Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira gukorana n’abafatanyabikorwa mu muryango mpuzamahanga hagamijwe gushaka uburyo buteguwe neza kandi bunoze bwo kwimurira impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rukurikiza inshingano zarwo mu kurinda no kwita ku mpunzi, ariko ngo ikigaragara mu Karere k’Ibiyaga bigari ni uko kuguma kw’impunzi mu gihugu cyegeranye n’icyo zaturutsemo, bigira ingaruka zigaragara ku mpande zombi.
Ati “Bijyanye n’impamvu zizwi neza z’umutekano muke mu Burundi no gukomeza kwiyongera kw’impunzi, biteye ikibazo. Binatuma impunzi zihura n’ibibazo bitandukanye baterwa n’abaturuka mu gihugu cyabo, bikabangamira kugerwaho kw’igisubizo kirambye cya politiki. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibibazo bikomeje kwiyongera ku mutekano w’igihugu biterwa n’Abarundi, no kutumvikana mu mibanire yacu n’amahanga ntabwo twabyihanganira.”
Mu mezi ashize, u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa n’indi miryango mpuzamahanga, kwakira Abarundi baba mu nkambi n’imijyi mu Rwanda. Nta ruhande na rumwe rurabyemera, n’ubwo ibibazo bya politiki mu gihugu ziturukamo bitagaragaza icyizere ko biri gukemuka.
Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ingaruka zishobora guterwa no gusubiramo amakosa y’ahahise mu gucunga nabi politiki n’imibanire n’amahanga, ku ruhande rw’u Rwanda n’akarere, ziri kigero cyo hejuru cyane.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo
U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75, zatangiye kwinjira mu gihugu ku bwinshi muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yaje no gutorerwa
Umwanditsi wacu