Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko yafashe icyemezo cyo gusesa Ikigo cy’Imari CAF Isonga Ltd, nyuma y’aho kitagishoboye gusubiza abacyiganaga amafaranga yabo y’ubwizigame cyangwa kwishyura abo kibereyemo imyenda.
Mu itangazo ryashyizweho umukono na Visi Guverineri wa Banki Nkuru y’Igihugu, BNR, Dr Monique Nsanzabaganwa, rigaragaza ko abari barabikije muri CAF Isonga hafi ya bose bazasubizwa ubwizigame bwabo.
Ikibazo cya CAF Isonga cyatangiye kumvikana cyane mu 2016 ubwo iki kigo cyatangiraga gufunga imiryango mu turere twa Muhanga, Kamonyi, Nyanza, Ruhango na Rulindo.
Abaturage babitsaga n’abagihemberwagamo bavugaga ko bahangayikishijwe bikomeye no kutabona amafaranga yabo nyuma y’uko gifunze mu buryo butunguranye.
Uwitwa Twagirayeze wakoraga akazi k’ubukarani mu Mujyi wa Muhanga wakibitsagamo, yabwiye IGIHE ko iki kigo cyari kimubikiye amafaranga agera ku bihumbi magana abiri na bitanu.
BNR ivuga ko “ishingiye ku ngingo ya 79, igika cya 3 cy’itegeko No 40/2008 ryo ku wa 26/8/2008 rigena imitunganyirize y’imirimo y’imari iciriritse, yafashe icyemezo cyo gusesa CAF ISONGA Ltd, uhereye ku wa 6 Nzeri 2019.”
BNR yavuze ko iki cyemezo cyafashwe nyuma yo kubona ko CAF ISONGA Ltd yakoreraga mu turere twa Muhanga ari naho yari ifite icyicaro, Kamonyi, Nyanza na Ruhango mu Majyepfo ndetse na Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, itagishobora gusubiza abayigana amafaranga yabo y’ubwizigame cyangwa kwishyura abo ibereyemo imyenda.
BNR yatangaje ko kubera iyi mpamvu, yahaye inshingano ACHIVA TRUST Ltd ihagarariwe na Nyiraminani Thabee zo gusesa CAF Isonga Ltd, akaba agomba gutegura no gushyikiriza Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe kitarenze iminsi mirongo ine urutonde rw’abantu bose bari bafitemo ubwizigame, kugira ngo babusubizwe mu gihe kitarenze iminsi mirongo itandatu uhereye tariki 6 Nzeri 2019.
BRN yavuze ko hazifashishwa ikigega cy’ubwishingizi bw’amafaranga yabikijwe mu mabanki no mu bigo by’imari iciriritse (Deposit Guarantee Fund).
Ku bari barabikije muri CAF Isonga Ldt, Banki Nkuru y’u Rwanda yatangaje ko hafi ya bose bazasubizwa ubwizigame bwabo bwose.
Yagize ati “Abari barabikije muri CAF ISONGA Ltd hafi ya bose bazasubizwa ubwizigame bwabo bwose hifashishijwe Ikigega cy’ubwishingizi (DGF), naho azasigara azishyurwa hifashishijwe amafaranga azaturuka mu iseswa ry’icyo kigo.”
Banki Nkuru y’u Rwanda kandi yibukije abantu bose bafitiye CAF Isonga Ltd inguzanyo batarishyura ko bakwihutira kwishyura izo nguzanyo bahawe, kugira ngo bitababuza amahirwe yo kongera kubona inguzanyo mu bigo by’imari cyane cyane ko amakuru yose y’imyenda bafashe, yamaze gushyirwa mu kigo gishinzwe gukusanya amakuru ku myenda itangwa n’ibigo by’imari.
BRN yatangaje ko kugeza ubu urwego rw’imari mu Rwanda ruhagaze neza, rutajegajega.
Akarere ka Muhanga nako gaherutse gutangaza ko ihagarikwa rya CAF Isonga ryakuruwe na cyamunara y’ibikoresho byayo nyuma yo gutsindwa urubanza umwe mu bakiriya bayo yayiregagamo.
Umuyobozi wa CAF Isonga, Kalisa Callixte, we yemeye ko koko ibibazo muri CAF isonga byatangiye kera biturutse ku bwumvikanye buke bw’abanyamigabane. Ariko ngo imbarutso yo kuyifunga ni umwe mu banyamuryango babo wafashe inguzanyo ya miliyoni 7 n’ibihumbi 600 atinda kwishyura biteza ikigo igihombo.
Uyu ngo yaje guhagarikwa ajyanwa mu nkiko aratsindwa, ariko nyuma na we ajya kurega iki kigo ku bw’imigabane yashoyemo nk’umunyamuryango, aho yavugaga ko yanirukanywe mu buryo bunyuranyije n’amategeko maze aragitsinda gitegekwa kumwishyura miliyoni zirenga 25 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ngo yagombaga kwishyurwa bitarenze mu Gicurasi 2016 ariko yazanye umuhesha w’inkiko mbere y’igihe batwara ibintu by’iki kigo birimo imodoka na moto ebyiri.
Src: IGIHE