• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Bugesera FC yatsinze Rayon Sports 2-1, APR FC ifata umwanya wa mbere w’agateganyo wa Rwanda Premier League   |   21 May 2025

  • Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete   |   21 May 2025

  • I Bugesera hatashywe ikibuga cya Basketball cyubatswe ku bufatanye bwa NBA Africa na Opportunity International   |   20 May 2025

  • Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yavuze ku mvururu zatumye umukino wa Bugesera na Rayon Sports uhagararira ku munota wa 52   |   17 May 2025

  • Rwanda Premier league igiye guhemba abahize abandi Muri shampiyona y’u Rwanda 2024-2025   |   16 May 2025

  • Gutwara igikombe cy’Amahoro atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma, bimwe mubyo Darko Novic watandukanye na APR FC azibukirwaho   |   14 May 2025

You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Impamvu inzego z’iperereza muri Uganda zategetse ifungwa ry’ imbuga za internet z’ ibinyamakuru byigenga byo mu Rwanda

Editorial 22 Aug 2019 INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA

Ku mabwiriza y’urwego rw’ubutasi bwa gisilikare muri Ugana [ CMI ] Ikigo kigenzura ibijyanye n’Itumanaho muri Uganda bita Uganda Communications Commission [ UCC ], cyandikiye ibigo bitanga serivisi za internet, kibitegeka gufunga isomwa ry’imbuga z’amakuru zo mu Rwanda zirimo IGIHE, The New Times, Rushyashya na Virungapost yo muri Uganda ku bantu bari muri Uganda ubu ntibashobora kubifungura.

Ku wa 21 Kanama 2019 ninjoro, urwo rwego nibwo rwatangaje ko rwafunze imbuga zo mu Rwanda, ruvuga ko zihembera urwango muri Uganda.

Nkuko  The ChimpReports cyibitangaza, ngo umuvugizi w’urwego rushinzwe itumanaho muri Uganda Ibrahim Bbosa urwo rwego  rwandikiye abashinzwe imbuga nkoranyambaga abasaba gufunga imbuga zo mu Rwanda.

Amakuru aturuka muri Uganda avuga ko ibi bibaye nyuma y’ibyumweru bike imbuga zo mu Rwanda zanditse inkuru kuri Perezida Museveni, zikemanga ubwenegihugu bwe na nyina nyakwigendera Esiteeri Kokundeka, na murumuna we Salim Saleh. Iyi nkuru ngo yababaje Museveni, asaba inzego ze gufunga ibyo binyamakuru.

Uru rwego kandi rukaba rutangaza ko ngo ibinyamakuru biza ku isonga mu kubiba urwango muri Uganda ari Rushyashya, The New Times, Virunga n’Igihe.com.

Uyu mwanzuro Uganda yawufashe mu gihe Perezida w’u Rwanda na mugenzi we wa Uganda, Yoweri Museveni bari bamaze umwanya muto basinye amasezerano 10 kuri  buri kibazo u Rwanda rwashinjaga Uganda ndetse n’ubushake bwo kugikemura, bugaragazwa n’imikono ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni mu muhango wabereye i Luanda muri Angola kuri uyu wa Gatatu.

Ni amasezerano yasinywe hagati ya Perezida Paul Kagame na Yoweri Museveni, hari na Perezida João Lourenço wa Angola, Félix Tshisekedi wa RDC na Denis Sasso Nguesso wa Repubulika ya Congo.

Mu kiganiro kuri telefoni, Umuyobozi ushinzwe Itangazamakuru muri UCC, Ibrahim Bbosa, yabwiye The New Times ko habayeho iryo hagarikwa.

Ati “Twandikiye ibigo bitanga serivisi za intenet tubasaba guhagarika izo mbuga.”

Yavuze ko izo mbuga ngo zifite amakuru abangamiye umutekano w’igihugu.

Ni igikorwa cyafashwe nk’igishyira akabazo ku bushake icyo gihugu gifite mu kubahiriza  ubwisanzure bw’itangazamakuru no kubahiriza amasezerano yashyizweho umukono n’ibihugu byombi hagamijwe kuzahura umubano. Aya masezerano abasesenguzi bakomeje kugaragaza ko ashobora kuzamera nk’amwe y’Arusha.

Amasaha macye nyuma y’isinywa ry’amasazerano, Uganda yatangije igisa n’intambara ku bitangazamakuru byo mu Rwanda bikorera kuri internet, itegeka amasosiyete y’itumanaho yose akorera muri icyo gihugu kuniga imbuga zo mu Rwanda. Mugihe kandi mu itangazamakuru rya Uganda mbere gato y’isinywa ry’ariya masezerano ndetse na nyuma yaho hakomeje gucicikana inkuru zuzuye ibinyoma ku Rwanda, harimo nk’imwe yavugaga ko Gen James Kabarebe afunze ngo kandi ko umuhungu we yambuwe passport, byose bihabanye n’ukuri. Ibi bisa n’ibyo iri tangazamakuru rimaze igihe rikora, aho kenshi na kenshi usangamo ibihuha biteye isoni byibasira abayobozi bakuru  mu ngabo no mu nzego zisanzwe.

2019-08-22
Editorial

IZINDI NKURU

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Niger yiteguye gushyigikira Kagame ku buyobozi bwa AU “ku kigero cya 200%”

Editorial 17 Jan 2018
Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Ishyaka rya Nkurunziza ryasabiye ibihano Pierre Buyoya wabaye Perezida w’u Burundi

Editorial 22 Oct 2018
Ishyamba si ryeru :  Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene  12.000 USD,  yasize atishyuye

Ishyamba si ryeru : Ibitaro bya MedStar mu mujyi wa Washington birishyuza Rudasingwa Theogene 12.000 USD, yasize atishyuye

Editorial 28 Aug 2016
Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Umubare w’Abashaka Kumenya Amateka y’Urugamba Bagasura ku Murindi w’intwari Ukomeje Gutumbagira

Editorial 22 Aug 2023

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru