• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • FDLR bari muri Congo, barica abantu, bateza umutekano muke, Gusenya uwo mutwe bireba Congo n’ u Rwanda natwe bikatureba   |   29 Jan 2026

  • ICYO WAMENYA KUBIYAMAMARIZA KUYOBORA FDU-INKINGI: UMUTWE W’INTERAHAMWE ZIHEBEYE KUBUNZA INGENGABITEKEREZO YA JENOSIDE   |   29 Jan 2026

  • Interahamwe mu burayi zishyize hamwe ngo zishyigikire Victoire Ingabire   |   15 Jan 2026

  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Mahanga»Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano muri Afurika yasojwe hafashwe ingamba zo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Editorial 30 Nov 2016 Mu Mahanga

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye, ejo tariki 29 Ugushyingo yasoje ku mugaragaro Inama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika bagera kuri 250 baturuka mu bihugu 38; abayitabiriye bakaba barafashe ingamba zo guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye iyo Nama y’iminsi ibiri yabereye i Kigali, Minisitiri w’Ubutabera; akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta yagereranije kurwanya Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana “nk’Inkingi ya mwamba y’Imiyoborere myiza, iterambere rirambye, uburenganzira bwa Muntu, umutekano; ndetse n’ishema ry’igihugu n’abagituye.”

Avuga ku ngaruka z’Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, Minisitiri Busingye yagize ati:”Ingaruka z’iki cyaha zirenga imipaka y’igihugu kubera ko gifite aho gihuriye n’ibindi birimo gukoresha amafaranga akomoka ku bikorwa bitemewe n’amategeko, ishimutwa n’icuruzwa ry’abantu, gushora abantu mu bikorwa by’urukozasoni nk’ubusambanyi, itundwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, n’ibindi byaha ndenga mipaka.”

Minisitiri w’Ubutabera yagarutse ku kamaro k’iyo Nama y’Abagore bo mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika agira ati:”Ndizera ndashidikanya ko intego y’iyi Nama yagezweho; kandi ko ibyo yagezeho ari umusingi ukomeye mu guca ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa. Imyanzuro yafashwe ikwiye gushyirwa mu bikorwa kugira ngo dufatanye guca iri hohoterwa.”

Mu myanzuro 14 yafatiwe muri iyo Nama Mpuzamahanga ya Kigali (KICD) harimo gusaba abayitabiriye kugira inama ubuyobozi bw’ibihugu bahagarariye gushyiraho (mu bihugu bigize Ihuriro rya KICD) Ibigo bifite inshingano nk’iza Isange One Stop Centre; irwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana; ndetse igafasha abarikorewe; ibi bigakorwa mu bihugu bidafite bene iki Kigo cyangwa igikora nka cyo.

Ubutumwa Minisitiri Busingye yagejeje ku bitabiriye iyo Nama Nyafurika bukurikira ishyirwa ku mugaragaro ry’Igitabo cya Isange One Stop Centre cyiswe:” Rwanda’s Holistic Approach to Fighting Gender Based Violence and Child Abuse: The Isange One Stop Centre Model.”; bishatse kuvuga :”Uburyo bw’u Rwanda bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana: Urugero rwa Isange One Stop Centre.”, icyo Gitabo kikaba cyarashyizwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe ku munsi wa mbere w’iyo Nama.

Iki Gitabo kigaragaza amateka y’u Rwanda mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana mu myaka isaga makumyabiri ishize; ndetse n’ingamba zigamije kurica burundu mu muryango nyarwanda.

Iyo Nama y’Abagore bari mu nzego z’umutekano ku Mugabane wa Afurika yasojwe abayitabiriye biyemeje kwifashisha Ikoranabuhanga rigezweho mu kurwanya no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana bahanahana amakuru aryerekeye.

Usibye gushyira ku mugaragaro Igitabo cya Isange One Stop Centre, Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro Ikigo cy’Icyitegererezo muri aka Karere gishinzwe kurwanya no guca Ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’irikorerwa abana.

Mu bizakorerwa muri iki Kigo kiri ku Cyicaro Gikuru cya Polisi y’u Rwanda ku Kacyiru ; harimo inama, amahugurwa n’ubushakashatsi ku ihohoterwa rikorerwa abagore n’abana b’abakobwa, kwegeranya no kubika mu buryo bugezweho amakuru ajyanye n’iryo hohoterwa.

-4880.jpg

Minisitiri w’Ubutabera , Johnston Busingye

RNP

2016-11-30
Editorial

IZINDI NKURU

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Umuhungu wa Ingabire mu marira y’ingona asaba ko Trump afungura nyina ufunzwe ku byaha bikomeye

Editorial 22 Aug 2025
Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Abapolisi baganirijwe ku mikorananire y’Itangazamakuru na Polisi y’u Rwanda

Editorial 12 Feb 2017
Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Booh-Booh n’iby’imyitozo y’Interahamwe, ARDHO yakomoje kuri Jenoside

Editorial 13 Apr 2016
Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Burundi: Umuyoboke wa Agathon Rwasa yatawe muri yombi ashinjwa ubwicanyi

Editorial 23 Oct 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF
Mu Mahanga

RDB yashyizeho uburyo bushya bwo kumenyekanisha u Rwanda ku bitabiriye WEF

Editorial 12 May 2016
Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside
ITOHOZA

Uwari Visi Meya wa Nyabihu yafunzwe akurikiranyweho ingengabitekerezo ya Jenoside

Editorial 12 May 2018
Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya
INKURU NYAMUKURU

Kayumba Nyamwasa ntashaka kumva izina Rutabana, mushiki we Emerence Kayijuka yavuze ibyo amuhora, naho Frank Ntwali aritwaza Rushyashya

Editorial 02 Dec 2019

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru