• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»UBUKERARUGENDO»Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Imodoka igeretse ije gufasha ba mukerarugendo kumenya Kigali

Editorial 21 Mar 2019 UBUKERARUGENDO

Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB), ku bufatanye na sosiyete ‘Kigali City Tour Ltd’ kuri uyu wa kane tariki 21 Werurwe 2019 batangije ubukerarugendo bwifashisha imodoka igerekeranye (Double – decker bus), izajya ifasha ba mukerarugendo n’abandi bashaka kumenya umujyi wa Kigali.

Iyi bus izajya itembereza ba mukerarugendo muri Kigali, mu masaha ya mbere ya saa sita, nyuma ya saa sita na nijoro, bazengurutswe ibice binyuranye by’umujyi basibanurirwa ibihakorerwa.

Mbere ya saa sita

Ubukerarugendo buzaba bugamije gusobanurira ba mukerarugendo amateka ya Kigali ya kera (old Kigali).

Uru rugendo ruzaba ruteye rutya: KBC-Kacyiru-Ku isomero rya Kigali-Kuri Polisi-Ku rwibutso rwa Kigali-Kinamba-Nyabugogo-Kimisagara-Stade Nyamirambo-Nyamirambo (basobanure amateka y’aba Islam) – Onatracom-Camp Kigali-Serena-UTC-Payage-Kimihurura, basoreze KBC.

Uru rugendo ruzajya rumara amasaha atatu.

Nyuma ya saa sita

Urugendo ruzajya rukorwa hagamijwe kwereka ba mukerarugendo ubuzima bwa Kigali nshya.

Ruzaba ruteye rutya: Guhaguruka ni KCB-RDB-Nyarutarama-Golf club-Gacuriro(basura inzu ziri muri Gacuriro estate)-Kibagabaga-Kimironko-FERWAFA-ku gicumbi cy’Intwali-Stade Amahoro-Kisimenti-Gishushu, bagasoreza KCB.
uru na rwo ni amasaha atatu.

Nijoro

Urugendo ruzajya ruba rugamije kwerekana Kigali mu masaha y’ijoro.

Guhaguruka ni KCB-UR-Kacyiru, kuri Polisi-Kinamba-Kanogo-RWANDEX-Sonatube- +250 Club – IPRC Kigali-Nyanza memorial site-Rebero(aha bazajya bahahagarara barebe neza umujyi wa Kigali)-Gikondo-Rwampara- Nyamirambo kuri 40-Onatracom-Camp Kigali-Serena-Marriot-UTC (bazajya bahahagarara kubera new cadilac)- Payage – Kimihurura ku muhanda w’amabuye – Sundown – Fusher (ababishaka bahasigare, abandi babageze KBC) ari na ho ruzajya rusorezwa.

Uru rwo ruzajya rumara amasaha ane.

Src : KT

2019-03-21
Editorial

IZINDI NKURU

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Menya Impamvu igiciro cyo gusura Ingagi cyikubye Kabiri

Editorial 09 May 2017
Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Tembera urwimisozi 1000. [Rwanda]- Mu mafoto 60 aboneka gake, tujyane gusura umuryango w’ingagi wa Sabyinyo

Editorial 27 Nov 2017
Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Ibyihariye ku ndege ya Embraer E190-E2 ifite ishusho nk’iy’ifi ya ‘Shark’

Editorial 03 Dec 2018
Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Umunyabigwi wa Arsenal, Sol Campbell yarebanye n’abanyarwanda umukino batsinzemo Manchester United ibitego 3-1

Editorial 04 Sep 2023

Igitekerezo kimwe

  1. Emmy
    March 21, 20193:21 pm -

    Ubuse abanyarwanda batazi Kigali bo ntibakwakirwa?igiciro ni gute?

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze
UBUKERARUGENDO

Mkapa wigeze kuyobora Tanzania ageze i Musanze

Editorial 10 Jan 2018
CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$
HIRYA NO HINO

CAF yaciye Ishyirahamwe rya ruhago mu Burundi ibihumbi 10$

Editorial 02 Apr 2019
Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.
Amakuru

Imana ihora ihoze: Wa musenateri wo muri Amerika, Bob Menendez wahozaga u Rwanda ku nkeke yafatanywe igihanga cya ruswa.

Editorial 17 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru