Imiryango y’Abanyarwanda 6 batawe muri yombi n’Ubuyobozi bw’Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI) barasaba abayobozi ba UPDf ko benewabo bakomeje gufungwa bagezwa imbere y’urukiko cyangwa bagafungurwa.
Aba banyarwanda biravugwa ko batawe muri yombi kuwa 19 na 20 Ukuboza bakuwe Nalufenya n’abakozi b’inzego z’umutekano babashinja ibikorwa by’ubutasi n’iterabwoba.
Aba bafashwe ni; Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, Jessica Muhongerwa, Vanessa Gasaro, Diane Kamikazi na Diane Kamashazi.
Nk’uko bivugwa na Claudette Ninsiima, umugore wa Munyangaju, ngo umugabo we yatawe muri yombi kuwa 20 ukuboza 2017, akuwe mu kabari gaherereye ku Muhanda wa Nyanama muri Kampala, aho yafashwe n’abantu bitwaje intwaro n’imodoka ye bakayitwara.
Ninsiima uvuga mu izina ry’imiryango ifite ababo bafunze, yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo guperereza yasanze umugabo we yaratwawe n’abakozi ba CMI, nyuma y’iminsi ibiri akajya ku cyicaro gikuru cy’ubutasi bwa gisirikare asaba kubonana n’umugabo we no gusaba ko afungurwa ariko ngo kugeza ubu nta gisubizo arahabwa nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.
Uyu mugore aragira ati: “Abanyamategeko bacu, Gawaya Tegulle na Eron Kiiza nabo bandikiye minisiteri y’ingabo n’ubutasi bwa gisirikare basaba kubonana n’imfungwa ariko kugeza ubu ibi byarirengagijwe.”
Yakomeje avuga ko nk’umuryango bahangayikishijwe n’abantu babo bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bafungiye ahantu hatazwi kandi bakaba barengeje igihe giteganywa n’amategeko bafunze bataragezwa imbere y’urukiko.
Yongeyeho ko amakuru bamaze kwegeranya avuga ko bafunzwe mu buryo bubi, butubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi barimo gukorerwa iyicarubozo.
Yakomeje agira ati: “Mu izina ry’imiryango y’abafunze, ndahamagarira guverinoma ya Uganda ndetse by’umwihariko UPDF na CMI kubaha imfungwa no kuzifata mu buryo bwa kimuntu kandi bwiyubashye, kubaha no gukurikiza amategeko agenga gufunga abakekwaho ibyaha, kuduha nk’umuryango, abanyamategeko n’abaganga uburenganzira bwo kugera ku bantu bacu.”
Ku birego by’uko aba baba barabaga mu bikorwa by’ubutasi kuri guverinoma ya Uganda no mu bikorwa by’iterabwoba, umunyamategeko Kiiza yavuze ko ibi ari ibintu byakwemezwa gusa ari uko bagejejwe imbere y’urukiko batagumishijwe mu buroko.
Kiiza yongeyeho ko aba bantu bafashwe batari binjiye muri Uganda vuba kuko bahamaze imyaka myinshi bari mu bikorwa bya business, aboneraho kwamagana ko abakiriya be binjiye muri Uganda binyuranyije n’amategeko.