• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

 
You are at :Home»INKURU NYAMUKURU»Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Ingabo z’u Rwanda n’iza DRCongo zarasaniye mu birunga

Editorial 15 Feb 2018 INKURU NYAMUKURU

Byabaye kuwa kabiri, aho mu gace k’ibirunga hafi y’ikirunga cya Bisoke/Mikeno ku mupaka w’u Rwanda na Congo ingabo z’ibihugu byombi zarasanye hakagira abapfa.

Ingabo za Congo n’iz’u Rwanda zarasanye kubera kurenga umupaka, buri bamwe bashinja abandi

‘Expanded Joint Verification Mechanism’ (EJVM) ingabo z’ibihugu by’akarere zishinzwe ubugenzuzi buhuriweho z’urwego rwa ICGLR zatangaje ko zatangiye iperere ku byabaye.

Amakuru ya Radio Okapi yo avuga ko ingabo za Congo (FARDC) zimaze iminsi zikanga ko hari abahoze ari abarwanyi ba M23 bavuye muri Uganda bakinjira ku butaka bwa Congo, ngo byatumye  FARDC ikaza ubugenzuzi ku mipaka yabo n’u Rwanda na Uganda.

Muri uko kugenzura umupaka kwabo ngo hari aho bageze mu gice cy’ibirunga hafi ya Sabyinyo, bo bavuga ko ari ku ruhande rwa Congo, bahura n’ingabo bavuga ko ari iz’u Rwanda bararasana.

Abasirikare babiri ku ruhande rwa FARDC bahasize ubuzima n’abandi ku ruhande rw’abo barwanaga bo mu Rwanda.

Hari amakuru ko ingabo za Congo zishobora kuba arizo zaba zararenze iwazo zikinjira ku ruhande rw’u Rwanda.

Nyuma y’iyi mirwano itsinda rya EJVM  ya ICGLR (International Conference of the Great Lakes Region) ubu riri mu iperereza ku byabaye.

Amakuru agera kuri Rushyashya aremeza ko kuri uyu wa kane nimugoroba i Musanze hari inama y’abo muri EJVM n’abo ku ruhande rw’ingabo z’u Rwanda bareba  ibyabaye no kugira icyo babitangazaho.

Ingabo z’u Rwanda n’iza Congo no mu myaka ishize zagiye zikozanyaho kubera imipaka ahagana ku birunga no hafi yabyo. Ahagana 2015 hatangiye umushinga wo kugaragaza umupaka nyawo cyane kuri kiriya gice cy’amajyaruguru y’uburengerazuba.

Aho barasaniye hagana mu gice cy’ibirunga nta mipaka igaragazwa y’ibihugu byombi ihari.

 

2018-02-15
Editorial

IZINDI NKURU

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Congo Brazzaville: Perezida Kagame asanga Afurika itatera imbere abaturage batagenderana

Editorial 11 Sep 2019
Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni

Bobi Wine akomeje kwiyegereza urubyiruko mu rugamba rwo kurwanya Perezida Museveni

Editorial 15 Oct 2018
Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Umujenosideri Twahirwa yakatiwe burundu, Basabose Pierre baburaniraga hamwe ajyanwa ku gahato mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Editorial 22 Dec 2023
U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

U Burundi burataka igihombo cyo kwimwa kwakira inama ya COMESA bwateguraga

Editorial 28 May 2018

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho
Mu Mahanga

Burundi: Komanda wa Polisi ku musozi wa Kivumu yishwe arashwe n’abasirikare nyuma yo gukozanyaho

Editorial 07 Sep 2018
IBISOBANURO KU IRASWA RY’UMUPOLISI RYABEREYE I BUSOGO
Amakuru

IBISOBANURO KU IRASWA RY’UMUPOLISI RYABEREYE I BUSOGO

Editorial 05 May 2016
Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’
IKORANABUHANGA

Ibyihariye kuri TECNO Camon11, telefoni yashyize igorora abakunda ‘selfie’

Editorial 17 Nov 2018

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS


P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru