Bamwe mu banyarwanda baba mu mahanga barakomanga ku muryango wa Kigali, aho bazitabira inama y’umushyikirano.
Mubutumwa yageneye abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda, umunyapolitiki Rutayisire Boniface arashima leta y’u Rwanda iyobowe na Nyakubahwa Kagame Paul kuko yashyizeho gahunda z’igihugu zituma buri munyarwanda wiyemeje kubakana n’abandi igihugu abigeraho kandi agasabana n’abandi banyarwanda ndetse agatanga umuganda we uko abyifuza.
By’umwihariko, Rutayisire Boniface ashima uburyo leta y’u Rwanda ishyira mubikorwa gahunda yo kwakira abana barwo bose ntakubarobanura cyangwa kubasumbanya. Iyo ununyarwannda yiyemeje kujya muri gahunda y’igihugu yo kubakana u Rwanda n’abandi, arakirwa kandi ntahorwe amateka yaba yarahozemo kuko aba yariyemeje kuyavamo agafata icyerekezo gishya. Nk’uko byagiye bigaragara mumateka, ibi bikorwa kubanyarwanda bose nta kubavangura cyangwa kubasumbanya kuko u Rwanda ari igihugu cy’abanyarwanda bose kandi bose bakaba banganya amahirwe.
Iri hame rero Rutayisire Boniface ararishima cyane kuko bituma ahamagarira abandi banyarwanda bose baba hanze gukangukira kuza kubakana igihugu n’abandi.
Uyu munyapolitiki ashima nanone uburyo leta y’u Rwanda yubaha kandi yubahiriza icyo kuba umunyarwanda aricyo. Ngo kuba ari umunyapolitiki uhora ashyize imbere ubunyarwanda, dore ko n’ishyaka rye ryitwa ISHYAKA BANYARWANDA, icyo kintu rero agishimira leta y’u Rwanda kuko bihesha umunyarwanda agaciro ndetse bikagahesha buri munyafurika wese.
Kubijyanjye n’umurongo wa politiki yahozemo, Rutayisire Boniface asobanura ko kuri ubu ari umuntu mushya udafite aho ahuriye n’umurongo wa bimwe mu bitekerezo yari afite mubihe bishize. Iyo gahunda kandi yayifashe ngo amaze kubitekerezaho bihagije ndetse amaze no kubikoraho ubushashatsi igihe kirekire. Kuri ubu yiyemeje kuba muri gahunda za leta uyobowe na Nyakubahwa Kagame kuko no mumatora ya 2017 yafatanije n’abandi kwamamaza Nyakubahwa Kagame Paul.
Umushyikirano 2017 ni amateka akomeye kuriwe kuko ari inama abara nka kimwe mubikorwa amazemo iminsi afatanya n’abandi banyarwanda kwitabira ibikorwa bya Diaspora nyarwanda hamwe n’Ambassades zihagarariye u Rwanda mumahanga.