• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»IMIKINO»Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Ikipe ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego 8-0, amahirwe yo gukina Europa League arayoyoka

Editorial 09 May 2018 IMIKINO

Waasland Beveren yo mu Cyiciro cya Mbere mu Bubiligi iherutse gusinyisha Umunyarwanda, Bizimana Djihad, yanyagiwe ibitego umunani ku busa na S.V. Zulte Waregem mu mikino ya kamarampaka yo gushaka amakipe azasohokera iki gihugu muri Europa League.

Iyi kipe yarangije umwaka w’imikino usanzwe iri ku mwanya wa 12 itsinze imikino icyenda muri 30, inganya umunani, itsindwa 13 mu gihe Club Brugge na Anderlecht zimenyerewe mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi arizo zari ziyoboye.

Nk’uko bigenda mu Bubiligi, amakipe yarangije Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere ari hagati y’imyanya ya karindwi na 15 yiyongeraho atatu yabaye aya mbere mu Cyiciro cya Kabiri akaba 12 agashyirwa mu matsinda abiri, rimwe ry’amakipe atandatu buri yose igahura n’indi mu mukino ubanza n’uwo kwishyura.

Ikipe irangije iyoboye itsinda A ihura n’iyoboye irya B mu mukino wa nyuma, itsinze igahura ku mukino umwe wa kamarampaka n’ikipe yabaye iya gatanu muri shampiyona, itsinze igahita ikatisha itike yo kuzakina imikino yo ku mugabane w’u Burayi ya Europa League.

Waasland-Beveren ya Bizimana Djihad nayo iri mu makipe arwanira iyo tike aho mu itsinda A irimo iri ku mwanya wa nyuma, mu mikino umunani ikaba imaze gutsinda umwe, inganya ibiri itsindwa itanu.

Mu mukino yakinnye kuri uyu wa Kabiri na Zulte-Waregem iyoboye iri tsinda, yayinyagiye ibitego 8-0 byatumye amahirwe yose yo kuzagaragara mu mikino yo ku mugabane w’u Burayi ayoyoka kuko n’iyo yatsinda imikino yose isigaje itashyikira iya mbere ifite amanota 22.

Biteganyijwe ko Bizimana Djihad wari wabanje kugaruka mu Rwanda nyuma yo gusinyira iyi kipe amasezerano y’imyaka itatu, agomba gusubirayo bitarenze tariki 12 Kamena 2018 kugira ngo atangirane na bagenzi be imikino ibanziriza shampiyona y’umwaka utaha ‘Pre season’.

Iyi kipe yashinzwe mu 1936 yitwa Red Star iza kugenda ihindurirwa amazina kugera mu 2010 yiswe Waasland-Beveren, ntirabasha kwitabira na rimwe imikino yo ku mugabane w’u Burayi ndetse igihe kinini yakimaze mu byiciro byo hasi mu Bubiligi.

 

Abakinnyi ba Zulte Waregem bishimira kimwe mu bitego umunani banyagiye Waasland Beveren

 

Agahinda kari kenshi ku bakinnyi ba Waasland-Beveren nyuma y’umukino

 

Waasland Beveren ya Bizimana Djihad yanyagiwe ibitego umunani ku busa mu mukino wo gushaka itike yo kuzitabira Europa League

 

Bizimana Djihad yari asanzwe akinira APR FC

 

2018-05-09
Editorial

IZINDI NKURU

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Harimo na tike ya Miliyoni 2 ku mukino Rayon Sports izahuramo na Yanga SC kuri Rayon Day

Editorial 22 Jul 2025
Amarushanwa ya Volleyball yo ku musenyi azaba muri Nzeli

Amarushanwa ya Volleyball yo ku musenyi azaba muri Nzeli

Editorial 10 Aug 2016
AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

AZAM Rwanda Premier League: Shampiyona irakomeza kuri uyu wa gatanu

Editorial 12 Feb 2016
Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Gicumbi FC, Amagaju FC, Etoile de l’Est na Heroes FC yatangiye yitwara neza mu mikino ibanza ya ¼ cy’irangiza y’icyiciro cya kabiri mu bagabo

Editorial 03 Oct 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa
POLITIKI

USA: Umuyobozi wa Kabiri yahishuye ko Perezida Trump ari mu nzira yo kweguzwa

Editorial 07 Oct 2019
Iby’Umunyamakuru  Ndahayo Obed  wahunze Igihugu byamenyekanye
ITOHOZA

Iby’Umunyamakuru Ndahayo Obed wahunze Igihugu byamenyekanye

Editorial 05 Nov 2017
Basketball :  Abangavu b’u Rwanda babonye itsinzi ya mbere muri  Zone V,  bihimuye ku ba Tanzania
HIRYA NO HINO

Basketball : Abangavu b’u Rwanda babonye itsinzi ya mbere muri Zone V, bihimuye ku ba Tanzania

Editorial 14 Jun 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru