Muri Mata 2018 nibwo byemejwe ko u Rwanda ruzakira Inama y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango w’Ibikoresha Ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) yo mu 2020.
Iyi nama izwi nka CHOGM (Commonwealth Heads of Government Meeting), u Rwanda rwagiriwe icyizere cyo kuyakira nyuma y’imyaka icyenda rwinjiye muri uyu muryango. Ni iya mbere izabera mu gihugu kitakolonijwe n’u Bwongereza.
U Rwanda rwahagarariwe mu Nama yabereye mu Ngoro y’Umwamikazi w’u Bwongereza, Buckingham Palace muri Mata 2018 yanafatiwemo umwanzuro (wa 54).
Uvuga ko “Abakuru ba za Guverinoma bakiriye kandi bemera icyifuzo cya Perezida w’u Rwanda, cyo kwakira inama itaha mu 2020. Banakiriye ubusabe bwa Samoa bwo kwakira inama ya Commonwealth yo mu 2022.”
Umunyamabanga Mukuru Wungirije mu Bunyamabanga bwa Commonwealth, Nabeel Goheer, uherutse gusura u Rwanda yasobanuye impamvu bahisemo u Rwanda kuzakira inama ya 26 y’uyu muryango.
Yagize ati “Igihugu cyateye imbere bidasanzwe! Umuntu wese uvuga iterambere ntiyakwirengagiza uko u Rwanda rwagaragaje imbaraga mu guhindura igihugu cyashegeshwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.”
“Ahantu mwanyuze kugira ngo mube igihugu cy’igihangange ku buryo bufatika kandi bugaragarira Isi yose ni harehare. Uburyo bw’imiyoborere n’uko ibigo bigenzura imikorere biratangaje. Ibi bituremamo icyizere ko mufite ubushobozi bwo kwakira inama yaCHOGM neza.”
Yavuze ko nubwo u Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu 2009, rwagutse bwangu ndetse rugirirwa icyizere na Afurika.
Yavuze ko, “Mu 2011 cyari igihe cya Afurika cyo kujya ku buyobozi bw’Inama ya Commonwealth i Londres. Afurika yahisemo u Rwanda mu bihugu birimo Afurika y’Epfo, Tanzania, Kenya ngo ruyihagararire ku buyobozi bwa Board of Governors (ihuza abahagarariye guverinoma, ba ambasaderi baba i Londres, abahagarariye Sosiyete Sivile n’umunyamabanga mukuru wa muri Commonwealth).”
Goheer umaze imyaka 30 akorana bya hafi n’u Rwanda, yavuze ko Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwongereza, Yamina Karitanyi, akora akazi kadasanzwe mu migendekere myiza y’imirimo ashinzwe no gusigasira isura y’igihugu.
Yanakomoje ku bayobozi bo mu bice bitandukanye by’Isi barimo Donald Kaberuka wayoboye Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (BAD).
Yagize ati “Nkunda kuvuga ko u Rwanda rwazamutse neza ku ruhando mpuzamahanga. Mbikuye ku mutima navuga ko mufite ubushobozi kuva mu muyobozi, ibigo, kandi abaturage bo muri iki gihugu baratuje, barakorana kandi twizeye ko dufatanyije inama ya CHOGM izaba idasanzwe ku buryo bitazorohera ibindi bihugu kubigeraho.”
Commonwealth ntitewe impungenge n’inama izabera mu Rwanda
Goheer aheruka mu Rwanda mu ntangiriro za Kanama mu rugendo rwo kureba aho imyiteguro yo kwakira Commonwealth igeze yaganiriye n’abayobozi barimo Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB), Prof. Shyaka Anastase, amwizeza ko kuba iyi nama izabera mu Rwanda nta mpagarike biteye.
Yagize ati “Mu bijyanye no gushaka ibisubizo, ntidushidikanya ko ubuyobozi bw’iki gihugu buzafasha mu migendekere myiza y’Inama ya CommonWealth.”
“Dufite icyizere gihagije. U Rwanda ruzabera urugero ibihugu biri muri uyu muryango rute? Twizeye ko nk’igihugu kiyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe kiri gushyira mu bikorwa izo nshingano ariko uwo ni umugabane umwe mu gihe Commonwealth ihuriyemo yose. Ubuyobozi bw’u Rwanda bwagaragaje ko bwabishobora.”
Goheer yavuze ko umusaruro w’inama yabereye mu Bwongereza wabaye mwiza ariko bizeye ko iyo mu Rwanda ishobora kuzana urenze.
Commonwealth ni umuryango ugizwe n’ibihugu 53, bifite abaturage miliyari 2.3 bangana na 1/3 cy’abatuye Isi.
U Rwanda ni igihugu cya gatandatu kizakira iyi nama muri Afurika nyuma ya Zambia (1979), Zimbabwe (1991), Afurika y’Epfo (1999), Nigeria (2003) na Uganda (2007).