Perezida Robert Mugabe wakomeje kuvugwaho kwigwizaho imitungo y’igihugu we n’umuryango we nyamara igihugu kiri mu bibazo bikomeye by’ubukungu, kuri ubu hari amakuru avuga ko yaba afite imitungo ibarirwa muri miliyari y’amadolari isaga.
Guhera mu cyumweru gishize nibwo bamwe mu basirikare bakuru ba Zimbabwe bafashe icyemezo cyo gushyira Mugabe ku ruhande ndetse kuri ubu ibiganiro byo gutuma yareka ubutegetsi ku neza bikaba birimbanyije.
Nk’uko bitangazwa na CNN, igisirikare cya Zimbabwe kijeje Mugabe w’imyaka 93 umaze ku butegetsi imyaka 37, ubudahangarwa bwuzuye we n’umugore we, Grace Mugabe, ndetse bakanagumana imitungo yabo myinshi.
Ubu budahangarwa bukaba ari ikintu cy’ingenzi kuri Mugabe kuko ashinjwa ibyaha byinshi birimo kwigwizaho umutungo w’igihugu. Uyu mukambwe, umuryango we n’abantu bamwegereye bavuzweho gukora mu isanduku ya leta uko bashatse no gusahura ubukungu buva mu mutungo kamere w’igihugu.
Ubukungu bwa Robert Mugabe n’imitungo
Mu 2011, Wikileaks rwahishuye inyandiko yandikiwe muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika I Harare yavugaga ko imitungo yose ya perezida Mugabe itazwi ariko bivugwa ko yaba isaga miliyari y’amadolari uyihaye agaciro kandi ngo imyinshi ikaba yarashowe hanze ya Zimbabwe.
Bivugwa ko afite imitungo ihishe kuri konti z’ibanga mu mabanki yo mu Busuwisi, mu birwa, muri Bahamas no muri Ecosse. Umuryango wa Mugabe ngo ukaba unafite inzu muri Hong Kong ifite agaciro ka miliyoni 5$.
Bivugwa ko iyi nzu yaguzwe amezi makeya mbere y’uko umukobwa wa perezida Mugabe witwa Bona Mugabe, atangira amasomo ye muri Kaminuza ya Hong Kong nk’uko byemejwe n’ikinyamakuru, South China Morning Post mu 2015.
Ikinyamakuru The Guardian nacyo kikaba cyaravuze ko hari imidugudu iri ku izina rya Mugabe muri Malaysia, Singapore ndetse ngo no muri Dubai.
Muri Zimbabwe, Wilileaks ivuga ko umuryango wa Mugabe uvugwaho kugira inzu zo kubamo 6 harimo n’indi y’akataraboneka ikiri kubakwa, hakiyongeraho n’ibikingi by’inka nyinshi hirya no hino mu gihugu.
Imwe mu nzu za Mugabe muri Zimbabwe izwi nka The Blue Roof, ikinyamakuru cyo muri Zimbabwe, The Citizen, kivuga ko ifite agaciro ka miliyoni zisaga 9 z’Amadolari, ikaba ifite ibyumba byo kuraramo 25, piscine nini, ibiyaga bibiri karemano, icyumba cyo kuriramo kinini gishobora kwakira abashyitsi 30, icyumba kinini kirimo uburiri nk’ubw’umwami ndetse na radar iriho ifite agaciro ka miliyoni nyinshi z’amadolari.
Imwe mu mitungo ya perezida Mugabe
Iki kinyamakuru Citizen cyanashyize ahagaragara indi mitungo ya perezida Mugabe irimo imodoka ya Mercedes idashobora gukangwa n’amasasu ya AK-47, za mine zo mu bukaka ndetse na za grenades. Ifite kandi internet imbere ndetse n’utwuma tubuza ko hari umuntu washyiramo utundi two kumviriza ibivugirwa muri iyi modoka.
Mugabe anafite imodoka yo mu bwoko bwa Rolls Royce Phantom yihariye kuko ari imodoka 18 z’ubu bwoko zakozwe gusa.
Mugabe afite n’impeta y’agaciro ka miliyoni 1,35 y’Amadolari ngo yaguriwe n’umugore we ubwo yizihizaga isabukuru y’amavuko.
Ubwo perezida Mugabe yizihizaga imyaka 91 yari amaze ku Isi, abitabiriye umunsi mukuru we bagaburiwe inyama zihenze utapfa kubona z’Inzovu, Imbogo, Isha, Impala ndetse n’inyama z’Intare.
Aho Umuryango wa Mugabe ukura amafaranga
Inkomoko y’amafaranga umuryango wa perezida Robert Mugabe ntiyemezwa neza, ariko ikinyamakuru The Economist mu myaka ya za 2000, cyatangaje ko ubutegetsi bwa perezida Mugabe bwigaruriye amafamu hafi ya yose y’abazungu bo muri iki gihugu, perezida akizeza guha ubutaka abaturage ba Zimbabwe batari bafite aho guhinga, ariko ngo aho kubikora ubutaka bwinshi yabuhaye inshuti ze nazo zikize.
Nyuma y’intambara hagati y’abaturage muri Congo yamaze imyaka igera muri 5, ngo perezida Mugabe yakomeje kugirana umubano na bamwe mu bantu bakomeye bari bfite aho bahuriye n’inyungu z’ubucuruzi za Repubulika ihanira Demokarasi ya Congo nk’uko byemezwa na The Economist.
Aba bantu rero bavugwaho kuba baragize uruhare rukomeye mu guha bumwe mu butunzi bwa Congo perezida Mugabe nk’uko byagaragaye mu nyandiko zavuye mu ba dipolomate zahishuwe na Wikileaks.
Havugwa kandi ikigo cyitwa Zimbabwe Consolidated Diamond Co., ikigo giherutse gushingwa mu myaka mikeya ishize na perezida Mugabe abakurikiranira hafi ibintu nka Global Witness bashinjije kuba gifitanye isano n’ubukungu bukomoka mu bucuruzi bwa diamants bwagiye buburirwa irengero. Bikaba bivugwa ko miliyari 2 z’amadolari z’aya mabuye ya diamants zaburiwe irengero mu gihe Mugabe yabaga arimo kwiyubakira imiturirwa ari nako agura imodoka zihenze.
Mu gusubiza ibibazo byavutse kuri aya mabuye ya diamants, perezida Mugabe we yatangaje ko mu by’ukuri nta mafaranga menshi bigeze bakura muri diamants kandi ko atakwizera ikigo cyigenga ngo abe ari cyo gicunga ubwo butunzi.
Umuryango wa Mugabe wakunze guhakana raporo zivuga ku butunzi bwawo
Mu 2014, umugore wa perezida Mugabe, Grace Mugabe, yabwiye ikinyamakuru The Guardian ko umugabo we ari we mukuru w’igihugu ukennye cyane ku isi, mbere yo kongeraho ariko ko nta muntu yigeze abona asaba amafaranga.
Uyu muryango unavugwaho kuba utemera ko ibyo utunze bifotorwa
Bivugwa ko ubwo umukobwa wa perezida Mugabe, Bona Mugabe yarongorwaga, abanyamakuru babujijwe kwerekana imiterere y’urugo rwabo I Harare bakabuzwa gufata amafoto.
Nubwo bimeze gutyo, abana ba perezida Mugabe bo ntibahishira ubutunzi bw’umuryango wabo, nk’aho umwe mu bahungu be aherutse kugaragara kuri snapchat ari gusuka champagne yambaye isaha y’agaciro.
Muri uyu mwaka wa 2017 utangira, urubuga rwo muri Australia, news.com.au, rwavuze ko umuhungu w’umuhererezi wa Mugabe witwa Bellarmine Chatunga Mugabe, yashyize kuri instagram ifoto y’isaha ye ayikurikiza amagambo agira ati: “60,000$ ku kaboko iyo so ayoboye igihugu cyose murabizi!!!”
Iyi foto ngo yarasibwe ariko ushobora kubona imibereho y’abana ba Mugabe unarebeye ku zindi posts yasizeho bikaguha n’ishusho y’ubutunzi uyu muryango ufite.