• Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
  • Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ububirigi, ibere ritindi ryonsa imitwe yo guhungabanya umutekano w’u Rwanda     |   12 Jun 2025

  • Burundi: Ntagitunguranye CNDD-FDD yihaye imyanya yose mu matora atarimo abo bari bahanganye   |   12 Jun 2025

  • Wisunga umugabo mbwa mugakubitirwa hamwe, bizwi na Frank Ntwali nyuma yo kwisunga Kayumba Nyamwasa   |   11 Jun 2025

  • Ipfundo ry’urwango rutera abanyaburayi gusebya u Rwanda mu bitangazamakuru   |   11 Jun 2025

  • Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente yakiriye Itsinda ry’abaturutse mu ikipe ya Benfica yo muri Portugal   |   10 Jun 2025

  • U Rwanda kuva muri CEEAC ntacyo ruhombye ahubwo CEEAC niyo ihombye   |   10 Jun 2025

You are at :Home»Amakuru»Mu Rwanda»Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017

Incamake y’ibyo Polisi y’u Rwanda yakoze mu Kwezi kwayo mu 2017

Editorial 20 Jun 2017 Mu Rwanda

Ibikorwa by’Ukwezi kwa Polisi y’u Rwanda mu mwaka wa 2017 byibanze ku kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku batuye mu bice by’icyaro bitaragezwamo amashanyarazi asanzwe, gufatanya n’abaturage mu bikorwa by’iterambere birimo guhanga imihanda no kubaka ibiraro n’intindo; ibyo bikiyongera ku kubakangurira kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira.

Igikorwa cyo gusoza Ukwezi kw’ibikorwa byayo cyabereye kuri Sitade ya Kigali ku wa 16 Kamena uyu mwaka. Uwo muhango wahuriranye no kwizihiza Isabukuru yayo y’imyaka 17 imaze ishyizweho; dore ko yashyizweho ku wa 16 Kamena 2000 ihuje inzego eshatu; ari zo: Gendarmerie (Jendarumeri),Polisi Kominali ( Police Communale), n’Urwego rw’Ubugenzacyaha rwabarizwaga muri Minisiteri y’Ubutabera.

Umuhango wo kwizihiza Isabukuru yayo witabiriwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame; akaba ari na we wari Umushyitsi Mukuru.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uwo muhango, Perezida Kagame yagize ati,”Birumvikana ko Polisi yacu y’igihugu ikiri ntoya.Imyaka 17 gusa ni mike.Irakiyubaka. Ariko ndagira ngo mbashimire imirimo myiza ikorwa, harimo no gukomeza kwiyubaka.”

Mu bandi baje kwifatanya na Polisi kwizihiza Isabukuru yayo harimo Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, Minisitiri w’Uburezi, Papias Malimba Musafiri, n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko, Evode Uwizeyimana.

Witabiriwe kandi n’abafatanyabikorwa ba Polisi barimo Urubyiruko rw’abakorerabushake mu gukumira ibyaha, Abagize Komite zo kubungabunga umutekano, Abana b’ingimbi bitwa Imitavu bo mu karere ka Kirehe, Abagize Urwego rwunganira uturere mu gucunga umutekano (DASSO), n’Abagize Amahuriro yo gukumira ibyaha barimo Abahanzi , abanyeshuri n’abatwara abagenzi ku (mu) binyabiziga.

Bimwe mu byo Polisi yakoze muri uko Kwezi:

Minisitiri Busingye yabwiye abari aho ko mu byo Polisi yakoze mu Kwezi kw’ibikorwa byayo harimo kugeza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba ku ngo zisaga 3400 n’Ibigo nderabuzima 20, kugeza amazi meza ku miryango isaga 600; kwishyurira Ubwisungane bw’ubwishingizi bwo kwivuza imiryango isaga 700, no guhanga imihanda ireshya na kilometero zisaga 60.

Yongeyeho ko mu bindi Polisi yakoze muri icyo gihe cy’ukwezi harimo gukangurira abaturage basaga 16,000 hirya no hino mu gihugu kwirinda ibyaha no gufatanya kubikumira, kuganiriza abanyeshuri basaga 92,000 ku ngaruka zo kwishora mu biyobyabwenge; kandi ko Polisi yafatanyije n’izindi nzego ndetse n’abaturage gukora ibikorwa by’iterambere birimo kubakira imiryango itishoboye amazu, ubwiherero n’ibikoni, kuyisanira amazu, gutera umuti wica nkongwa yibasiye imyaka mu bihe bishize no gutunganya imihanda itari mike mu bice bitandukanye by’igihugu.

Polisi yigishije kandi abatwara ibinyabiziga kubahiriza amategeko y’umuhanda. Yigishije kandi abanyeshuri n’abandi banyamaguru uburyo bukurikije amategeko bwo kugenda mu muhanda; ibi byose bikaba byari bigamije gukumira impanuka ziwuberamo zihitana zikanakomeretsa abawukoresha.

Ubutumwa bw’Imitavu mu muhango wo kwizihiza Isabukuru ya Polisi

Imitavu yatanze ubutumwa bukangurira Abaturarwanda kwirinda kwishora mu biyobyabwenge, gufatanya gukumira ihohotera rikorerwa abana, kwirinda Ingengabitekerezo ya Jenoside, kwimakaza Ndi Umunyarwanda, kurengera no kubungabunga ibidukikije no kwirinda ibyaha by’uburyo bwose.

-7007.jpg

Mu butumwa bw’izo ngimbi zakunze kugaruka ku ijambo rigira riti:”Byose tubikesha Ubuyobozi bwiza.”

Abo bana bashoje ubutumwa bwabo bagira bati:”Rwanda itajengwa na sisi wenyewe. Aya akaba ari amagambo y’Ururimi rw’Igiswahili asobanura mu Kinyarwanda ngo:”Ni twe twenyine tuzubaka U Rwanda.”

2017-06-20
Editorial

IZINDI NKURU

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Seninga Innocent utoza Musanze FC yasabiye rutahizamu Muteebi Rachid kuva mu mwihererero w’iyo kipe kugeza ubwo shampiyona izaba isojwe.

Editorial 20 May 2021
Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Byari Amarira n’agahinda mu gushyingura Sabine witabye Imana hashize amezi 7 arushinganye na EV Caleb -AMAFOTO

Editorial 08 Oct 2018
Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Ralex Logistics Yaje Ku Isonga mu Bigo Bya Mbere Bigira uruhare mu gutanga serivisi zinoze mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EAC)

Editorial 28 Feb 2022
Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Ingabire Victoire ajye yibuka ko yafunzwe n’ibimenyetso byavuye mu Buholandi, naho isano n’abajenosideri, akabaye icwende ntikoga ngo gashiremo umunuko

Editorial 01 Jun 2020

prev
next

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

INKURU ZAKUNZWE CYANE

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

Ibitangaza byijejwe na Perezida Ndayishimiye bisize ahubwo u Burundi mu kangaratete

21 May 2025
AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

AFC/M23 yasabye Perezida Tshisekedi ko yerura akavuga ko ashaka imishyikirano

14 Mar 2025
Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

Perezida Paul Kagame yakurikiye umukino u Rwanda rwatsinzemo Djibouti 3-0 hashakwa itike ya CHAN 2025

31 Oct 2024
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

“Agafanta” Perezida wa Tchad yasigiye abasirikari b’u Burundi kabakozeho!

15 Jul 2024

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023
SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

SADC byashoboka ko yahuza Intego na FARDC Yahisemo Kwifatanya n’Abajenosideri ba FDLR, M23 mu Mambo za Goma biraherera hehe?

06 Nov 2023

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru