• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»Amakuru»Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Editorial 29 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Urebe uburyo ba gashakabuhake b’abazungu bazengereje abirabura bo muri Afrika y’Epfo, babaziza gusa ibara ry’uruhu rwabo, byagombye kuba byarasigiye icyo gihugu isomo ryo kurwanya ivangura aho riva rikagera ku isi yose.

Kwigobotora iryo rondaruhu byasabye ibitambo bitabarika, abicwa baricwa, abahunga barahunga, abafungwa barafungwa, kugeza ubwo amahanga yose aboneye ko politiki ya ba gashakabukake muri Afrika y’Epfo iteye ishozi, ikaba ikwiye gushyirwaho akadomo. Ni uko byagenze, maze umukambwe Nelson Mandela wari umaze imyaka 27 muri gereza azira kurwanirira uburenganzira bw’abirabura, arafungurwa, ndetse mu bisa n’ibitangaza, mu mwaka w’1994 Mandela aba Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afrika y’Epfo.

Si ishyaka ANC rya Mandela gusa ryari ritsinze. Ni isi yose yari itsinze, ni ukuri kwari gutsinze, ni umucyo wari uhigitse umwijima.

Nyamara se, imyitwarire y’abategetsi b’Afrika y’Epfo iracyaha agaciro aya mateka?Ese Mandela azutse, yashima uko abo yasigiye ubuyobozi bwa ANC bifata imbere y’akarengane kagaragara mu bindi bihugu, cyane cyane iby’Afrika, nk’umugabane yaharaniye ko amaherezo wazagira agaciro mu ruhando rw’abatuye indi migabane y’isi?

Igisubizo ni”OYA” urebye nk’uburyo Perezida Cyril Ramaphosa yahisemo kwitwara mu kibazo cya Kongo, aho Abakongomani bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, batotezwa bazizwa gusa uko basa, n’amakosa y’abakoloni bakase imipaka, bakisanga aho batuye hahidutse muri Kongo. Barazira amateka batagizemo uruhare, nk’uko abirabura bo muri Afrika y’Epfo batigeze basaba kuvuka batyo.

Nguko uko ubu Ramaphosa yohereje abasirikari gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurimbura abaturage be b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.
Ubu rurashyiditse hagati y’ingabo za Afrika y’Epfo ziri muri SADC, n’abarwanyi ba M23, umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abatotezwa n’ubutegetsi bwa Kongo.

Nyamara yaba Mandela, yaba na Thabo Mbeki wamusimbuye ku mwanya wa Perezida w’Afrika y’Epfo, bose bari basobanukiwe neza ko kuba Umukongomani w’Umututsi cyangwa uvuga ikinyarwanda, bitakwambura ubwenegehugu n’uburenganzira bwo kubaho, ngo bikugire Umunyarwanda ku ngufu. Imbwirwaruhame z’abo bayobozi bombi, zirahari zibisobanura neza. Zinunganirwa n’iza Mwalimu Julius Nyerere ukomoka muri Tanzaniya, nawe wari wihariye ubushishozi.

Bwana Ramaphosa si uko nawe atabizi, ahubwo arabyirengagiza, agamije inyungu ze n’iz’agatsiko ke. Amakuru ava mu nzego z’iperereza za Kongo ahamya ko Tshisekedi yemereye ingabo za Ramaphosa kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro by’ahitwa Rubaya, hamwe mu hacukurwa coltan nyinshi ku isi. Muramu wa Ramaphosa , witwa Jeff Radebe, niwe ntumwa yihariye ya Ramaphosa muri Kongo, icungira hafi inyungu bwite za Perezida n’ibyegera bye.

Nimutekereze, akanya gato, iyo mu gihe cyo kurwanya ba gashakabuhake, haza kuba igihugu cyohereza muri Afrika y’Epfo ingabo zo gutsemba abarwanashyaka ba ANC! N’ubu icyo gihugu cyari kuba ari ruvumwa mu ruhando mpuzamahanga. Si uko Peter Botha n’ abandi bazungu bategekaga Afrika y’Epfo bari babuze ibyo baha ibisahiranda ngo bibarwanyirize Mandela na bagenzi be, yewe n’abacancuro nta gihe batabayeho. Ariko babonanga ko kwiyambaza ubwo buryo bitabyara inyungu z’igihe kirambye, ko amaherezo ukuri kuzatsinda, maze bahitamo gushyira mu gaciro.

N’ubu rero ukuri kuracyafite ijambo. Hazaba ibitambo, yego, ariko bitinde bitebuke, abatotezwa muri Kongo bazabohorwa.

Perezida Ramaphosa n’abandi bafasha Kongo kwihekura, baracyari muri ya myumvire ya kigome ngo” usenya urwe umutiza umuhoro”. Nyamara amateka amaze kutwereka kenshi ko, ari inabi, ari n’ineza, byose byishyurwa nyirabyo akiri ku isi.Tout se paie ici bàs.

2024-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

umusirikari wa Kongo yakoze mu jisho ry’intare ahasiga ubuzima. N’undi uzabigerageza azaba yiyahura!

Editorial 17 Jun 2022
Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Jose Chameleone, Weasel na Radio baraye bageze mu Rwanda bucece

Editorial 01 Apr 2016
Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Uganda : Bombori bombori mu kazu k’abahima bayoboye Uganda, Lt Gen Tumukunde yafashwe n’ingabo zihuriweho na Polisi n’ingabo ziki gihugu

Editorial 12 Mar 2020
Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Uganda: Abadepite bacyuye igihe bagiye guhabwa akayabo

Editorial 19 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports
Amakuru

APR FC yerekanye abakinnyi 4 bashya barimo Tuyisenge Arsène wavuye muri Rayon Sports

Editorial 20 Jun 2024
Impanuro y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame i Musanze
Mu Mahanga

Impanuro y’Umukuru w’Igihugu Perezida Paul Kagame i Musanze

Editorial 02 Sep 2016
Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika
IMIKINO

Aimable Bayingana wa Ferwacy yatowe mu bagize inama y’ubutegetsi y’umukino w’amagare muri Afurika

Editorial 13 Feb 2017

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru