• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Impuguke zasabye gushyiraho ingamba zihangana n’ubuhezanguni

Editorial 23 Feb 2017 Mu Mahanga

Inama y’iminsi ibiri ku kurwanya iterabwoba yarangiye kuri uyu wa gatatu taliki 22 Gashyantare, aho impuguke zo mu karere zanzuye ko ibihugu bihuriye muri EAPCCO, umuryango uhuje abayobozi ba Polisi zo mu bihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba, bishyira imbaraga mu kurandura ibikorwa by’ubutagondwa.

Zemeje ko, buri gihugu, gikwiye kwigisha no gukangurira abayobozi b’ibanze bacyo , imiryango itegamiye kuri Leta by’umwihariko, impuguke n’abandi bafatanyabikorwa mu kurwanya iterabwoba, mu gufatanya ubukangurambaga n’ibindi bikorwa birirwanya.

Indi myanzuro irimo ko, buri gihugu gisabwa gutegura no gushyigikira amahugurwa y’abazigisha abandi ibijyanye n’imyitozo yo kurwanya iterabwoba n’uburyo mpuzamahanga bugezweho mu kongera ubushobozi mu bashinzwe umutekano; gushyiraho imitwe yihariye yo gutahura no kuburizamo ibisasu ndetse no gushyiraho ingamba zihamye mu guhanahana amakuru afite aho ahuriye n’iterabwoba.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda ushinzwe ibikorwa bya Polisi, DIGP Dan Munyuza asoza iyi nama yagize ati:” Imwe mu mbogamizi ikomeye mu rugamba rwo kurwanya iterabwoba ni ukumenya igihe, ahantu n’ubushobozi abakora iterabwoba bafite iyo bashaka kugira aho bagaba ibitero byabo.”

DIGP Munyuza yagize ati,”Iyi myitozo igamije kongera ubumenyi no kwihugura mu bijyanye no gukumira no kurwanya ibikorwa by’iterabwoba nk’imwe mu ngamba zafashwe n’ibihugu byo muri aka karere.”

Yakomeje avuga ko aka karere gatewe inkeke n’iterabwoba; kandi ko hadafashwe ingamba zihamye zo kurikumira umutekano wako ushobora guhungabana.

Yongeyeho ko kurwanya ibikorwa by’iterabwoba bisaba ubufatanye mu kubitahura, kubigenza no guhanahana amakuru ku gihe atuma bikumirwa no gufata abafite imigambi yo kubikora.

-5846.jpg

Iyi nama ya gatatu ku kurwanya iterabwoba ihuje impuguke zavuye mu bihugu icumi byo muri aka karere. Yari ifite insanganyamatsiko igira iti:”Gushimangira ubufatanye mu kurwanya iterabwoba n’ubuhezanguni. ”

-5847.jpg

DIGP Dan Munyuza

RNP

2017-02-23
Editorial

IZINDI NKURU

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Samantha Power arifuza gutegeka Afrika nk’uko ategeka USAID yagize igikangisho.

Editorial 01 Jun 2023
Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Police Handball Club yegukanye igikombe cyo kwibuka ku nshuro ya kabiri.

Editorial 06 Jun 2016
Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI

Zimwe mu mpamvu zaba zaratumye Maj Gen Richard Rutatina akurwa kumwanya wa DMI

Editorial 17 Feb 2016
Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Ibyihebe bya RNC ngo bigiye gutangira ibikorwa by’iterabwoba mu mahanga

Editorial 13 Jun 2024

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uwari wungirije Kabonero m ‘Umuseso yarasiwe muri Amerika
ITOHOZA

Uwari wungirije Kabonero m ‘Umuseso yarasiwe muri Amerika

Editorial 19 Sep 2016
Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.
Mu Rwanda

Guhanwa bikomeye  no gucibwa ihazabu bishobora ku gabanya gukoresha mu rugo imirimo ivunanye abana bakiri bato.

Editorial 08 Feb 2018
Kidum ngo agendana ubunararibonye mu gushimisha abakunzi ba muzika
IMIKINO

Kidum ngo agendana ubunararibonye mu gushimisha abakunzi ba muzika

Editorial 30 Jun 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru