Raporo y’umuryango w’abibumbye, iravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, arizo zagize uruhare mu rupfu rw’abasirikare babiri bakomoka muri Tanzania.
Muri Gicurasi 2015, abasirikare babiri ba Tanzania baba muri Kongo Kinshasa mu mutwe w’abasirikare badasanzwe, barishwe icyo gihe bikekwa ko barashwe n’abarwanyi ba ADF barwanya Uganda.
Nyamara raporo y’ingabo za Loni zimuri iki gihugu (MONUSCO), iravuga ko ingabo za Perezida Kabila arizo zivuganye aba basirikare zikomeretsa abandi 26.
Bamwe mu batangabuhamya babwiye MONUSCO ko ingabo za Kongo zo muri brigade ya 31, arizo zarashe urufaya rw’amasasu kuri izi ngabo za Tanzania, nk’uko ikinyamakuru daily nation kibigaragaza.
Ingabo za Kongo ngo zakoze ibi nyuma yo guhabwa amakuru ko abasirikare ba Tanzania, bari basigaye baha intwaro ingabo za ADF, nyamara uyu ari umwanzi ukomeye wa FARDC arizo ngabo za Kongo.
Izi mpuguke za MONUSCO ziravuga ko ingabo za Tanzania ngo hari igihe zagiranaga umubonano b’abarwanyi ba ADF, gusa bitazwi impamvu.
Kugeza ubu rwaba uruhande rw’ingabo za Kongo ndetse na Tanzania, ntibaragira icyo bavuga kuri iyi raporo.
Tanzania ifite abasirikare muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, aho ziri mu mutwe udasanzwe wa loni wari wajyanwe no gutsinda imitwe iri mu Burasirazuba bwa Kongo.
Ku isonga havugwaga umutwe wa M23 uyu wo waje no kurwanywa uratsindwa, gusa izi ngabo zari zahawe n’ubutumwa bwo kurwanya indi mitwe irimo uwa FDLR urwanya u Rwanda, nyamara byaheze mu magamb.
Source: Izuba rirashe