Mu mukino wa kimwe cya kabiri cy’irangiza mu irushanwa ry’Imikino y’igikombe cya Afurika wahuje ikipe ya Misiri yasezereye Cameroon yari iri mu rugo isanga Senegal ku mukino wa nyuma.
Muri uyu mukino, amakipe yombi yakinnye iminota 90 irangira ari ubusa ku busa ndetse kandi umusifuzi w’umunya Gambia yongeraho indi 30 nabwo birangira amakipe yombi anganyije ubusa ku busa minota 120.
Muri uyu mukino kandi mbere y’uko iminota 120 isozwa, umutoza mukuru w’ikipe y’igihugu ya Misiri Carlos Queiroz yahawe yabonye ikarita itukuru yahawe mu byiciro bibiri, aha ni ukuvuga ko yabonye amakarota 2 y’umuhondo abyara ikarita itukura.
Nk’uko biteganywa n’amategeko hagombaga guterwa Penaliti ari nako byagenze bityo ikipe yari iri mu rugo ya Cameroon ibasha kwinjiza Penaliti 1 naho Misiri yo ikaba yinjije Penaliti 3.
Kugera ku mukino wa Nyuma w’iki gikombe bivuze ko ikipe y’igihugu ya Misiri ya Mohammed Salah izahura na Senegal ya Sadio Mane basanzwe bakinana muri Liverpool, ni umukino uzakinwa ku cyumweru tariki ya 6 Gashyantare 2022.
Uyu mukino uzabanzirizwa n’uzahuza ikipe y’igihugu ya Cameroon ndetse na Burkina Faso mu guhatanira umwanya wa gatatu, uyu mukino wo uzakinwa ku wa gatandatu tariki ya 5 Gashyantare 2022.