• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Impinduka muri Guverinoma y’u Burundi zasize Nyamitwe yeretswe umuryango

Editorial 20 Apr 2018 INKURU NYAMUKURU

Perezida w’u Burundi, Pierre Nkurunziza kuri uyu wa 19 Mata 2018 yavuguruye guverinoma y’iki gihugu yereka umuryango bamwe mu bari bakomeye muri iyi guverinoma barimo umuvandimwe wa Willy Nyamitwe, Alain Aime Nyamitwe n’abandi nka Nestor Bankumukunzi, Dr Josiane Nijimbere na Celestin Ndayizeye.

Abantu bashya binjijwe muri guverinoma barimo Ezechiel Nibigira, wahoze ari umukuru w’Imbonerakure, Gaspard Banyankimbona, wahoze ari umuyobozi wa Kaminuza y’u Burundi, Evelyne Butoyi, wari umusenateri, Thaddee Ndikumana, wahoze ari umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima na Jean-Marie Niyokindi.

Muri iyi guverinoma nshya y’u Burundi, uyu Ezechiel Nibigira wahoze ari umukuru w’Imbonerakure niwe wasimbuye Alain Nyamitwe ku mwanya wa minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Alain Guillaume Bunyoni aguma ku mwanya wa minisitiri w’umutekano ndetse Emmanuel Ntahomvukiye nawe akomeza kuba minisitiri w’ingabo.

Gaspard Banyankimbona yagizwe minisitiri w’amashuri makuru n’ubushakashatsi, Thaddee Ndikumana agirwa minisitiri w’ubuzima, Evelyne Butoyi agirwa minisitiri w’urubyiruko, amaposita n’ikoranabuhanga mu isakazamakuru, naho Jean-Marie Niyonkindi agirwa minisitiri w’ubucuruzi n’inganda n’ubukerarugendo.

Izi mpinduka muri Guverinoma y’u Burundi zikaba zikozwe mu gihe habura iminsi ibarirwa ku ntoki ngo Abarundi binjire mu matora ya referandumu agamije guhindura itegeko nshinga ry’u Burundi abatavuga rumwe n’ubutegetsi bavuga ko igamije kugumisha perezida Nkurunziza ku butegetsi ubuziraherezo.

Iyi guverinoma ikaba igizwe n’abaminisitiri bagera kuri 21.

 

2018-04-20
Editorial

IZINDI NKURU

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Hagati ya Tshisekedi n’Umuryango Mpuzamahanga, ninde wigiza nkana mu gushaka umuti w’intambara ya Kongo?

Editorial 24 Sep 2024
Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Tugomba gukora cyane mu gihe turi ku buyobozi, dukora ibizafasha ahazaza h’abaturage bacu- Perezida Kagame

Editorial 28 Apr 2018
Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Uganda havumbuwe ibyobo bihambwamo abanyarwanda bicwa bamaze gukorerwa iyica rubozo

Editorial 17 Mar 2019
Perezida  Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Perezida Kagame yakomoje ku ishimutwa ry’abanyarwanda muri Uganda

Editorial 17 Dec 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Kuki  Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda
INKURU NYAMUKURU

Kuki Museveni yahishe Gen Mugisha Muntu umugambi wa FPR wo kubohoza U Rwanda

Editorial 02 Oct 2018
Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda
ITOHOZA

Ibintu 7 bituma PASTOR RICK WARREN akunda u Rwanda

Editorial 02 Oct 2016
Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina
Amakuru

Ingingo Z’ingenzi Z’ Urwandiko Rwa MUSONI Shafique Rusaba Guhindura Amazina

Editorial 03 Feb 2022

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru