• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imiryango y’Abanyarwanda 6 bafungiye Uganda iratabaza

Imiryango y’Abanyarwanda 6 bafungiye Uganda iratabaza

Editorial 29 Dec 2017 INKURU NYAMUKURU

Imiryango y’Abanyarwanda 6 batawe muri yombi n’Ubuyobozi bw’Ubutasi bwa gisirikare muri Uganda (CMI) barasaba abayobozi ba UPDf ko benewabo bakomeje gufungwa bagezwa imbere y’urukiko cyangwa bagafungurwa.

Aba banyarwanda biravugwa ko batawe muri yombi kuwa 19 na 20 Ukuboza bakuwe Nalufenya n’abakozi b’inzego z’umutekano babashinja ibikorwa by’ubutasi n’iterabwoba.

Aba bafashwe ni; Herbert Munyangaju, Freddy Turatsinze, Jessica Muhongerwa, Vanessa Gasaro, Diane Kamikazi na Diane Kamashazi.

Nk’uko bivugwa na Claudette Ninsiima, umugore wa Munyangaju, ngo umugabo we yatawe muri yombi kuwa 20 ukuboza 2017, akuwe mu kabari gaherereye ku Muhanda wa Nyanama muri Kampala, aho yafashwe n’abantu bitwaje intwaro n’imodoka ye bakayitwara.

Ninsiima uvuga mu izina ry’imiryango ifite ababo bafunze, yabwiye itangazamakuru ko nyuma yo guperereza yasanze umugabo we yaratwawe n’abakozi ba CMI, nyuma y’iminsi ibiri akajya ku cyicaro gikuru cy’ubutasi bwa gisirikare asaba kubonana n’umugabo we no gusaba ko afungurwa ariko ngo kugeza ubu nta gisubizo arahabwa nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ivuga.

Uyu mugore aragira ati: “Abanyamategeko bacu, Gawaya Tegulle na Eron Kiiza nabo bandikiye minisiteri y’ingabo n’ubutasi bwa gisirikare basaba kubonana n’imfungwa ariko kugeza ubu ibi byarirengagijwe.”

Yakomeje avuga ko nk’umuryango bahangayikishijwe n’abantu babo bafunze mu buryo bunyuranyije n’amategeko kandi bafungiye ahantu hatazwi kandi bakaba barengeje igihe giteganywa n’amategeko bafunze bataragezwa imbere y’urukiko.

Yongeyeho ko amakuru bamaze kwegeranya avuga ko bafunzwe mu buryo bubi, butubahiriza uburenganzira bwa muntu kandi barimo gukorerwa iyicarubozo.

Yakomeje agira ati: “Mu izina ry’imiryango y’abafunze, ndahamagarira guverinoma ya Uganda ndetse by’umwihariko UPDF na CMI kubaha imfungwa no kuzifata mu buryo bwa kimuntu kandi bwiyubashye, kubaha no gukurikiza amategeko agenga gufunga abakekwaho ibyaha, kuduha nk’umuryango, abanyamategeko n’abaganga uburenganzira bwo kugera ku bantu bacu.”

Ku birego by’uko aba baba barabaga mu bikorwa by’ubutasi kuri guverinoma ya Uganda no mu bikorwa by’iterabwoba, umunyamategeko Kiiza yavuze ko ibi ari ibintu byakwemezwa gusa ari uko bagejejwe imbere y’urukiko batagumishijwe mu buroko.

Kiiza yongeyeho ko aba bantu bafashwe batari binjiye muri Uganda vuba kuko bahamaze imyaka myinshi bari mu bikorwa bya business, aboneraho kwamagana ko abakiriya be binjiye muri Uganda binyuranyije n’amategeko.

2017-12-29
Editorial

IZINDI NKURU

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye  Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Ku Rwibutso rwa Rebero Hashyinguye Inzirakarengane z’Abanyapolitiki bishwe muri Jenoside, Menya byinshi n’Impamvu hongeweho n’abandi

Editorial 13 Apr 2025
Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Uganda: Abanyarwanda 2 barakekwaho uruhare mu kwica umuturage

Editorial 03 Jun 2018
Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Australia iranze ibaye indiri y’abajenosideri n’abambari babo.

Editorial 05 May 2021
Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Ntibikiri Ibanga Petero Nkurunziza Akorana Na RNC Ya Kayumba Nyamwasa

Editorial 05 Jul 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa
Amakuru

Nyamara ishyamba si ryeru hagati ya Nairobi na Kinshasa

Editorial 08 May 2024
Urusasu  ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila
Mu Rwanda

Urusasu ruravuza ubuhuha i Kinshasa nyuma yo kurangira kwa manda ya Kabila

Editorial 20 Dec 2016
Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro
POLITIKI

Kigali: Perezida W’u Bushinwa, Xi Jinping N’umufasha We Bakiriwe Muri Village Urugwiro

Editorial 23 Jul 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru