Polisi y’u Rwanda iravuga ko ibyabaye kuri uyu wa Kane bigomba gusiga amasomo ko uretse n’impunzi abaturarwanda bose bafite inshingano zo kubaha no gutinya amategeko bitaba ibyo Leta ikayubahisha nk’uko umuvugizi wa Polisi yabibwiye itangazamakuru.
Aganira na Radiyo y’igihugu CP Badege ati: …inshingano yacu twese ni ukubaha amategeko,…iyo umuntu atayubashye Leta imwereka ko habaho no kuyatinyisha ni ukuvuga ko hari n’igihe amategeko yubahirizwa ku ngufu ari nacyo cyakozwe ejo”
CP Badege yavuze kandi ko by’umwihariko amategeko y’u Rwanda agena ko impunzi ziri mu Rwanda zubahiriza amategeko igihugu kigenderaho kandi ko impunzi zitemerewe kwigaragambya cyangwa kugira uruhare mu myigaragambyo.
Hakoreshejwe imbaraga mu gutatanya abigaragambyaga
Kuri uyu wa Kane habaye ugukozanyaho hagati y’abapolisi n’impunzi zigaragambirizaga ko ibyo kurya zigenerwa byagabanyutse,imyivumbagatanyo yahitanye ubuzima bwa batanu mu mpunzi zimaze imyaka isaga 20 mu nkambi ya Kiziba iri nko ku birometero bisaga 10 uvuye mu mujyi wa Karongi.
Polisi y’u Rwanda iremeza ko ubu ituze n’umutekano byagarutse muri mujyi kuko ngo urujya n’uruza ku biro by’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR byari bigoswe n’impunzi rwongeye kugaruka nkuko Umuvugizi wa Polisi CP Theos Badege yabwiye itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa gatanu.
CP Badege yavuze ko 27 barimo impunzi n’abapolisi bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bitandukanye mu gihugu, mu gihe ngo inzego z’ubuyobozi mu karere ka Karongi n’izifite impunzi mu nshingano ku rwego rw’igihugu ziri kwiga uburyo bwo gushyingura abaguye muri iyi myigaragambyo.
Mu itangazo polisi y’u Rwanda yasohoye kuri uyu wa Gatanu yavuze ko abigaragambyaga bari bitwaje intwaro zirimo ibyuma,ibisongo n’amabuye bashotoye abashinzwe umutekano aba nabo bakabatatanya bakoresheje ibyuka biryana mu maso.
Amakuru aturuka mu baturiye agace kabereyemo imyigagaragambyo avuga ko mu masaha y’umugoroba humvikanye n’urusaku rw’amasasu ariko ntacyo itangazo rya Polisi ribivugaho.
Itangazo ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi UNHCR ryasohoye kuri uyu wa 22 Gashyantare ryasabaga abigaragambya kubahiriza amategeko igihugu kigenderaho,rinasaba inzego z’umutekano kwitwararika gukoresha imbaraga uyu muryango wise iz’umurengera.
Dieudonne Hakizayezu
Badege we, shame on you!
Ibyo wavuga byose ntibyakwakirwa neza n’abanyarwanda. Kurasa impunzi?
Muzishakaho iki se, ko zari zagiye kuri HCR izishinzwe, hari ibiro by’umurenge cg akarere zari zabujije ubuhwemo?