I&M bank, imwe muri banki z’ubucuruzi zikorera mu Rwanda ikomeje gahunda yayo yo kwimakaza ikoranabuhanga, aho kuri ubu yahisemo kwegereza abakiliya bayo n’abandi bose bitabiriye imurikagurisha mpuzamahanga riri kubera mu Rwanda, serivisi zayo zituma batandukana burundu no kugendana amafaranga.
Expo ya 2018 iri kubera i Gikondo mu Mujyi wa Kigali kuva tariki ya 26 Nyakanga ikazasozwa ku wa 15 Kanama 2018. Yitabiriwe n’abantu b’ingeri zose baba abacuruzi baje kumurika ndetse n’ababa baje kwihahira.
Muri iri iyi Expo, I&M Bank iri gutanga serivisi zirimo kubikuza, kubitsa, kohereza amafaranga, gufungura konti n’izindi zose iyi banki isanzwe itanga.
By’umwihariko iyi banki ikomeje kumurikira abayigana serivisi zayo z’ikoranabuhanga zibarinda kugendana amafaranga mu ntoki, nk’amakarita atandukanye arimo Visa card ushobora gukoresha ugura ibicuruzwa bitandukanye haba ku bacuruzi basanzwe no kuri internet, cyangwa ukaba wakwishyura serivisi runaka.
I&M Bank kandi inafite serivisi yo guhuza konti yawe ya banki na Mobile Money, ku buryo woroherwa no gukura amafaranga hamwe uyashyira ahandi ndetse ukaba ushobora kuyabikuza cyangwa kuyakoresha mu bundi buryo.
Iyi banki kandi iri no kugeza ku bakiliya bayo uburyo buzwi nka ‘E-Banking’, butuma babasha kugenzura ibikorerwa kuri konti zabo aho baba bari hose ku Isi bifashishije Internet.
Abadafite konti muri I&M Bank kandi nabo ntibibagiranye, kuko bakomeje gusobanurirwa no kugezwaho ikoranabuhanga ryitwa ‘SPENN’ rifasha abantu guhererekanya amafaranga no guhaha, bifashishije telefone zigezweho (smartphone) nta mafaranga bakaswe.
Gukoresha iri koranabuhanga si ngombwa ko umuntu abanza gufunguza konti muri I&M Bank, bisaba kuba ufite Internet, ukajya kuri Play Store ukamanura porogaramu ya ‘SPENN’ ukayishyira muri telefone yawe ubundi ukiyandikisha wifashishije umwirondoro uri ku ndangamuntu na nimero ya telefone. Nyuma yo kwiyandikisha ushobora no gutumira abandi.
I&M Bank yashinzwe mu 1963 yitwa Banque Commerciale du Rwanda (BCR), icyo gihe yari iya Leta y’u Rwanda. Mu 2012 yahinduye izina ihabwa iryo ikoresha kugeza ubu, ni nyuma y’uko ishyirahamwe Actis Capital ryari ryaguzemo imigabane ingana na 80% mu 2004 riyigurishije n’ibigo birimo I&M Bank Group yo muri Kenya.
Muri Gashyantare 2017 Leta y’u Rwanda nayo yashyize ku isoko imigabane ihwanye na 19.81% yari ifite muri iyi banki.
I&M bank ikomeje kwimakaza ikoranabuhanga ari nako irushaho gutera imbere, kugeza ku wa 31 Werurwe 2018 ikaba yari ifite umutungo mbumbe wa miliyari 286Frw.