Kuva ku itariki ya 26 Gashyantare kugeza ku ya 01 Werurwe 2018, mu Karere ka Gatsibo muri RDF Combat Training Center-Gabiro, habereye Umwiherero wa 15 w’Abayobozi. Uyu Mwiherero wayobowe na Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.
Mu ijambo rye ritangiza Umwiherero, yashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu kwiyubaka anagaragaza ko hakiri byinshi bigomba gukorwa. Yibukije ko uyu mwiherero ari umuco ugamije kudufasha kwisuzuma, gusuzuma ibyo dukora no gufata ingamba zo guhindura ibitagenda neza kugirango tugere aho twifuza nk’Igihugu.
Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yasabye abayobozi bose gukomeza gufata ingamba za ngombwa zo gukemura ibibazo bikigaragara bibangamira imibereho myiza y’Abanyarwanda. Yasabye kandi ko mu nzego zose hagomba kongerwa imbaraga mu kunoza imikorere, imikoranire, kuzuzanya no kubazwa ibyo dushinzwe (accountability) kugirango byihutishe kugera ku ntego twiyemeje.
Muri uyu mwiherero hatanzwe ibiganiro bikurikira:
a) Ikiganiro kigaragaza aho tugeze mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere u Rwanda rwihaye na raporo ku ishyirwa mu bikorwa ry’Imyanzuro y’Umwiherero wa 14 w’Abayobozi;
b) Ikiganiro cyo kunoza no kwihutisha imitangire ya serivisi (Discussion on fast tracking delivery);
c) Ikiganiro ku ngamba zo kurwanya ruswa (Discussion on Fighting Corruption);
d) Iby’ingenzi byadufasha kugera ku izamuka ry’ubukungu (Prerequisites for transformational growth);
e) Iterambere rishingiye ku mijyi n’ubucuruzi biteye imbere
(Transformation through enhanced urbanization and competitiveness);
f) Kuzamura ubukungu twongera umusaruro w’ubuhinzi (Increasing
Agriculture sector productivity for growth);
g) Uburezi nk’inkingi y’ubukungu bushingiye ku bumenyi (Education for a knowledge-based economy);
h) Kuzamura ireme ry’ubuvuzi na serivisi mbonezamikurire (Improving the quality of health and ECD services);
i) Uko u Rwanda ruhagaze muri Afurika no mu ruhando mpuzamahanga (Rwanda in Africa and Beyond);
j) Hakozwe kandi ibiganiro mu matsinda byari bigamije gusesengura mu buryo bwimbitse ibibazo by’ingenzi no gufata ingamba zo kunoza imikorere zikaba zizitabwaho mu ishyirwa mu bikorwa ry’imyanzuro y’umwiherero.
Nyuma yo kungurana ibitekerezo hafashwe imyanzuro ikurikira:
1. Kunoza imitegurire y’imihigo y’Uturere ku buryo ikemura ibibazo byihariye biri mu Karere, igahura n’igenamigambi ry’Igihugu kandi isuzuma ryayo rikita ku ireme (quality) no ku ruhare rwayo mu iterambere ry’abaturage (development impact);
2. Gukaza ingamba zo kurwanya ruswa mu nzego za Leta n’iz’abikorera, kugaruza umutungo wa Leta wanyerejwe no gufatira ibyemezo abatubahiriza inama z’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta;
3. Gukora icyegeranyo (database) cy’abarangije kwiga za kaminuza no gushyiraho gahunda iboneye yo kubahuza n’aho bakenewe ku isoko ry’umurimo;
4. Kunoza imikorere y’Ikigega cyo guteza imbere ibyoherezwa hanze
(Export Growth Fund) kugirango kirusheho kunganira abohereza ibicuruzwa hanze n’abagitangira uwo mwuga;
5. Guteza imbere Ibyanya Byahariwe Inganda mu Gihugu (Special Economic Zones/Industrial parks) no kongera imbaraga mu gukemura ibibazo inganda zihura nabyo cyane cyane izitunganya umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi (Agro-processing Industries);
6. Kubahiriza ishyirwamubikorwa ry’igishushanyombonera cy’Umujyi wa Kigali hibandwa ku gukuraho akajagari mu myubakire no kubungabunga ibidukikije;
7. Gushyigikira iterambere no kwaguka kw’imijyi yunganira Kigali (secondary cities); hahurizwa ibikorwaremezo, hashyirwa ibyicaro bya bimwe mu bigo bya Leta haherewe kuri bimwe mu byari bihasanzwe, kandi hashyirwayo inzego zishinzwe imicungire y’imijyi (city managers);
8. Kwihutisha gahunda yo gutuburira imbuto mu Gihugu ku buryo mu gihe cy’imyaka 3, uhereye muri uyu mwaka wa 2018, Igihugu cyaba cyihagije mu mbuto zikenewe, kandi hagashyirwa ingufu mu gukorera ifumbire imbere mu gihugu;
9. Kunoza ireme ry’uburezi mu nzego zose z’amashuri, no kuvugurura imyigishirize y’indimi mu mashuri abanza n’ayisumbuye hibandwa ku rurimi rw’Icyongereza;
10. Kunoza imikorere y’ingaga zishingiye ku bakora imyuga itandukanye (professional bodies) hitabwa ku ngamba zo kwinjiza mu murimo abagaragaje ko bafite ubumenyi n’ubushobozi bukenewe no kugeza uwo muco mu yindi myuga;
11. Gushyigikira ibikorwa by’Abajyanama b’ubuzima hagamijwe kubafasha kunoza umurimo wabo;
12. Kwihutisha ishyirwamubikorwa rya Gahunda y’Igihugu y’Imbonezamikurire y’Abana bato hibandwa ku kurwanya imirire mibi;
13. Kwihutisha igikorwa cyo gushyira poste de santé ku rwego rw’Akagali aho zitaragera, mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubuzima.