• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • APR BBC yabaye ikipe ya mbere mu Rwanda igeze ku mwanya wa Gatatu mu irushanwa rya Basketball Africa League (BAL)   |   13 Jun 2025

  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Imyitwarire ya Perezida Cyril Ramaphosa w’Afrika y’Epfo mu kibazo cya Kongo, ihabanye n’amateka y’irondabwoko yazahaje igihugu cye

Editorial 29 Jan 2024 Amakuru, INKURU NYAMUKURU, ITOHOZA, Mu Mahanga

Urebe uburyo ba gashakabuhake b’abazungu bazengereje abirabura bo muri Afrika y’Epfo, babaziza gusa ibara ry’uruhu rwabo, byagombye kuba byarasigiye icyo gihugu isomo ryo kurwanya ivangura aho riva rikagera ku isi yose.

Kwigobotora iryo rondaruhu byasabye ibitambo bitabarika, abicwa baricwa, abahunga barahunga, abafungwa barafungwa, kugeza ubwo amahanga yose aboneye ko politiki ya ba gashakabukake muri Afrika y’Epfo iteye ishozi, ikaba ikwiye gushyirwaho akadomo. Ni uko byagenze, maze umukambwe Nelson Mandela wari umaze imyaka 27 muri gereza azira kurwanirira uburenganzira bw’abirabura, arafungurwa, ndetse mu bisa n’ibitangaza, mu mwaka w’1994 Mandela aba Perezida wa mbere w’umwirabura muri Afrika y’Epfo.

Si ishyaka ANC rya Mandela gusa ryari ritsinze. Ni isi yose yari itsinze, ni ukuri kwari gutsinze, ni umucyo wari uhigitse umwijima.

Nyamara se, imyitwarire y’abategetsi b’Afrika y’Epfo iracyaha agaciro aya mateka?Ese Mandela azutse, yashima uko abo yasigiye ubuyobozi bwa ANC bifata imbere y’akarengane kagaragara mu bindi bihugu, cyane cyane iby’Afrika, nk’umugabane yaharaniye ko amaherezo wazagira agaciro mu ruhando rw’abatuye indi migabane y’isi?

Igisubizo ni”OYA” urebye nk’uburyo Perezida Cyril Ramaphosa yahisemo kwitwara mu kibazo cya Kongo, aho Abakongomani bavuga ikinyarwanda, cyane cyane abo mu bwoko bw’Abatutsi, batotezwa bazizwa gusa uko basa, n’amakosa y’abakoloni bakase imipaka, bakisanga aho batuye hahidutse muri Kongo. Barazira amateka batagizemo uruhare, nk’uko abirabura bo muri Afrika y’Epfo batigeze basaba kuvuka batyo.

Nguko uko ubu Ramaphosa yohereje abasirikari gufasha ubutegetsi bwa Tshisekedi kurimbura abaturage be b’Abatutsi n’abavuga ikinyarwanda.
Ubu rurashyiditse hagati y’ingabo za Afrika y’Epfo ziri muri SADC, n’abarwanyi ba M23, umutwe uvuga ko uharanira uburenganzira bw’abatotezwa n’ubutegetsi bwa Kongo.

Nyamara yaba Mandela, yaba na Thabo Mbeki wamusimbuye ku mwanya wa Perezida w’Afrika y’Epfo, bose bari basobanukiwe neza ko kuba Umukongomani w’Umututsi cyangwa uvuga ikinyarwanda, bitakwambura ubwenegehugu n’uburenganzira bwo kubaho, ngo bikugire Umunyarwanda ku ngufu. Imbwirwaruhame z’abo bayobozi bombi, zirahari zibisobanura neza. Zinunganirwa n’iza Mwalimu Julius Nyerere ukomoka muri Tanzaniya, nawe wari wihariye ubushishozi.

Bwana Ramaphosa si uko nawe atabizi, ahubwo arabyirengagiza, agamije inyungu ze n’iz’agatsiko ke. Amakuru ava mu nzego z’iperereza za Kongo ahamya ko Tshisekedi yemereye ingabo za Ramaphosa kugenzura ibirombe by’amabuye y’agaciro by’ahitwa Rubaya, hamwe mu hacukurwa coltan nyinshi ku isi. Muramu wa Ramaphosa , witwa Jeff Radebe, niwe ntumwa yihariye ya Ramaphosa muri Kongo, icungira hafi inyungu bwite za Perezida n’ibyegera bye.

Nimutekereze, akanya gato, iyo mu gihe cyo kurwanya ba gashakabuhake, haza kuba igihugu cyohereza muri Afrika y’Epfo ingabo zo gutsemba abarwanashyaka ba ANC! N’ubu icyo gihugu cyari kuba ari ruvumwa mu ruhando mpuzamahanga. Si uko Peter Botha n’ abandi bazungu bategekaga Afrika y’Epfo bari babuze ibyo baha ibisahiranda ngo bibarwanyirize Mandela na bagenzi be, yewe n’abacancuro nta gihe batabayeho. Ariko babonanga ko kwiyambaza ubwo buryo bitabyara inyungu z’igihe kirambye, ko amaherezo ukuri kuzatsinda, maze bahitamo gushyira mu gaciro.

N’ubu rero ukuri kuracyafite ijambo. Hazaba ibitambo, yego, ariko bitinde bitebuke, abatotezwa muri Kongo bazabohorwa.

Perezida Ramaphosa n’abandi bafasha Kongo kwihekura, baracyari muri ya myumvire ya kigome ngo” usenya urwe umutiza umuhoro”. Nyamara amateka amaze kutwereka kenshi ko, ari inabi, ari n’ineza, byose byishyurwa nyirabyo akiri ku isi.Tout se paie ici bàs.

2024-01-29
Editorial

IZINDI NKURU

CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

CECAFA y’ibihugu y’abatarengeje imyaka 23 igomba kubera muri Ethiopia yegejwe inyuma ibyumweru bibiri, ni mu gihe Amavubi yatangiye imyiteguro.

Editorial 28 Jun 2021
UmuNazi nyarwanda, Aloys Ntiwiragabo aragerageza gucecekesha abatangabuhamya bamufiteho ibimenyetso

UmuNazi nyarwanda, Aloys Ntiwiragabo aragerageza gucecekesha abatangabuhamya bamufiteho ibimenyetso

Editorial 18 Jan 2023
Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Bitewe n’umuganda rusange uteganyijwe mu mpera z’iki cyumweru, Kiyovu Sports yasubitse inteko rusange iyishyira mu ntangiriro z’Ukwakira 2022

Editorial 20 Sep 2022
Ikinyoma :  Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Ikinyoma : Judi Rever, Yongeye Gukora U Rwanda Mu Jisho Abeshya Ko Rwashatse Kwica Museveni.

Editorial 31 Jul 2018

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru