Mu rukerera rwo kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2017 Umupaka uhuza u Rwanda n’Umujyi wa Bukavu wafunzwe, kubera imirwano hagati y’ingabo za Congo FARDC, n’abapolisi barindaga Abbas Kayonga (Dada) wari ushinzwe kurwanya Magendu mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Urufaya rw’amasasu ruracyumvikana mu Mujyi wa Bukavu, rwahagaritse ingendo zavaga mu Rwanda, ubu ku mupaka hakaba hari amamodoka menshi ategereje ko agahenge kagaruka ingendo zigakomeza.
Nubwo ku ruhande rw’u Rwanda ari amahoro, ku rundi ruhande i Bukavu amasasu aracyavuga ndetse na bamwe mu baturage batangiye kwirara mu maduka basahura ibicuruzwa.
Umuyobozi w’Akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic aganira na Kigali Today, dukesha iyi nkuru yatangaje ko bagiriye abaturage inama yo kwirinda kujya I Bukavu mu gihe hakiri iyo myivumbagatanyo.
Ati” Ku ruhande rwacu ni amahoro, umupaka urafunze, turasaba abaturage bacu kwirinda kwambuka, badahurira n’ibibazo muri Bukavu.”
Yanavuze kandi ko yavuganye n’abayobozi ba Bukavu, bakamubwira ko bari gukora ibishoboka byose kugira ngo iyi mirwano ihoshe, bamwizeza ko ikibazo gikemuka vuba ubuhahirane bugakomeza.
Ku itariki ya 2 Ugushyingo 2017, Abbas Kayonga (Dada) yahagaritswe ku kazi na guverineri wa Kivu y’Amajyepfo, amushinja uburiganya mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.
Imirwano yo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru ngo yaturutse ku ngabo za FARDC zagiye iwe zishaka kumuta muri yombi, zitangira kurasana n’abapolisi bamurindaga.
Amakuru aravuga ko Abbas Kayonga (Dada) n’abamushyigikiye bamaze guhungira ku ngabo za Monusco .
Abbas Kayonga (Dada) ngo niwe nyirabayazana w’imirwano