• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Rayon Sports ifite imyenda ya miliyoni 260 Frw, ikeneye miliyoni 200 Frw yo kugura abakinnyi   |   05 Dec 2025

  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Imodoka ya Volcano yavaga i Kigali yerekeza i Kampala yatewe amabuye akomeretsa umunyarwanda

Editorial 24 Sep 2019 INKURU NYAMUKURU

Bisi ya sosiyete itwara abantu n’ibintu mu modoka ya Volcano Ltd, yerekeza i Kampala muri Uganda ivuye i Kigali mu Rwanda yatewe ibuye n’abantu bataramenyekana igeze hagati ya Kabare na Muhanga muri Uganda, rimena ikirahure rinakomeretsa umukozi uherekeza umushoferi.

Iyi modoka yahagurutse i Kigali ejo ku wa 23 Nzeri 2019 yerekeza Kampala, ikaba yatewe amabuye n’abantu batabashije kumenyekana mbere ya saa saba z’ijoro, rikomeretsa bikabije uwo mukozi munsi y’umunwa.

Umuyobozi ushinzwe imari muri Volcano Express, Habonimana Patrick Emery, yabwiye IGIHE, dukesha iyi nkuru  ko iryo buye ryahinguranyije ikirahure rikagera ku mukozi uherekeza umushoferi.

Ati “Twagize ikibazo cy’abantu bateye ibuye ku modoka yacu ryangiza umukozi umwe wacu ugenda uherekeje umushoferi ariko nta wundi wigeze ugira ikibazo, usibye we wababaye gusa. Nta bantu twabonye, dukeka ko ari nk’abajura.”

Habonimana yasobanuye ko iyo baba abantu bashaka kugirira nabi abagenzi bari muri iyo modoka baba bakomeje bakabageraho ariko nta kindi bayikozeho.

Uwo mukozi watewe ibuye yabanje kujyanwa ku bitaro bya Mbarara ngo ahabwe ubutabazi bw’ibanze ariko yahise azanwa mu Rwanda, akaba ariho ari kuvurirwa akoresheje ubwishingizi icyo kigo giha abakozi bacyo.

Habonimana yavuze ko Volcano imaze imyaka ine ikorera ingendo muri iki gihugu nta kibazo gikomeye yari bwagire uretse utworoheje tw’urugomo tutabura.

Ati “Utuntu nk’utwo [Urugomo] dusanzwe tubaho ariko ku buryo bikomeretsa umuntu ni ubwa mbere, cyane cyane ko mu muhanda nijoro udashobora kumenya umuntu ari inde, afite iyihe gahunda.”

Yavuze ko ubusanzwe aho iyo modoka yaterewe amabuye habaga hari abapolisi ba Uganda bacunga umutekano ariko icyo gihe nta n’umwe wari uhari.

2019-09-24
Editorial

IZINDI NKURU

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Ukuri kuratsinze, abanzi baririra mu myotsi: Urukiko Rusesa Imanza mu Bufaransa rutesheje agaciro burundu ibirego byagerekaga ihanurwa ry’indege ya Yuvenali Habyarimana kuri FPR-Inkotanyi

Editorial 15 Feb 2022
Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Abakora ibyaha by’icuruzwa ry’abantu n’abakomisiyoneri baranga abakobwa b’ indaya mu mujyi wa kigali akabo kashobotse

Editorial 07 Feb 2018
France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

France: Ubushinjacyaha Bwasabiye Umunyarwanda Claude Muhayimana Igifungo Cy’imyaka 15

Editorial 15 Dec 2021
Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Ingabo z’u Burundi zivuye muri Somalia ikubagahu

Editorial 01 Jan 2025

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Rulindo: Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega  aburiwe irengero
ITOHOZA

Rulindo: Ukwezi kugiye kurangira umucungamutungo wa C.S Burega aburiwe irengero

Editorial 28 Aug 2017
Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]
ITOHOZA

Shyorongi: Impanuka yabaye kuwa Gatandatu yahitanye umugore we n’abana be bose: Teta na Olga [ AMAFOTO ]

Editorial 29 May 2017
Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya
INKURU NYAMUKURU

Abayobozi batatu barahiriye inshingano nshya

Editorial 10 Apr 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru