Ingabire Victoire, umugore wokamwe n’amacakubiri, umaze imyaka irenga 31 ashishikajwe no kugarura leta ishingiye kuri Hutu pawa yateguye ikanashyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 aho na nyina umubyara Therese Dusabe yoretse imbaga mu cyahoze ari komini Butamwa warusize yoretse imbaga muri Butamwa. Sibyo gusa kuko nyuma yo gusaba imbabazi umukuru w’igihugu akanazihabwa, yakomeje ku garagara mu byaha bikomeye byatuma kuri ubu yakabaye ari gukuriranwa n’ubutabera ngo abiryozwe.
Ingabire yinjiye muri politiki ncuri mu 1995 ajya mu ishyaka ryitwa “Rassemblement Republicain pour la Democratie au Rwanda” (RDR) ryari rimaze gushingwa na Guverinoma ya Hutu Power yari imaze gukora Jenoside mu Rwanda. Kuva mu 1997, Ingabire yahise aribera umuyobozi mu ishami ryo mu Buholandi, naho mu 2000 yabaye Perezida w’izi nkoramaraso ku isi hose.
Ingabire yakomeje kugira akayihayiho ko kwagura ingengabitekerezo ya Hutu Power mu Rwanda, maze akigera mu Rwanda ajya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ku Gisozi, akihagera mu magambo ye ati: “Nabonye urwibutso rw’Abatutsi bishwe muri Jenoside ariko sinabonye urw’Abahutu na bo bishwe.”
Icyo gihe yari aje mu bikorwa byo kwiyamamaza mu matora ya 2010 ariko ubutabera buhita butangira kumukurikirana kuri ayo magambo kugeza akatiwe. Yaje kwandikira Perezida wa Repubulika asaba imbabazi ngo afungurwe, ariko ubusabe bwe buza kwemezwa muri Nzeri 2018.
Nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame yakomeje gukora ibikorwa bitemewe n’amategeko nk’umuntu wahawe imbabazi n’umukuru w’igihugu. Ingabire Victoire akigera hanze ya gereza yakomeje ibikorwa bye yita ibya politike aho yivugiye ku mugaragaro ko uko yagiye muri gereza ameze ariko yasohotsemo ahubwo ari mubi kuruta uko yagiyeyo ameze.
Ingabire victoire agisohoka muri gereza yakomeje gutesha agaciro imbabazi Perezida wa Repubulika yamuhaye aho yagiye akora ibikorwa byinshi birimo gutsimbarara ku buhezanguni buri mu mutwe we tutibagiwe n’ingengabitekerezo ya Jenoside; bimwe bavuga ngo akabaye icwende ntikoga niyo koze ntigashira umunuko.
Mu mwaka wa 2019 mu kwezi kwa Gicurasi ingabire yakomeje ibikorwa bye by’ubukangurambaga bugamije gushaka abanyamuryango ba cya kiryabarezi cy’ingirwa shyaka aho yitabiraye inama yari yitiriwe iyo guhura n’abayoboke b’ishyaka rye FDU-Inkingi, ritemewe mu Rwanda yabereye mu Murenge wa Kigina mu Karere ka Kirehe ahazwi nka Sun City Motel. Abari bayirimo bahamije ko abantu 22 aribo bitabiriye nyuma yo guhabwa ubutumire n’uwitwa Ndatinya wababwiraga ko ari amahugurwa bagiye kwitabira nyuma bakaza guhabwa insimburamubyizi.
Umwe mu bari bitabiriye inama wahishuye amakuru, yavuze ko Ingabire yabasabye kumushakira abandi bantu binjira mu ishyaka rye rya FDU- Inkingi ariko abaha gasopo yo kutamuzanira abatutsi kimwe mu bikorwa bigaragaza agasuzuguro gakomeye Ingabire victoire yahaye imbabazi yahawe na Perezida Kagame. Ikindi ni uko ubuhezanguni bw’amoko bwamwaritsemo kandi bikaba bigize icyaha cyo guhembera urwango n’amacakubiri kandi bikaba gihanwa n’amategeko. Nyuma yuko bimenyekanye yahise ashinga DALFA-Umurinzi, nayo yakoreyemo ibyaha byinshi byakabaye yarakurikiranwe n’ubutabera.
Mu manza zitandukanye, izina Ingabire Victoire ryakomeje kugaruka mu rubanza rw’abantu icyenda (9) baregwa umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje inzira y’intambara. Ubushinjacyaha buvuga ko abo bantu icyenda (9) bagiye bagirana ibiganiro na Ingabire ukuriye ikiryabarezi DALFA-Umurinzi yashinze. Ubushinjacyaha kandi buvuga ko Ingabire yateye inkunga irimo amafaranga n’amahugurwa yo kwigisha abo bantu uko ubutegetsi bwakurwaho hadakoreshejwe intwaro byerekana ubufatanyacyaha bukomeye muri uyu mugambi.
Bitandukanye n’ibyo Ingabire victoire yanditse mu ibaruwa ye asaba imbabazi Perezida wa Repubulika aho yavugaga ko yifuza gufatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu, ahubwo Ingabire victoire yagiye agaragara mu binyamakuru mpuzamahanga ndetse no ku muyoboro wa Youtube asebya kandi avumira ku gahera Leta n’ubuyobozi bw’ u Rwanda aho inyandiko ze zose zakanguriraga abifuriza inabi u Rwanda kugirana ingoga bakarufatira ibihano. Ingabire kandi yakomeje kugaragaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari, ko nta demokaris ihari, ko nta kiza na kamwe kari mu Rwanda. Kuri we u Rwanda rutarimo Paremehutu n’ingabitekerezo yabo yo gukora genocide, ahafata nk’ikuzimu.
Ariko rero Ingabire Victoire yiyibagiza ingingo y;amategeko nawe ubwe yanditse mu ibaruwa isaba imbabazi Ingingo ya gatatu y’iteka rya perezida Nº131/01 ryo ku wa 14/09/2018 ritanga imbabazi, ivuga ko uwahawe imbabazi na Perezida ashobora kuzakwa igihe akatiwe n’inkiko kubera ikindi cyaha.
Hashingiwe ku byaha bikomeye by’iyi nyangarwanda Ingabire Victoire ubutabera bwo mu Rwanda bukwiye kumukurikirana akaryozwa ibyo yakoze kandi ibyaha byamuhama agafungwa ukwe wenyine kugirango uburozi bwe atazagira uwo abusangiza waba uri mu igororero.