Mugabushaka Jeanne de Chantal, umunyamakuru akaba n’umushyushyabirori (MC) uzwi cyane ku izina rya Maman Eminente, amaze iminsi afunze akurikiranyweho icyaha cya ruswa, ndetse yamaze no gukorerwa dosiye.
Amakuru avuga ko Eminente yatawe muri yombi na Polisi ikorera mu karere ka Gasabo akurikiranyweho icyaha cyo kwaka amafaranga abanyamadini abizeza kubashakira ibyangombwa mu kigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB). Ariko ibi birashidikanwaho nabenshi mu banyamakuru bakorera mu Rwanda, bavuga ko yaba yaragambaniwe n’uwo mu Pasteri kuko atabwa muri yombi yari kumwe nawe.
SP Emmanuel Hitayezu, umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu mujyi wa Kigali, yemereye itangazamakuru ko Eminente afunze ndetse akaba yarashyikirijwe parike (Ubushinjacyaha) ya Rusororo mu karere ka Gasabo.
Uyu muvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali, nta byinshi yavuze ku bikubiye muri dosiye ishinja Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminente, kuko avuga ko n’ubwo yaba ari mu maboko ya Polisi ubu ubushinjacyaha ari bwo bumufiteho ububasha n’amakuru ajyanye n’aho dosiye y’ibyo ashinjwa igeze.
IKinyamakuru Ukwezi.com cyatangaje ko Eminente yafatanywe amafaranga mu gikapu yari amaze guhabwa, akaba yaranafashwe ari kumwe n’umupasiteri yari yarijeje kumufasha kubona ibyangombwa by’itorero rye muri RGB.
Mugabushaka Jeanne de Chantal uzwi nka Eminente yakunze gukora ku ma Radio atandukanye ubu akaba ari umunyamakuru wa Radio 10