Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC bwanyomoje amakuru bise ibihuha by’uko iyi kipe y’ingabo z’igihugu bivuga ko itarahemba Abakinnyi n’abandi bakozi bayo.
Ibi iyi kipe yabihakanye ibinyujije ku rubuga rwayo rwa internet aho yavuze ko ubusanzwe yubahiriza amasezerano ayariyo yose kandi ihembera ku igihe.
Iti “Ubuyobozi bwa APR FC burasaba abakunzi n’abafana bayo ndetse n’ abanyarwanda muri rusange kudaha agaciro ibyo binyoma bigamije gusebya no guharabika APR FC.”
APR FC ikomeje intego yayo yo kwegukana igikombe cya Rwanda Premier League ndetse n’icy’Amahoro, kugirango isohokere igihugu kandi yitware neza mu marushanwa mpuzamahanga kurusha ibindi bihe bitambutse.
Abakunzi n’abafana bayo rero barasabwa kudacibwa intege n’ibihuha biba byahimbwe kandi bigakwirakwizwa n’ababifitemo izindi nyungu zitagamije ineza ku ikipe y’ingabo.
Ibi bije nyuma yaho kuri uyu wa Gatanu ikipe ya APR FC iri bukine umukino w’umunsi wa 21 wa shampiyona y’u Rwanda iri busure Gasogi United guhera ku isaha ya saa moya z’ijoro.