• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Imikino y’umunsi wa mbere mu gikombe cya Afurika yasojwe Mali itsinze Tunisie mu mukino umusifuzi yasoje habura iminota 4 ngo urangire

Editorial 13 Jan 2022 Amakuru, IMIKINO, Mu Mahanga

Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 12 Mutarama 2022 mu gihugu cya Cameroon ahakoimeje kubera imikino y’igikombe cya Afurika cya 2021 hasozwaga imikino y’umunsi wa mbere mu matsinda yose uko ari 6 agize CAN 2021 iri kuba ku ncuro ya 33.

Mu mikino yaraye ikinwe yo mu itsinda rya E ndetse na F ari naryo rya nyuma, hakinwe imikino itatu habonekamo ibitego bitatu.

Mu mukino wo mu itsinda E, ikipe ya Equatorial Guinea yatsinzwe na Ivory Coast igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Alain Max Gradel ku munota wa gatandatu w’umukino, naho mu itsinda E Mauritania yatsinzwe na Gambia igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Ablie Jallow ubwo hari ku munota wa 10 gusa.

Mu wundi mukino ari nawo wabereyemo ibidasanzwe, ni uwo Mali yatsinzemo ikipe ya Tunisia igitego kimwe ku busa, ni igitego cyabonetse ku munota wa 48 cyatsinzwe na Ibrahima Kone, nyuma Tunisia yaje kubona penaliti irayihusha yari itewe na Wahbi Khazri ubwo hari ku munota wa 77.

Icyabaye muri uyu mukino kidasanzwe, ni uko umusifuzi wari uyoboye uyu mukino umunya Zambia Janny Sikazwe yawurangije ubwo hari ku munota wa 86 habura iminota ine ngo urangire nkuko iminota y’umukino iba ari 90 iteganyijwe.

Nyuma yo kubona ko yibeshye, yongeye guhamagara amakipe ngo agaruke akine iminota 4 yari isigaye aiko nabwo aza kuwurangiza habura amasengo 15 ngo iminota 90 irangire, ibi abakurikiranye umukino ndetse n’umupira w’amaguru muri rusange bakaba bagaragajeko uyu musifuzi atari tayali kuri uyu mukino.

Nyuma yo gusoza habura amasegonga make ngo umukino usozwe amakipe yasubiye mu rwambariro nyuma basabwa kugaruka ngo bakine ayo masegonda ndetse n’iminota y’inyongera ariko birangira ikipe ya Tunisia yo birangira yanze kugaruka mu kibuga, umukino usubikirwa aho ngaho.

Ibi byabaye kuri Janny Sikazwe, siwe wenyine bibayeho mu mateka y’umupira w’amaguru kuko ubwo hari mu mukino wa shampiyona ya Esipanye ikipe ya Sevilla yakinaga na Granada nabwo umusifuzi wari uyoboye uyu mukino yaribeshye nawe awusoza habura umunota umwe ngo urangire.

Uko imikino y’umunsi wa kabiri mu matsinda iri bukinwe:
18h00: Cameroon vs Ethiopie
21h00: Cape Verde vs Burkina Faso

2022-01-13
Editorial

IZINDI NKURU

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Leta y’Ububiligi ntizavuge ko itamenye ko muri icyo gihugu hatangijwe ikigega kigamije gushyigikira iterabwoba n’imyivumbagatanyo mu Rwanda

Editorial 19 Jan 2022
Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kuba maso kubera inkongi z’imiriro

Editorial 18 Mar 2016
INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA  GUHINDUZA AMAZINA

INGINGO Z’INGENZI Z’IMPAMVU YO GUSABA GUHINDUZA AMAZINA

Editorial 08 Dec 2022
Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Nyamirambo : Umugabo amaze imyaka 5 azi ko arera imfumbyi kandi ari umwana umugore we yabyaye hanze

Editorial 16 Mar 2016

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Koffi Olomide arashinjwa kurongora ababyinnyi be ku gahato
SHOWBIZ

Koffi Olomide arashinjwa kurongora ababyinnyi be ku gahato

Editorial 02 Jun 2018
Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye
Mu Rwanda

Ubutabera ni inkingi ya mwamba y’amahoro n’umutekano birambye – Minisitiri Busingye

Editorial 09 May 2017
Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye
INKURU NYAMUKURU

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda basanze Nyungwe itekanye

Editorial 18 May 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru