibishoboka byose agasura imiryango y’intwari z’u Rwanda maze akabishyira mu binyamakuru, akigaragaza nk’uwifatanyije nabo kandi atabitewe n’urukundo abafitiye ahubwo agamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda.

Buri gihe iyo ingabo z’u Rwanda zabaga zitsinze iza Uganda, abanya-Uganda bihutiraga kuzamurira amapeti ingabo zabo zatsinzwe.

Nkuko mperutse kubivugira kuri VOA, ntibakibwire ko hari uwo barusha ubwenge. Ibyo bakora turabibona. Rwigema ni Umunyarwanda, ahubwo Abanya-Uganda bakabaye bashimira ko bigeze kumugira, nyamara baje kumujugunya kuko yabarushaga ubuhanga mu bya gisirikare, babitewe n’ishyari gusa.

Yabafashije gufata Kampala, nyamara we n’abandi banyarwanda bari impunzi icyo gihe bahise boherezwa kujya ku rundi rugamba mu Majyaruguru guhangana n’inyeshyamba, mu gihe abanya-Uganda bari muri NRA bo bagumye mu murwa mukuru basahura. Hari abanyarwanda benshi bari baravuye i Burundi barinjiye muri NRM, batikiriye muri izo ntambara zo mu myaka ya 1980.

Abanyarwanda nibo bagiye batabara NRM ngo itavanwa ku butegetsi inshuro nyinshi. Nibo basubije inyuma inyeshyamba za Alice Lakwena ubwo zari zigeze mu marembo ya Jinja. Hashize imyaka mike abanyarwanda batahutse mu gihugu cyabo, Igisirikare cy’u Rwanda cyohereje ingabo zo kujya kurinda Ibiro bya Perezida wa Uganda, ariko ibyo babirengaho bakaba intashima.

Fred yatsinze urugamba kubw’abanya-Uganda ariko yaje kwamburwa imyanya yose yari afite kuko yari Umunyarwanda, kubera ko gusa ari we wari ku mwanya wa kabiri nyuma ya Perezida Museveni. Nta bubasha na bumwe bafite bwo kumuririra kuko yapfuye, ayo ni amarira y’ingona.

Uwo mubeshyi ikinyamakuru The New Vision cyavuze ko ‘azi neza’ nyakwigendera Rwigema, bibagiwe kuvuga ko ari n’umwanzi w’u Rwanda. Bakiri no mu gisirikare, uwo mubeshyi w’ ikinyoma  Major Michel Mupende na Uganda kuki bigiza nkana ku urupfu rwa Gen.F. Rwigyema, Major Peter Bayingana na C.Bunyenyezi, azi kubeshya kuko yagiye mu mitwe y’iterabwoba ya Kayumba, Major Michel Mupende kuva kera yiyumvagamo kuba Umuganda kurusha uko yaba Umunyarwanda kubera kumva abanyarwanda bamurusha haba mu gisirikare no mu bindi, abakuru bambwiye ko yajyaga yanga no guha amasaluti umusirikare w’Umunyarwanda umuruta. None uyu munsi uwo niwe uri gutanga ubuhamya kuri nyakwigendera Fred, mbega uburyarya!

Fred ni intwari yacu, turamushimira. Yasize umuryango ugomba kubaho ubuzima bwawo butavogerwa, nyamara Abanya-Uganda bashaka kuwutesha umurongo ariko barananiwe. Fred tumubonamo ishusho y’abanyarwanda, si mu y’Abagande. Tumubona mu ishusho ya Perezida wacu. Salim Saleh ashobora kuvuga ko bari inshuti ariko Perezida wacu we yari umuvandimwe we. We na Perezida wacu bazi uburibwe bwo kubaho utagira igihugu, barabanye mu nkambi z’impunzi, bakuriye hamwe bitandukanye n’abo Bagande bari kubeshya.

Ikirenzeho, Abanyarwanda n’Abanya-Uganda barwaniraga impamvu ebyiri zitandukanye.

Gisa na Kagame baciye muri Uganda kugira ngo bagere ku ntego yabo nyamukuru, yo kubohora igihugu cyabo, u Rwanda. Iyo Abanya-Uganda baza kumenya amahirwe bari bafite kubera abo bagabo, ntibakabaye barayapfushije ubusa nkuko abayuda bagenjereje Yezu.

Gisa yaragiye ariko Kagame aracyahari. Niba hari uwavuga neza inkuru ya Gisa ntabwo yakabaye ari Abagande, yewe si na Saleh cyangwa uriya mubeshyi, ahubwo ni Perezida wacu wemeye ko basangira umuhamagaro nk’umwe wa Mose na Aroni bavugwa muri Bibiliya batangiye urugendo ari babiri ariko rugasozwa n’umwe kandi uwo umwe yari ahagije kuko byari umugambi w’Imana.

‘Kubona abanya-Uganda bavuga inkuru ya Fred, ni nko kubona Abanyamisiri bavuga inkuru ya Mose cyangwa Abababiloni bavuga inkuru ya Daniyeli’.

Reka nsoreze kuri iki: Dufite byinshi twakavuze ku banya-Uganda, tubihorera kuko umuco w’u Rwanda utwigisha ‘Ikinyabupfura’.

Twe Abanyarwanda dukunda nyakwigendera Gisa Rwigema. Ntituri nk’abambari ba Houphouët muri Cote d’Ivoire, Abambari ba Lumumba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, cyangwa abambari ba De Gaulle mu Bufaransa. Ntituri ba banyapolitiki bitwaza amazina y’ibihangange kubw’inyungu zabo, kabone nubwo imigambi yabo ntaho yaba ihuriye n’iy’ibyo bihangange.

Ubu bisa nk’aho ubutegetsi bwose bwa Uganda bushaka kwigira abambari b’isaha ya 25 ba ‘Rwigema’. Nyamara aho bitandukaniye, ntabwo nyakwigendera Rwigema biyitiriye yari umugabo w’umunyamanyanga.

Reka rero mbagire inama: Ubutegetsi bwa NRM busa nk’aho butabibona ariko abatavuga rumwe na Leta n’abaturage ba Uganda baraza kubyubaha kuko bazi ko twe Abanyarwanda umunsi umwe dushobora kubatabara nkuko twagiye tubigenza mbere. Iyo nganiriye n’abakuru, nsanga nta rwango cyangwa umutima mubi Abanyarwanda bafitiye abanya-Uganda.

Urubyiruko rw’u Rwanda kuri ubu ruzanavamo abayobozi b’ejo hazaza nta ho bahuriye na Uganda cyangwa NRM. Icyatumaga batabarwa kenshi gishobora kutazahahora by’umwihariko nibakomeza kudutesha umutwe.

Ndakeka ko bataza gupfusha ubusa ayo mahirwe ya kabiri nkuko babigenje ubwo bari bagifite Gisa na Kagame. Icyakora icyo sicyo nifuza, ndifuza ko tuba abavandimwe beza….

Umusomyi

2019-10-03
Editorial

IZINDI NKURU

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Imicungire yihariye y’umutekano wa Perezida w’u Bushinwa witegura gusura u Rwanda

Editorial 16 Jul 2018
Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Rose Mukankomeje ashobora kongera gutabwa muri yombi

Editorial 14 Sep 2016
Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Umunyamakuru wo mu gihugu cya Canada witwa Judi Rever, akwiye kwamaganwa

Editorial 02 May 2018
Uko Perezida Kagame abona imikoranire ikwiye hagati ya leta na ‘Opozisiyo’

Uko Perezida Kagame abona imikoranire ikwiye hagati ya leta na ‘Opozisiyo’

Editorial 15 Mar 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi
INKURU NYAMUKURU

Itwikwa ry’urugo rwa Kabila ni ukumugaragariza yuko ubuze inda yica umujyi

Editorial 27 Dec 2017
Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda
INKURU NYAMUKURU

Kuki ifatwa Rya Lt Joel Mutabazi rikomeje kuba ikibazo muri Uganda

Editorial 18 Jun 2018
Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru
Mu Rwanda

Kongera imbaraga n’ubufatanye mu gutanga serivisi nziza: intego ya police, Intara y’Iburengerazuba n’abanyamakuru

Editorial 02 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru