• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kwimurirwa mu bindi bihugu

Impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda kwimurirwa mu bindi bihugu

Editorial 13 Feb 2016 Mu Mahanga

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko igiye gutangira gukorana n’abafatanyabikorwa mu muryango mpuzamahanga hagamijwe gushaka uburyo buteguwe neza kandi bunoze bwo kwimurira impunzi z’Abarundi mu kindi gihugu.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Rwanda rukurikiza inshingano zarwo mu kurinda no kwita ku mpunzi, ariko ngo ikigaragara mu Karere k’Ibiyaga bigari ni uko kuguma kw’impunzi mu gihugu cyegeranye n’icyo zaturutsemo, bigira ingaruka zigaragara ku mpande zombi.

Ati “Bijyanye n’impamvu zizwi neza z’umutekano muke mu Burundi no gukomeza kwiyongera kw’impunzi, biteye ikibazo. Binatuma impunzi zihura n’ibibazo bitandukanye baterwa n’abaturuka mu gihugu cyabo, bikabangamira kugerwaho kw’igisubizo kirambye cya politiki. Ku ruhande rw’u Rwanda, ibibazo bikomeje kwiyongera ku mutekano w’igihugu biterwa n’Abarundi, no kutumvikana mu mibanire yacu n’amahanga ntabwo twabyihanganira.”

Mu mezi ashize, u Rwanda rwasabye abafatanyabikorwa n’indi miryango mpuzamahanga, kwakira Abarundi baba mu nkambi n’imijyi mu Rwanda. Nta ruhande na rumwe rurabyemera, n’ubwo ibibazo bya politiki mu gihugu ziturukamo bitagaragaza icyizere ko biri gukemuka.

Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko ingaruka zishobora guterwa no gusubiramo amakosa y’ahahise mu gucunga nabi politiki n’imibanire n’amahanga, ku ruhande rw’u Rwanda n’akarere, ziri kigero cyo hejuru cyane.

-2061.jpg

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda Louise Mushikiwabo

U Rwanda rucumbikiye impunzi z’Abarundi zirenga ibihumbi 75, zatangiye kwinjira mu gihugu ku bwinshi muri Mata 2015 ubwo Perezida Nkurunziza yatangazaga ko aziyamamariza kongera kuyobora igihugu, ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, yaje no gutorerwa

Umwanditsi wacu

2016-02-13
Editorial

IZINDI NKURU

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Umuratwa Assumpta ukataje mu bukangurambaga bw’Ishakwe rya Rudasingwa ni muntu ki? 

Editorial 03 Jul 2019
Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yerekanwe muri Al-Ittihad yo muri Libya

Ivan Minnaert watozaga Rayon Sports yerekanwe muri Al-Ittihad yo muri Libya

Editorial 04 Oct 2018
Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Rubavu: Abaturage bashimishijwe na serivisi bahabwa zo gupimisha imodoka zabo

Editorial 16 Sep 2016
Abajenosideri  Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Abajenosideri Protais Mpiranya, Fulgence Kayishema na nagenzi babo, nibashake bazihishe munsi y’urutare bazashakishwa uruhindu kugeza bafashwe

Editorial 05 Nov 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations
IMIKINO

Mukura yerekeje mu kiciro gikurikiraho muri CAF Confederations

Editorial 06 Dec 2018
Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika
HIRYA NO HINO

Magaly Pearl, Umuhanzikazi ukomoka mu Rwanda yambitswe impeta n’umunyamerika

Editorial 22 Dec 2018
Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame
Mu Rwanda

Iyo mutabinsaba mba niteguye kubana namwe mu buryo busanzwe _Perezida Kagame

Editorial 15 Jul 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru