N’ubwo muri iyi minsi bitoroshye kubona umusore n’inkumi bakundana bakarinda babana badakoze imibonano mpuzabitsina, aho akenshi usanga n’ubukwe bwinshi busigaye bukorwa inkumi zitwite, nyamara ntibibuza ko hari ingaruka zitari nke zigaragara nyuma yo kubana n’uwo mwabanje kuryamana ndetse hakaba n’ubwo uwo muryamanye atari we mubana.
1. kuryamana n’uwo mutarashyigiranwa bishobora kukubuza amahirwe yo kumenya urukundo nyarwo.
Akenshi usanga mu rubyiruko rw’ubu abenshi bibeshya ko gukora imibonano mpuzabitsina aribyo byerekana urukundo nyamara abenshi barishuka kuko hari ubwo usanga cyane cyane abakobwa biyumvishako uwo barikumwe ariwe bazabana, bigatuma iyo mibonano ibabuza gutekereza k’umico yanyu cyangwa se ikindi cyazatuma mugira urugo rwiza, ahubwo mukihorera mururwo gusa.
2.kuburira ikizere uwo mwashakanye
Akenshi iyo ubanye n’umuntu akakubwira ko yigeze kuryamana n’undi biragoye kumva ko umukunze ijana ku ijana kuko hari undi aba yarigeze guha ku rukundo nawe bigahora biguteye kumva utamwizera ijana ku ijana.
3.Kumva nawe ubwawe wiburira ikizere
Ibi cyane cyane bikunze kuba iyo waryamanye n’inshuti yawe wowe rwose wumva umukunze ariko we atagukunda ahubwo ari ukugirango yikemurire ikibazo gusa noneho nyuma yaho akakwanga. Akenshi iyo ubitekerejeho cyane ntubabazwa n’uko akwanze ahubwo ubabazwa nuko mwaryamanye maze ugahora wumva haricyo watakaje muri wowe.
4.Ingaruka zigaragara inyuma nko gutera cyangwa guterwa inda utateganyaga no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.
Aha abenshi bahita bavuga ngo udukingirizo se ntiduhari? Ni byo koko udukingirizo turiho kandi turinda gutwita inda utateganije nyamara abenshi se usanga bazitwaye ni uko batazi kudukoresha?
Kuri iki kibazo naganiriye n’abakobwa bo muri kaminuza ndetse n’abasore navuga ko ari abantu bajijutse kuko ntawe utazi agakingirizo. Nyamara naho uhabona abatera n’abaterwa amada batateganije umwe yagize ati “burya iyo wishoye mu busambanyi kaba kabaye hari ubwo mwibona n’agakingirizo mwakibagiwe” Naho umusore umwe we yarambwiye ati “hari ubwo wibeshya ku muntu akakubwira ko ari wowe wenyine mugakorera aho ukazisanga waranduye kandi wararyamanye n’umuntu umwe gusa”.
5.Kubana n’uwo udakunda
Ibi akenshi bikunze kuba iyo umusore ateye umukobwa inda noneho iwabo w’umukobwa bakamusaba guhita amushaka. Hari ubwo muba mwararyamanye mutarakundana igihe kinini ngo umwe amenye imico y’undi noneho mwamara kubana ukabona ko rwose wamwibeshyeho.
6. Guca ninyuma ku bashakanye
Aha abantu benshi batanga impamvu zitandukanye zo gucana inyuma: bamwe bati umugore wanjye cyangwa umugabo wanjye ntanshimisha iyo turi gutera akabariro. Ariko se ni gute wamenya ko kwishima bibaho utarigeze wishima? Abenshi bahita basubiza intekerezo ku buzima bigeze kubamo batarashakana noneho ugasanga batangiye gucana inyuma.
Nk’uko uruba rwa internet www.calvaryprophecy.com mu nama batanze ndetse n’ubuhamya birashoboka ko waba utarakora imibonano mpuzabitsina kuko wumva uzayikorana n’uwo muzabana wikiyumva nk’umuntu udasanzwe cyangwa w’umurwayi kuko wiboneye ingaruka zazakugeraho uramutse ugerageje, waba se nabwo warigeze uyikora umuti si ugukomeza ahubwo igihe kirageze ngo ube wakwifatira umwanzuro w’ubuzima.
M.Fils