• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Imiryango y’abishwe na FLN n’abo yakoreye ubundi bugome bakwiye kugirana umubonano na Antony Blinken

Editorial 29 Jul 2022 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, Mu Rwanda

Abirirwa basakuza ngo Paul Rusesabagina nafungurwe atarangije igihano yahawe n’ubutabera, birengagiza ubwicanyi umutwe wa FLN yari abereye umuyobozi wakoreye abaturage b’inzirakarengane hagati ya 2016 na 2019. Muri bo ababarirwa mu icyenda (9) bahasize ubuzima, benshi basigarana ubumuga, abandi imitungo yabo irasahurwa, indi iratikizwa.

Uretse Carine Kanimba wabaye inkotsa ngo aratabariza’’papa’’(ni uwo umugore wa Rusesabagina yatoraguye), n’abandi bo mu muryango wa Rusesabagina birengagiza ibyo bikorwa bye by’iterabwoba, hari n’abanyamahanga barimo n’Abanyamerika bumva amaraso uwo mutwe wa Rusesabagina wamennye ntacyo avuze. Urugero ni umusenateri witwa Bob Mendez utazi ko uRwanda ari igihugu cyigenga, agashaka kurutegeka kurekura umuntu wahamijwe icyaha n’inkiko, atarangije igihano.

 Kuba rero Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, azagirira uruzinduko mu Rwanda mu kwezi gutaha kwa Kanama, ni umwanya mwiza wo kumusobanurira ibyo abo kwa Rusesabagina bamuhishe.

Niyo mpamvu muri urwo ruzinduko, imiryango y’abishwe na FLN ya Rusesabagina, abakomerekejwe, abasahuwe n’abangirijwe imitungo, bagomba guhabwa umwanya uhagije, bakaganira na Antony Blinken, amaze niba atazi ukuri cyangwa akwirengagiza nkana, akazava mu Rwanda amenye ko ubuzima bw’Abanyarwanda nabwo bufite agaciro. Ikinyoma cyakwiye isi yose ko ngo Rusesabagina azira kuba atavuga rumwe na Perezida Kagame, kigomba kwamaganwa, bikumvikana neza ko akurikiranyweho ubugome ndengakamere yakoreye Abanyarwanda, nawe ubwe yiyemereye akanabusabira imbabazi.

Ubwo Perezida Emmanuel Macron w’Ubufaransa yagendereraga uRwanda muri Gicurasi umwaka ushize, yafqashe umwanya wo kuganira n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi yatashye yumvise akababaro kabo.

Yasobanukirwa kurushaho uko iyo Jenoside yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa n’uruhare igihugu cye cyabigizemo. Umusaruro wavuyemo kandi watangiye kwigaragaza, kuko ubu ubutabera bwo mu Bufaransa bwabyukije imanza z’abajenosideri zari zarashyizwe mu kabati. No mu ruzinduko rwa Antony Blinken rero bizabe uko, ahuzwe n’abo Rusesabagina yahemukiye.

Ikindi, Blinken yagombye kugira ubutwari bwo gusabira igihugu cye imbabazi, kuko cyemeye ko Paul Rusesabagina ategurira ibikorwa by’iterabwoba muri Leta Zunze Ubumwe z’Amarika.

Nimwibaze niba Bin Laden yayobora Al Qaeda atuye muri Amerika!

Bakura Sa’alaba se yatura Texas akayobora Boko Haram? Black lives matter!!!!

2022-07-29
Editorial

IZINDI NKURU

Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Guverineri Munyentwari yasabye abamotari ba Kamembe gukomeza ubufatanye mu kurwanya ibyaha

Editorial 01 Mar 2017
FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

FERWAFA yemeje ko amakipe ya Al Merrikh, Al Hilal S.C na El Ahli SC Wad Medani yo muri Sudani atangira gukina shampiyona y’u Rwanda

Editorial 24 Oct 2025
Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Umuhanzi Bonhomme yatanze ubutumwa bwo guhangana n’ibikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye muri Mata 1994.

Editorial 15 Apr 2021
Burundi/Cibitoke: polisi yahohoteye bikabije Umunyarwanda

Burundi/Cibitoke: polisi yahohoteye bikabije Umunyarwanda

Editorial 28 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Amakuru

Tariki 22 Ugushyingo 2021, i Paris mu Bufaransa hatangiye urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranyweho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Editorial 22 Nov 2021
Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo
INKURU NYAMUKURU

Nunu Johnson, indi nzirakarengane yazize iyicarubozo rya CMI yapfiriye Ntungamo

Editorial 21 Aug 2019
Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we
INKURU NYAMUKURU

Tabitha Gwiza yemeje uruhare rwa Kayumba Nyamwasa mu kurigisa Ben Rutabana asaba abagize RNC kureka gushinyagurira umuryango we

Editorial 04 Aug 2020

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru