Kuri iki cyumweru tariki ya 23 Ukwakira 2022, mu nzu mberabyombi y’akarere ka Gicumbi habereye inama y’intekorusange yahuje abanyumuryango b’ikipe ya Gicumbi FC, ni intekorusange yemerejwemo Niyitanga Desire nka Perezida w’iyo kipe.
Iyi nama y’intekorusange yateranye hategurwa umwaka w’imikino wa 2022-2023 mu kiciro cya kabiri aho iyi kipe izakina uyu mwaka ndetse hanaberamo amatora yo kuzuza kimite nyobozi ya Gicumbi FC.
Kuva muri Werurwe 2022, iyi kipe yayoborwaga na Asman nka Perezida w’agataganyo kuko yaje ku buyobozi bwayo asimbuye Urayeneza John wari weguye kubera ko yabonaga atazagera ku ntego z’ikipe yari mu kiciro cya mbere icyo gihe.
Niyitanga Desie wari Visi Perezida we mbere yo kwegura niwe waraye atorewe kuyobora ikipe ya Gicumbi FC yitegura gukina umwaka w’imikino wa 2022-2023 mu kiciro cya kabiri irwana no kuzagaruka mu kiciro cya mbere.
Muri iyi nama y’intekorusange kandi hatangarijwemo ko iyi kipe izahabwa n’akarere ka Gicumbi miliyoni 70Frw nk’ingengo y’imari mu kiciro cya kabiri, gusa kugeza ubu amakuru avuga ko hamaze gukoreshwamo miliyoni 40 Frw mu gihe umwaka w’imikino utaratangira.
Biteganyijwe ko imikino ibanza y’ikiciro cya kabiri izakinwa guhera ku itariki ya 29 Ukwakira 2022.
Dore komite yuzuye y’ikipe ya Gicumbi FC mu gihe cy’umwaka uri imbere:
Perezida: Niyitanga Desire
Visi-Perezida wa 1: Nkurunziza Fabien
Visi-Perezida wa 2: Nzaramba Lucie
Umwanditsi: Ntambara Emile
Umubitsi: Niyonsenga Consollee
Umujyanama: Urayeneza John
Umunyamategeko: Karanganwa Jean Bosco