• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR n’Indi Mitwe ishyigikiwe na Kongo bakomeje Kwica no kumenesha Abakongomani mu mirwano yongeye kubura   |   04 Dec 2025

  • Mukunzi Yannick yasezeye ku ikipe ya Sandvikens IF you muri Sweden yari amaze imyaka itandatu ayikinira   |   03 Dec 2025

  • AMAFOTO: Twagirayezu Thadée wayoboraga Rayon Sports yakoze ihererekanyabubasha na Murenzi Abdallah   |   02 Dec 2025

  • Dr. Usta Kayitesi yasimbuye Gen (Rtd) Kabarebe muri Minaffet, Imyanzuro y’inama y’Abaminisitiri   |   01 Dec 2025

  • Abakinnyi 80 baturutse mu bihugu 16 byo hirya no hino ku Isi nibo bitabira isiganwa ry’Amagare yo mu rizwi nka Rwandan Epic   |   30 Nov 2025

  • APR FC yakiriye abakinnyi bayo 3 batari bahari barimo Mamadou Sy wari i Doha   |   28 Nov 2025

 
You are at :Home»SHOWBIZ»Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Impamvu 10 zituma abakobwa beza batinda kubona abagabo cyangwa bakanahera iwabo

Editorial 20 Jan 2018 SHOWBIZ

Kenshi usanga ba bakobwa batangarirwa na benshi ko ari beza ku buranga n’ubwo nta we uba uzi uko bameze imbere ku mutima, batinda kubaka ingo, kandi ubona nta kintu babuze.

Ikinyamakuru Bwiza.com  dukesha iyi nkuru cyakusanyirije bimwe mu bishobora gutuma umukobwa utangarirwa na benshi ku buranga ashobora kumara igihe kirekire yarabuze umuvana iwabo.

 1.Kubatinya: Umukobwa uteye neza, usa neza ku isura, mbese wawundi uca ku basore bakavuga bati ‘uyu mukobwa aracyeye’ akenshi uzasanga abahungu batinya kumuvugisha kandi mu by’ukuri na we akeneye umuba hafi, nta n’uwo agira, ahubwo uko ateye kukamubera imbogamizi yo kumucaho abantu.

2.Kubabonamo agasuzuguro: Rimwe na rimwe hari igihe aba abona abasore benshi bamukeneye, aha niho ahera abatera ikizere, umuvugishije yaba atamuhaye akanya akaba yahita amubonamo agasuzuguro cyangwa ubwirasi mu by’ukuri atari uko asuzugura ahubwo ari uburyo bwo kwirinda.

3.Kubabonamo ubunebwe: Hari imirimo imwe n’imwe abasore baba bibeshyaho ko umukobwa mwiza atakora, nko guhinga, gucuruza utuntu duciriritse,… ahubwo bakababonamo isura yo gukora nko mu biro cyangwa ahandi hantu hiyubashye kandi mu by’ukuri nyiri ubwiza bwe, bumwemerera kuba mu buzima bwose rimwe na rimwe anakennye ku mufuka kandi anafite umutima mwiza, akabura amahirwe atyo

4.Kubahuriraho muri benshi bakabura amahitamo: Bitewe n’aho ari, hari igihe abasore bamubana benshi, akabura amahitamo ahubwo agakunda rumwe rwo mu kigare, atendeka abasore, akabura uwo akunda n’uwo areka.

5.Gukeka ko afite umukunzi: Umusore ashobora kwitinya, yumva ko umukobwa nk’uwo ataba yarabuze umukunzi, kandi mu by’ukuri yaramubuze burundu, benshi bagahora bamutinyira ubusa.

6.Kumubonamo Ubwibone: Umukobwa ashobora kumenya ko ari mwiza, nawe yakwireba uko ateye koko akabona ko ari mwiza pe! Ibi rero nibyo bwiza.com ikubwira ko bituma na we yirya ku giti cye ntawe abangamiye cyangwa akagaragaza ubwibone, niyo ataba asuzugura, ariko abasore bamubonamo ubwibone, bati uriya ntabwo yatonora igitoki, ntabwo yakoropa mu nzu, ntabwo yakwisiga amavuta ya make,… ibi bikaba byamuheza iwabo.

7.Kumubonamo inshuti yo mu gitanda: Abasore benshi b’abahehesi, akenshi iyo babonye abakobwa beza cyane, baremera bakabamariraho ibyo bafite ariko intego bakayigeraho, bakabasambanya, ikibabaje ni uko iyo bashaka kubaka urugo, basubira inyuma bakajya gushaka babandi bazi ko badafite ubwiza wenda bushamaje cyane, ariko baciye bugufi, badatangarirwa na benshi,…

8.Amakuru yumvwa ku bandi: Umusore ashobora kuba azi amateka y’undi mukobwa azi ko yari mwiza atarashaka, nyuma yagera mu rwe rukamunanira, ibyo nabyo abasore babigenderaho bavuga bati; wasanga na we umugejeje mu rugo yamera nka kanaka twirirwaga dutangarira ngo ni mwiza, ibi bikaba byabuza umukobwa amahirwe kandi wenda we atari ko ateye.

9.Kumubona nk’uvuka mu muryango ukize: Umukobwa mwiza, wiyitaho, kabone n’iyo yaba avuka kwa ngoferi, abasore iyo bamubonye bahita biyumvisha ko avuka kwa Minisitiri, kwa jenerali kandi wenda avuka kwa ngofero ahubwo ari uko abasha kwiyitaho nk’umwari, abasore bakaba bamutinyira ibyo adafite, imyaka ikamubana myinshi yarabuze umukunzi.

10.Kwibwira ko yazajya aguca inyuma: Hari imvugo benshi bakoresha ko umugore mwiza atarongorwa n’umugabo we gusa, ibi rero bitera ubwoba abasore, bagahora biyumvisha ko umukobwa mwiza n’ubundi namara gushyingirwa abandi bagabo bazajya bamurabukwa.

Gusa ibi biba ari ukwibeshya, ushaka umugore ntamurebera ku miterere y’umubiri we, umugore mwiza umuhabwa n’Imana, umugore mwiza ukamubonera mu bikorwa akora, bikaba akarusho iyo akweretse urukundo rw’ibikorwa aho kukugaragariza rumwe rwo mu magambo cyangwa mu mashuka.

2018-01-20
Editorial

IZINDI NKURU

Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke yavuze ko ataretse ibikorwa byo gusetsa ajya imbere y’abantu bizwi nka Standup Comedy, asobanura ko kuri ubu ahubwo yahisemo kuyikora mu buryo bwa Filimi

Mugisha Emmanuel Clapton uzwi nka Kibonke yavuze ko ataretse ibikorwa byo gusetsa ajya imbere y’abantu bizwi nka Standup Comedy, asobanura ko kuri ubu ahubwo yahisemo kuyikora mu buryo bwa Filimi

Editorial 11 Mar 2021
Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Umugabo wabenze umugore ku munsi w’ubukwe i Kigali yararongoye undi i Burundi

Editorial 04 Apr 2018
Marina yakoze indirimbo ya mbere iri mu njyana ya Zouk

Marina yakoze indirimbo ya mbere iri mu njyana ya Zouk

Editorial 16 May 2019
Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Ishimwe ry’Abahanzi kuri Kandida-Perezida Paul Kagame w’Umuryango FPR Inkotanyi

Editorial 12 Jul 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

CAN 2017: Algeria yahabwaga amahirwe yasezerewe, Senegal izahura na Cameroun muri 1/4
IMIKINO

CAN 2017: Algeria yahabwaga amahirwe yasezerewe, Senegal izahura na Cameroun muri 1/4

Editorial 24 Jan 2017
Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana
Mu Mahanga

Kamonyi: Abantu barakangurirwa kubahiriza uburenganzira bw’umwana

Editorial 02 Jan 2016
Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.
Amakuru

Ikimwaro kuri Loni na “Bangamwabo” Ingabire Victoire: Byemejwe, abimukira bari mu Bwongereza binyuranyije n’amategeko bazimurirwa mu Rwanda.

Editorial 23 Apr 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru