• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»POLITIKI»Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria

Imiterere y’intwaro Amerika, u Bufaransa n’u Bwongereza byakoresheje mu gutera ibisasu muri Syria

Editorial 16 Apr 2018 POLITIKI

Mu gitondo cya kare cyo ku wa 14 Mata nibwo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Bwongereza n’u Bufaransa bagabye ibitero byinshi mu duce dutandukanye muri Syria, intego ari uguhiga no gushyira hasi ibice bikekwa ko birimo intwaro z’ubumara.

Ni ibitero ubuyobozi bwahamije ko bitagamije gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Bashar Al Assad, ahubwo ari ibyo gushegesha ubushobozi bwa guverinoma y’icyo gihugu mu bijyanye n’intwaro zirimo ibinyabutabire bihumanya, nk’izatewe ku gace ka Douma, abasaga 75 bakahasiga ubuzima.

Indege za Tornado z’u Bwongereza

Nk’uko bigaragara mu cyegeranyo CNN yakoze, u Bwongereza bwatanze indege z’intambara enye za Tornado zihetse missile zo mu bwoko bwa Storm Shadow zihuta cyane kandi zishobora gukora intera ndende, nk’uko Minisiteri y’ingabo y’icyo gihugu yabitangaje. Nyuma byaje gutangazwa ko haje no kwifashishwa indege z’intambara zo mubwoko bwa Typhoon.

Izo ndege zahagurukiye ku birindiro by’indege z’intambara z’u Bwongereza ahitwa Akrotiri muri Chypre, mu Burasirazuba bwa Méditerranée, maze zimisha ibyo bisasu mu duce twagenwe, twakekwagamo intwaro zirimo ibinyabutabire bitemewe, mu Muyi wa Homs.

Izo ndege zigendera kuri moteri ebyiri zo mu bwoko bwa Tornado GR4, zifite ubushobozi bwo gutwara ibisasu bipima ibiro 400 mu bilometero 400, ku buryo kugira ngo zirase muri Syria bitagombga gusaba ko ziguruka cyane cyangwa ngo bizisabe kwinjira mu kirere cyayo.

Minisiteri y’Ingabo ya Amerika yatangaje ko u Bwongereza bwarashe missile umunani zo mu bwoko bwa Storm Shadow.

Rafale z’u Bufaransa

Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa byashyize ahagaragara amashusho agaragaza indege zo mu bwoko bwa Rafale ziguruka zerekeza mu butumwa muri Syria.

Minisitiri w’Ingabo w’u Bufaransa, Florence Parly, yavuze ko izo ndege zahagurukiye ku birindiro byo mu Bufaransa. Kimwe na Tornado z’Abongereza, Rafale nazo zigira moteri ebyiri, zarimo missile za Storm Shadow zishobora kugenda ibikometero 400. Nazo zashoboraga kurasa muri Syria bidasabye ko zigera mu kirere cyayo.

Ubuyobozi bwa Amerika bunavuga ko hari indege za Mirage z’u Bufaransa zakoreshejwe muri icyo gitero, bukaba bwararashe missile icyenda.

Indege za B-1 za Amerika

Ubuyobozi bwa Minisiteri y’Ingabo ya Amerika bwatangaje ko Ingabo zirwanira mu kirere zifashishije indege ebyiri za B-1B. Izo ndege zigendera kuri moteri enye za B-1 zarashe missile 19.

Amakuru yashyizwe hanze ntiyasobanuye neza aho izo ndege zahagurukiye, ariko ubuyobozi bw’ingabo za Amerika zirwanira mu kirere buheruka kugaragaza indege z’intambara zigera ku kibuga cy’indege za gisirikare cya Al Udeid muri Qatar.

Hari n’ubwato bw’intambara bwa Amerika n’uburasa bukanashwanyuza ibisasu, aho Minisiteri y’Ingabo ya Amerika ivuga ko nabyo byagize uruhare mu bitero byo muri Syria.

Minisiteri y’Ingabo yavuze ko Amerika yohereje ubwato butatu bw’intambara na bumwe bukorera munsi y’amazi (submarine), byose byohereza missile zo mu bwoko bwa Tomahawk muri Syria.

Ubwato USS Monterey bwari mu nyanja itukura nabwo bwarashe missile 30 zo mu bwoko bwa Tomahawks, ndetse ubwa USS Laboon burasa izindi zirindwi. Hagati aho USS Higgins yarashe Tomahawks 23 zituruka mu kigobe cya ruguru cy’Abarabu. Naho ubugendera munsi y’amazi bwa USS John Warner bwarashe Tomahawks esheshatu buturukije mu Nyanja ya Méditerranée.

Hanakoreshejwe izindi ntwaro zo mu mazi nk’iz’ubwoko bwa Arleigh Burke, Ticonderoga na Virginia, zarashe missile nyinshi za Tomahawk zishobora kuraswa mu bilometero 2,500.

Izi missile za Tomahawk zirikwifashishwa cyane na Amerika, kuko ari nazo ziheruka guterwa muri Syria, ikindi gihe na none icyo gihugu cyakoreshaga intwaro z’uburozi ku basivili.

U Bufaransa kandi bwifashishijwe ubwato bw’intambara bwo mu bwoko bwa Frigate buri mu Nyanja ya Méditerranée. Intera ubu bwato bushobora kurasaho ntiyatangajwe, gusa ikigo kibukora kivuga ko “burasa kure cyane”, abandi bakavuga ko bushobora kugeza mu ntera ya kilometero 1000.

Gusa nyuma y’iki gitero, ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burusiya byatangaje ko nibura missile 71 mu 103 zarashwe zashwanyuwe n’ubwirinzi bw’ibisasu nk’ibyo bwa Syria, harimo no kuburizamo missile 12 zose zarashwe ku kigo cy’indege za gisirikare cya Al-Dumyar mu majyaruguru y’Umurwa Mukuru Damascus.

U Bwongereza bwatanze indege z’intambara enye za Tornado zihetse missile zo mu bwoko bwa Storm Shadow zihuta cyane kandi zishobora gukora intera ndende

Ibiro bya Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa byashyize ahagaragara amashusho agaragaza indege zo mu bwoko bwa Rafale ziguruka zerekeza mu butumwa muri Syria

U BUfaransa bwanakoresheje ubwato bw’intambara bwo mu bwoko bwa Frigate buzwi nka Aquitaine

US B-1 zatanzwe na Amerika

2018-04-16
Editorial

IZINDI NKURU

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024
Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Green Party Ihetuye Amajyepfo Ibijeje Iterambere Rirambye

Editorial 29 Aug 2018
Iterambere ntirishoboka nta mutekano- Kagame

Iterambere ntirishoboka nta mutekano- Kagame

Editorial 05 May 2017
Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Sebutege Ange atorewe kuyobora Akarere ka Huye

Editorial 29 Jun 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Amavubi yatsinze  umukino wa mbere
IMIKINO

Uko Amavubi yatsinze umukino wa mbere

Editorial 17 Jan 2016
Impamvu John Mirenge  yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir  ‘ Igitaraganya
Mu Rwanda

Impamvu John Mirenge yakuwe k ‘Ubuyobozi bwa ‘ RwandAir ‘ Igitaraganya

Editorial 16 May 2017
Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Editorial 22 Aug 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru