Bisi ya sosiyete itwara abantu n’ibintu mu modoka ya Volcano Ltd, yerekeza i Kampala muri Uganda ivuye i Kigali mu Rwanda yatewe ibuye n’abantu bataramenyekana igeze hagati ya Kabare na Muhanga muri Uganda, rimena ikirahure rinakomeretsa umukozi uherekeza umushoferi.
Iyi modoka yahagurutse i Kigali ejo ku wa 23 Nzeri 2019 yerekeza Kampala, ikaba yatewe amabuye n’abantu batabashije kumenyekana mbere ya saa saba z’ijoro, rikomeretsa bikabije uwo mukozi munsi y’umunwa.
Umuyobozi ushinzwe imari muri Volcano Express, Habonimana Patrick Emery, yabwiye IGIHE, dukesha iyi nkuru ko iryo buye ryahinguranyije ikirahure rikagera ku mukozi uherekeza umushoferi.
Ati “Twagize ikibazo cy’abantu bateye ibuye ku modoka yacu ryangiza umukozi umwe wacu ugenda uherekeje umushoferi ariko nta wundi wigeze ugira ikibazo, usibye we wababaye gusa. Nta bantu twabonye, dukeka ko ari nk’abajura.”
Habonimana yasobanuye ko iyo baba abantu bashaka kugirira nabi abagenzi bari muri iyo modoka baba bakomeje bakabageraho ariko nta kindi bayikozeho.
Uwo mukozi watewe ibuye yabanje kujyanwa ku bitaro bya Mbarara ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze ariko yahise azanwa mu Rwanda, akaba ariho ari kuvurirwa akoresheje ubwishingizi icyo kigo giha abakozi bacyo.
Habonimana yavuze ko Volcano imaze imyaka ine ikorera ingendo muri iki gihugu nta kibazo gikomeye yari bwagire uretse utworoheje tw’urugomo tutabura.
Ati “Utuntu nk’utwo [Urugomo] dusanzwe tubaho ariko ku buryo bikomeretsa umuntu ni ubwa mbere, cyane cyane ko mu muhanda nijoro udashobora kumenya umuntu ari inde, afite iyihe gahunda.”
Yavuze ko ubusanzwe aho iyo modoka yaterewe amabuye habaga hari abapolisi ba Uganda bacunga umutekano ariko icyo gihe nta n’umwe wari uhari.