• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Ikipe ya Bugesera FC yatangaje ko kubwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’uwari umutoza wayo Mbarushimana Abdou

Editorial 18 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Rwanda

Ku mugoroba wo kuri uyu wa kabiri tariki ya 18 Mutarama 2022 ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC bwemeje amakuru y’uko bamaze gutandukana n’uwari umutoza w’iyi kipe Mbarushimana Abdou nyuma yo kumvikana ku mpande zombi.

Nk’uko ubuyobozi bwa Bugesera FC bwabitangaje bubinyujije ku rubuga rwa Twitter ndetse no mu nyandiko igenewe abanyamakuru ndetse n’abakunzi b’iyi kipe bashimangiye aya makuru y’uko batandukanye habayeho kubyumvikana.

Bagize bati “None taliki ya 18 Mutarama 2022, ku bwumvikane bw’impande zombi, ubuyobozi bw’ikipe ya Bugesera FC n’umutoza mukuru Mbarushimana Abdou basheshe amasezerano.”

Bugesera FC kandi yavuze ko inshingano muri iyi kipe zigiye kuba zifashwe n’umutoza ushinzwe kongerera abakinnyi imbaraga mu gihe hagishakishwa undi mutoza uzafata Bugesra FC.

Mbarushimana Abdou atandukanye na Bugesera FC yarayigezemo mumpera z’umwaka wa 2020 ubwo hitegurwaga gutangira umwaka w’imikino wa 2020-2021 nubwo wagezaho ugahagarikwa, nyuma haje gukinwa iyi shampiyona mu buryo bw’amatsinda uyu mutoza ayifasha kuza mu makipe umunani ahatanira igikombe.

Uyu mutoza hamwe n’ikipe ya Bugesera FC batandukanye mu gihe biteguraga gukina umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda aho kuri uyu wa gatatu tariki ya 19 Mutarama 2022 bakazakira ikipe ya AS Kigali kuri sitade y’akarere ka Bugesera.

Usibye uyu mukino uzahuza Bugesera FC na AS Kigali, kuri uyu wa kabiri Marines FC yagombaga gukina na Espoir FC ariko uyu mukino ntabwo wabaye bitewe n’uko 23 muri 29 b’iyi kipe babasanganye ubwandu bwa Koronavirusi.

Dore uko indi mikino y’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda izakinwa:
Ku wa Gatatu, tariki ya 19 Mutarama 2022:
Etoile de l’Est FC vs Kiyovu SC, Ngoma Stadium – 15.00
Etincelles FC vs Rayon Sports FC, Umuganda Stadium – 15.00
Bugesera FC vs AS Kigali FC, Bugesera Stadium – 15.00
APR FC vs Gorilla FC, Kigali Stadium – 15.00

Ku wa kane, tariki ya 20 Mutarama 2022:
Gicumbi FC vs Mukura VS&L, Gicumbi Stadium – 15.00
Musanze FC vs Gasogi United, Musanze Stadium – 15.00
Police FC vs Rutsiro FC, Kigali Stadium – 15.00

Abakinnyi batemerewe kugaragara kuri uyu mukino w’umunsi wa 13:
1. RUBONEKA Jean Bosco – APR FC
2. OSALUWE Olise Raphael – Bugesera FC
3. RUCOGOZA Elias – Bugesera FC
4. TWAGIRIMANA Fulgence – Espoir FC
5. AGLEBAVOR Peter – Etoile de l’Est FC
6. GARIA Paul Laab – Gicumbi FC
7. KAREMA Eric – Gorilla FC
8. KIMENYI Yves – Kiyovu SC
9. MFITUMUKIZA Nzungu – Marine FC
10. MUGIRANEZA Frodouard – Marine FC
11. HABAMAHORO Vincent – Mukurs VS&L
12. MURENZI Patrick – Mukura VS&L
13. TURATSINZE John – Police FC
14. MUGIRANEZA Jean Claude – Rutsiro FC

2022-01-18
Editorial

IZINDI NKURU

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike  ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa  byazamuwe

CHAN 2016 : Ibiciro by’Amatike ku mukino w’uRwanda na congo Kinshasa byazamuwe

Editorial 27 Jan 2016
Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Kwibuka nyabyo Intwari zarwitangiye, ni ukwirinda gutatira igihango twagiranye nazo

Editorial 01 Feb 2022
Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Philippe MPAYIMANA, Utavuga Rumwe na Leta y’U Rwanda,Aramagana Abiyita Abanyapolitiki Bafite Virusi y’Ubugome bwo Gushora Abanyarwanda mu Ntambara.

Editorial 21 Sep 2020
Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Ingabire Grace yegukanye ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2021 asimbuye Nishimwe Naomie wari umaze umwaka aryambaye

Editorial 21 Mar 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDC: FDLR yihimuye kuri FARDC yicamo babiri nyuma yo gufata abayobozi bayo
HIRYA NO HINO

RDC: FDLR yihimuye kuri FARDC yicamo babiri nyuma yo gufata abayobozi bayo

Editorial 18 Dec 2018
Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye
INKURU NYAMUKURU

Village Urugwiro : Perezida Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy , bitunguranye

Editorial 15 Jan 2018
Gitifu w’Akarere ka Nyagatare  yatawe muri yombi
ITOHOZA

Gitifu w’Akarere ka Nyagatare yatawe muri yombi

Editorial 07 Sep 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru