• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda

Imvano y’urwango rwa Museveni ku Banyarwanda

Editorial 14 Aug 2018 INKURU NYAMUKURU, INKURU ZAKUNZWE CYANE

Amateka agaragaza ko Perezida Yoweri Museveni aturuka mu bwoko buzwi nka Banyarwanda bwemewe muri Uganda, gusa amateka ashingiye ku nkomoko ye yamuteye kwiyoberanya ngo abashe kuramba muri politiki, mu gihe kuyinjiramo bitamubereye inzira iharuye.

Ayo mateka niyo asesengurwa agatanga ishusho y’imvano y’ugufatwa nabi kwa Banyarwanda muri Uganda, ndetse mu muri iyi minsi higanje ihohoterwa bakorerwa kuko gusa bakomoka mu kindi gihugu, u Rwanda.

Abo Banyarwanda baheruka no kugaragaza ko batorohewe n’ikibazo cyo kudahabwa ibyangombwa by’abajya mu mahanga, ibyo byose bikabazwa leta ya Uganda.

Dusubiye inyuma ahagana mu mwaka wa 1980 ubwo Museveni yatangiraga indoto za politiki, yahuye n’ikigeragezo ubwo yahataniraga kuba umudepite uhagarariye Mbarara y’Amajyaruguru ahanganye na Sam Kutesa, ubu ni Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda, agatsindwa ndetse ntahite abyakira.

Imbere y’imbaga, Kutesa, yamusabye kwereka aho akomoka abo akeneye ko bazamutora, amushinja ko ari umwimukira w’Umunyarwanda. Kuri Museveni byabaye ikigeragezo kuko yari inzitizi ku nzozi ze nk’umunyapolitiki.

Kugira ngo akomeze indoto ze yiyemeje uburyo bwo gutura wa muzigo w’inkomoko ye kuko byari bimaze kugaragara ko ahazaza he muri politiki hatagishingiye ku kunyura mu nzira zo kwiyamamaza ugatorwa na rubanda.

Mu gitabo yiyandikiye yise “Sowing the Mustard Seed”, kuri paji ya 117 Museveni agaragaza ibitekerezo bye nyuma y’amatora ati “nashakaga kujya hanze ya politiki nkaguma mu gisirikare,” anagaragaza inkomanga aterwa n’inkomoko ye.

Nk’uko umwanditsi James Matsiko yabigaragaje mu nyandiko ye yasohoye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Kanama 2018, uwari Perezida wa Uganda, Milton Obote, yigeze kuvuga ati “Museveni ntabwo yigeze ahisha ko adakunda imiyoborere ishingiye kuri demokarasi,” icyo gihe hari kuwa 21 Ukuboza 1981 mu ijambo yagejeje ku Nteko Ishinga amategeko.

Mu myaka yakurikiye, kuwa 9 Gashyantare 1985, ubwo yendaga gutsindwa intambara, Obote yashatse gukora nka Kutesa, abwirana uburakazi umunyamakuru wa BBC ko Museveni ari umuntu utazwi ku banya-Uganda, ‘impunzi’, atari umwenegihugu.

Icyo gihe byagaragariraga Abanya-Uganda ko Obote ari kwibasira inkomoko ya Museveni mu minsi ye ya nyuma ndetse nta kintu yari agihagazeho.

Nyuma y’umwaka umwe Museveni yari amaze kumusimbura ku butegetsi. Ibyo ariko ngo ntibyavanyeho ko yari akibitse ku mutima ko agomba gukemura iby’inkomoko ye kugira ngo abashe kugumana ubutegetsi.

Ngo byatumye yivayo ngo ashimishe abanya-Uganda mu ngeri zinyuranye haba mu guhindura imibereho yabo, ngo yigarurire icyizere maze yakirwe n’abaturage b’icyo gihugu.

Aho ngo ni naho hashibutsemo urwango ku Rwanda na Banyarwanda, mu myumvire yo kwibwira ngo “nta muntu numwe wazongera kumfata nk’Umunyarwanda kandi mba nagaragaje uburyo mbanga.”

Abahanga mu bijyanye n’inkomoko bagaragaza ko abasangiye isano hari ibyo bahuza ariko urwango Museveni yagiriye abo bahuje inkomoko, Banyarwanda, rwazanye umwihariko muri iyi myumvire.

Impamvu yabyo

Abakurikiranye iki kibazo bagaragaza ko kugira ngo agere ku ndoto ze muri politiki, inyota y’umuryango we n’abantu bawo ba hafi, Museveni yiyumvishije ko abantu barimo bene wabo bagomba kuba ibitambo by’umugambi we.

Mu gitabo yise “Black Skins White Masks” umuhanga Franz Fanon yagarutse ku buryo umuntu agerageza kwitandukanya n’uwo ari we wa nyawe, akenshi bigakorwa n’umuntu abigiriye amaronko runaka.

Ukwitandukanya n’inkomoko ye kwa Museveni kwari ukugira ngo agere ku nzozi z’ubwana bwe kandi ngo azikomereho ubuzima bwe bwose. Ni uko yiyemeje kwitandukanya byeruye na banyarwanda.

Ashingiye ku byamubayeho kubera Kutesa, yumvaga ko kwemerwa n’Abanya-Uganda bizashingira ku gutera umugongo inkomoko ye mu Banyarwanda.

Ibyo byose akabikora agamije ngo rubanda rumwemere nk’uko aheruka kuvugira mu nteko ishinga amategeko ya Uganda ati ‘Ntabwo ndi umwimukira uturuka ahandi,” nk’aho byari bikiri mu 1980 cyangwa se agihanganiye amajwi na Kutesa.

Ibyo byose kandi akabikora igihe yumva icyubahiro cye cyakozweho, nk’igihe aheruka imbere y’Inteko Ishinga amategeko ajyanwe no kuvuga ku bibazo by’umutekano muke bimaze iminsi muri Uganda, ariko abwira abadepite ko yaharanire kugarura “amahoro muri buri mfuruka yose y’igihugu.”

Mu gihe cyose icyizere afitiwe gihungabanye, habyuka cya kintu ko inkomoko ye ishobora kumubera ikibazo hagati ye n’ubutegetsi, hakabyuka umwuka wo kwirengera, wo kumva ngo “ntabwo naba Umunyarwanda kubera ko mbanga.”

Gusa mu gitabo cye, Fanon aburira abantu bagerageza kwitandukanya n’abo ari bo ko batabasha kubigeraho, kuko rimwe na rimwe biganisha ku kumva wisuzuguye maze ikibazo kigashakirwa ku bandi.

Gusa Museveni ngo ntiyari akwiye kwitandukanya n’uwo ari we kuko byari kugira amahengekero iyo abikora mu 1980 bitewe na politiki yariho, kuko byari icyaha kuba Umunyarwanda cyane ko abantu nka Obote babyuririragaho muri politiki.

Muri make ngo nk’umuntu wagizweho ingaruka na politiki y’ivangura, ntiyari akwiye kuyigarura ishingiye ku nkomoko, ahubwo yakagombye gutuza kubera ko ubwenegihugu bwe bwa Uganda buteganywa n’Itegeko Nshinga ryo mu 1995 ryemera ubwoko bwa banyarwanda nka we, bikamuhesha uburenganzira busesuye bw’abandi banya-Uganda burimo kuba no gukomeza kuba perezida.

2018-08-14
Editorial

IZINDI NKURU

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yagaruwe mu Rwanda ubu agiye gushyikirizwa ubutabera – Min. Sezibera

Editorial 30 Apr 2019
Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Urukuta rutandukanya Tshisekedi n’U Rwanda akwiye kurusimbuza Ikiraro kimubanisha n’Abaturanyi bose bavuga Ikinyarwanda

Editorial 30 Oct 2023
Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Chairman: Mu ntare, intare y’ingore ni yo ihiga, agaragaza ko mu rugamba rw’iterambere, abagore bakwiye kuza imbere mu kubaka igihugu.

Editorial 25 Jun 2024
u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

u Burundi bwataye muri yombi abakozi b’umuryango International Rescue Committee, IRC

Editorial 12 Oct 2018

4 Ibitekerezo

  1. CornerStone
    August 14, 201810:23 am -

    Iyi analyse ndayipinze, ahubwo nkuko Tito Rutaremera yabivuze, M7 afite complexe de supériorité, yibagiwe ko imfura ikura ikangana nase.
    Kuliwe nabagande azi ko ibyo abanyarwanda bagezeho babimukesha kuko yivugiye mu nteko yaba dépités ba EAC ngo niwe wavanyeho ubutegetsi bwa Habyara.
    Akibagirwa ko Iyo inkotanyi zitaba muli NRM ntaba yarateze kwicara kuntebe ariho.

    Umwanzuro : uyu M7 mubona akunda abamushimagiza, bati Mzei udufatiye runini Iyo utahaba nta herezo ryacu… aliko akibagirwa ko na Paul kagame alingabo kandi atarusha ipeti.
    Apu nta mugabo ucinyira inkoro undi mugabo utamutunze. Ajye yibuka Kikwete. …
    Aho namuvumburiye nuko ubona bariya ba RNC uhereye kuli Phd Himba himba himbara
    Uburyo amusingiza, ba rujugiro , ba nyene cubahiro Peter nkurunziza, …
    Ibyo byamuteye ubwibone kandi ameze nkumutiba wuzuye imungu. ..
    Jye Mufata M7 nk’inkingi igaragarira amaso ko ihagaze naho munsi mugitaka haramunzwe.
    Abanyarwanda, bali uganda kongeraho Fdlr, interahamwe bose bimukiye uganda bavuye mumashyamba ya kongo nibo bazamuhinduka.
    Abariyo ubu bararuta umubare abali yo mbere ya 1994.

    Subiza
    • Sunday
      August 14, 20185:59 pm -

      Stupid. Wait for the dance that will not last long before the job is accomplished

      Subiza
  2. Shimon
    August 14, 20184:21 pm -

    Aya i amatiku yo kwiyenza gusa gusa. Ndabona birenze

    Subiza
  3. nkotanyi
    August 14, 20188:37 pm -

    Aha museveni ajye avuga ibyo ashaka byose njye icyo nakongeraho nuko nta mugabo wigira ajye avuga ko yakuyeho habyarimana ariko nawe yibuke abamufashije kugera ku butegetsi muri Uganda. anabubahire kuba baramennye amaraso mu gihugu kitari icyabo none yirirwa acyurira ngo yaragifashe??? ntawe uhakana ibyo yakoze ninayo mpamvu igihugu cyacu cyamugeneye umudari. natureke rero twarakuze natwe twimenye. ikindi nuko bigorana rwose guhisha inkomoko yawe kwanga abanyarwanda sibyo bizatuma utaba weee. kandi niyo wowe wabihisha ariko abana bawe b’abuzukuru bizaba kurikirana mpaka.

    Subiza

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998
INKURU NYAMUKURU

Uko Kayumba yibye inka z’Abagogwe mu majyaruguru y’u Rwanda azijyana  Uganda mu bushyo bwitwa Banyankore kweterana hagati ya 1997-1998

Editorial 04 Mar 2018
Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde
INKURU NYAMUKURU

Nyuma yo guhohotera Abanyarwanda muri Uganda, Col (Rtd) Frank Kaka Bagyende nawe yisanze mu gihome akurikiye Gen Tumukunde

Editorial 10 Jul 2020
Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze
ITOHOZA

Iryavuzwe riratashye : Nahimana yasohoye inyandiko ihakana Jenoside n’abayikoze

Editorial 30 Nov 2016

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru