Byabaye kuwa kabiri, aho mu gace k’ibirunga hafi y’ikirunga cya Bisoke/Mikeno ku mupaka w’u Rwanda na Congo ingabo z’ibihugu byombi zarasanye hakagira abapfa.
‘Expanded Joint Verification Mechanism’ (EJVM) ingabo z’ibihugu by’akarere zishinzwe ubugenzuzi buhuriweho z’urwego rwa ICGLR zatangaje ko zatangiye iperere ku byabaye.
Amakuru ya Radio Okapi yo avuga ko ingabo za Congo (FARDC) zimaze iminsi zikanga ko hari abahoze ari abarwanyi ba M23 bavuye muri Uganda bakinjira ku butaka bwa Congo, ngo byatumye FARDC ikaza ubugenzuzi ku mipaka yabo n’u Rwanda na Uganda.
Muri uko kugenzura umupaka kwabo ngo hari aho bageze mu gice cy’ibirunga hafi ya Sabyinyo, bo bavuga ko ari ku ruhande rwa Congo, bahura n’ingabo bavuga ko ari iz’u Rwanda bararasana.
Abasirikare babiri ku ruhande rwa FARDC bahasize ubuzima n’abandi ku ruhande rw’abo barwanaga bo mu Rwanda.
Hari amakuru ko ingabo za Congo zishobora kuba arizo zaba zararenze iwazo zikinjira ku ruhande rw’u Rwanda.
Nyuma y’iyi mirwano itsinda rya EJVM ya ICGLR (International Conference of the Great Lakes Region) ubu riri mu iperereza ku byabaye.
Amakuru agera kuri Rushyashya aremeza ko kuri uyu wa kane nimugoroba i Musanze hari inama y’abo muri EJVM n’abo ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda bareba ibyabaye no kugira icyo babitangazaho.
Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo no mu myaka ishize zagiye zikozanyaho kubera imipaka ahagana ku birunga no hafi yabyo. Ahagana 2015 hatangiye umushinga wo kugaragaza umupaka nyawo cyane kuri kiriya gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba.
Aho barasaniye hagana mu gice cy’ibirunga nta mipaka igaragazwa y’ibihugu byombi ihari.