Ikipe y’Igihugu ‘’Amavubi Stars’’ igiye gutangira umwiherero mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa gatanu n’uwa gatandatu yo mu itsinda E u Rwanda ruherereyemo mu marushanwa yo gushaka itike yo kujya mu gikombe cy’isi kizabera muri Qatar 2022.
Muri iyi kipe yahamagawe n’umutoza mukuri Mashami Vincent, hagaragaraho abakinnyi bashya bahamagawe muri iyi kipe barimo myugariro Nkubana Marc ukinira ikipe ya Gasogi United, Rutabayiru Jean Philippe ukinira ikipe ya S.D. Lenense Proinastur yo mu gihugu cya Esipanye.
Biteganyijwe ko Ikipe y’Igihugu izakorera umwiherero kuri Sainte Famille Hotel guhera kuri uyu wa gatanu tariki ya 5 Ugushyingo 2021 mu gihe imyitozo izajya ibera kuri Stade ya Kigali.
Amavubi azakira Mali ku itariki ya 11 Ugushyingo 2021, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba I Kigali mbere gato yo kujya gusura Kenya mu mukino wo kwishyura ari nawo wa nyuma u Rwanda ruzaba rukinnye muri aya marushanwa uteganyijwe ku itariki ya 15 Ugushyingo 2021.
Urutonde rw’abakinnyi 31 bahamagawe:
Abanyezamu:
1. MVUYEKURE Emery (Tusker FC)
2. BUHAKE TWIZERE Clément (Strømmen IF)
3. NDAYISHIMIYE Eric (Police FC)
4. NTWALI Fiacre (AS Kigali)
Ab’Inyuma:
5. RUKUNDO Denis (As Kigali)
6. NKUBANA Mark (Gasogi United)
7. IMANISHIMWE Emmanuel (FAR Rabat)
8. RUTANGA Eric (Police FC)
9. NIRISARIKE Salomon (Urartu FC, Armenia)
10. MANZI Thierry (FC Dila Gori, Georgia)
11. NIYIGENA Clément (Rayon Sports FC)
12. SERUMOGO Ali (SC Kiyovu)
Abo Hagati:
13. BIZIMANA Djihad (KMSK Deinze)
14. MUHIRE Kevin (Rayon Sports FC)
15. RAFAEL York (AFC Eskilstuna, Sweden)
16. NIYONZIMA Olivier (As Kigali)
17. MANISHIMWE Djabel (APR FC)
18. NISHIMWE Blaise (Rayon Sports FC)
19. RUBONEKA Jean Bosco (APR FC)
20. NGWABIJE Bryan Clovis (SC Lyon, France)
21. RUTABAYIRU Jean Philippe (S.D. LENENSE PROINASTUR)
22. NSANZIMFURA Keddy (APR FC)
23. NIYONZIMA Haruna (As Kigali)
Ab’Imbere:
24. NDAYISHIMIYE Antoine Dominique (Police FC)
25. SUGIRA Ernest (As Kigali FC)
26. MUGENZI Bienvenue (SC Kiyovu)
27. KWITONDA Alain (APR FC)
28. USENGIMANA Danny (Police FC)
29. HAKIZIMANA Muhadjiri (Police FC)
30. NSHUTI Dominique Savio (Police FC)
31. NSHUTI Innocent (APR FC)