• Ahabanza
  • Abo Turibo
  • Twandikire

RUSHYASHYA

Kandaho
  • Home
  • AMAKURU
    • Mu Rwanda
    • Mu Mahanga
  • POLITIKI
  • ITOHOZA
  • UBUKUNGU
  • IKORANABUHANGA
  • IMIKINO
  • SHOWBIZ
  • HIRYA NO HINO
  • MULTIMEDIA
    • Videwo
Inkuru zigezweho
  • Ekenge si we kibazo nyamukuru, ikibazo ni urwango rwigishwa abakongomani rwo kwanga Abatutsi rukorwa n’ubutegetsi bwa Tshisekedi   |   29 Dec 2025

  • U Burundi: Jenerali Alain Guillaume Bunyoni akomeje kuremba, yimurirwa mu bitaro bya Kira i Bujumbura mu ibanga rikomeye   |   28 Dec 2025

  • Perezida Kagame yashimye Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, wahisemo kwizihiriza Noheli mu Rwanda, mu buryo budasanzwe   |   26 Dec 2025

  • FERWACY yatangaje inzira za Tour du Rwanda 2026, Rubavu yakira isiganwa iminsi itatu, Nyamirambo iragaruka   |   22 Dec 2025

  • ABASIRIKARE B’ABARUNDI BAKOMEREKERA MURI KONGO, IGISHORO N’UBUTUNZI KURI PRIME NIYONGABO   |   16 Dec 2025

  • FDLR ikomeje kwica abaturage muri Walikale mu gihe Leta ya Congo ivuga ko itakiri ikibazo   |   16 Dec 2025

You are at :Home»Amakuru»Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z’u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique

Ingabo z’u Rwanda zo mu mutwe w’ingabo zikora ibikorwa bidasanzwe (Special Forces) zatabaye ingabo z’u Burundi ziturutse mu bilometero 70 mu gihugu cya Centrafrique

Editorial 03 Jan 2021 Amakuru, INKURU NYAMUKURU

Hari ku munsi mukuru wa Noheli, tariki ya 25 Ukuboza 2020 ubwo ingabo z’u Burundi zibarizwa mu gihugu cya Centrafrique ahitwa Dekoa muri Perefegitura ya Kemo zagabwagaho igitero n’inyeshyamba zishyigikiye uwahoze ari Perezida wicyo gihugu François Bozizé Yangouvonda

Ingabo z’u Rwanda zibarizwa muri icyo gihugu mu mugi wa Sibut (harimo intera ngana na Km70) zatabaye bwangu. Izo ngabo zahageze zisanga abasirikari batatu b’Abarundi bahasize ubuzima ndetse n’abandi benshi bakomeretse ariko batumye umutwe w’ingabo z’Abarundi zibarizwa muri ako gace zidashirira kw’icumu dore ko zari zazengurutswe nizo nyeshyamba.

Ingabo z’u Rwanda zigitabara zabashije kugarura ikamyo ya gisirikari yari yafashwe n’inyeshyamba ndetse n’imibiri y’abasirikari b’Abarundi inyeshyamba zashakaga gutwara. Ingabo z’u Rwanda zikihagera zahise zica inyeshyamba zigera kuri eshatu izindi nyinshi zirakomereka.
Nyuma yo kugarura ituze Dekoa, Ingabo zo mu mutwe w’ingabo zidasanzwe zahise ziherekeza ingabo z’umuryango w’abibumbye gusubira mu kigo cyabo dore ko zari zatatanye nuko zikomeza inzira zikoresheje umuhanda wa Batangafo banyuze mu isoko rya Kaga-Bandoro muri Perefegitura ya Nana-Grebizi. Nyuma bashyizeho ibirindiro bishinzwe gukumira ibitero by’inyeshyamba muri ako gace.
Tariki ya 20 Ukuboza 2020, nibwo Leta y’u Rwanda yohereje izi ngabo zo mu mutwe w’Ingabo zidasanzwe muri Santarafurika hagendewe ku masezerano mu by’umutekano hagati yibyo bihugu uko ari bibiri. Kohereza izo ngabo, byari n’igisubizo mu gukumira ibitero inyeshyamba zagabaga ku ngabo z’u Rwanda zisanzwe zibarizwa muri icyo gihugu zibarizwa mu ngabo z’Umuryango w’Abibumbye.
Izo ngabo zari zahawe n’inshingano zo kurinda abaturage mu gihe cy’amatora yabaye tariki ya 27 Ukuboza 2020. Ingabo z’u Rwanda zisanzwe arizo zigize umubare munini w’ingabo z’umuryango w’Abibumbye zibarizwa muri icyo gihugu kuva muri 2014.

Kuva icyo gihe, Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Centrafrique zifite inshingano zo kurinda Umukuru w’Igihugu. Abapolisi b’u Rwanda nabo bafite inshingano zikomeye muri iki gihugu zo kurinda abandi bayobozi barimo Minisitiri w’Intebe, ab’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’abandi bayobozi bakuru ba Centrafrique.

2021-01-03
Editorial

IZINDI NKURU

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Umukinnyi wa AS Kigali Kalisa Rachid wamaze kubagwa, azamara amezi abiri adakina umupira w’amaguru kubera imvune yagize

Editorial 29 Oct 2021
Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Paul Rusesabagina yahurijwe mu rubanza rumwe na bamwe mu ngabo ze zafatiwe ku rugamba harimo umuhungu wa Wilson Irategeka

Editorial 18 Nov 2020
Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Frank Ntwali yarize amarira y’ingona ngo ababajwe n’urupfu rw’umuhanzi Kizito Mihigo

Editorial 18 Feb 2020
Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Abakuru b’ibihugu barindwi bazitabira ibirori by’Umunsi wo Kwibohora

Editorial 03 Jul 2019

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IZO TWAGUHITIYEMO

Ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa
ITOHOZA

Ibibazo 10 bibazwa Kayumba Nyamwasa

Editorial 10 Oct 2016
Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC
UBUKUNGU

Kagame yakomoje ku mahirwe y’ishoramari atabyazwa umusaruro muri EAC

Editorial 11 Sep 2018
Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona
Amakuru

Rayon sports itsinze Rutsiro 2-0, ihita ifata umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Editorial 25 Feb 2023

AKA RUSHYASHYA

KWAMAMAZA

HIRYA NO HINO

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

Mu marira avanze n’ibyishimo, Umufaransa Ousmane Dembele ukinira PSG yatwaye Ballon D’Or 2025

22 Sep 2025
Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

Tariki ya 1 Ukwakira: Umunsi wahinduye amateka y’Abanyarwanda “Beatrice Uwera”

01 Oct 2024
Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

Harya ngo “Abanyarwanda bishimye ku gahato”? Igikundiro nticyingingwa Mureke kuba Indashima

28 Jun 2024
Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

Kapiteni w’Amavubi Bizimana Djihad n’ikipe ye ya Kryvbas Kryvi Rih FC yo muri Ukraine babonye itike yo gukina Europa League

16 May 2024
Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

Ni iki cyiza cyava kuri Jean Paul Turayishimye wanywanye na bene Bagosora? 

11 Apr 2024
Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

Amafoto – Ivory Coast yatsinze Nigeria 2-1 yegukana igikombe cy’Afurika 2023

12 Feb 2024
Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

Ibiganiro Leta ya Kongo-Kinshasa nikomeza kubigarama izota umuriro wa M 23 kandi uduce twa Kivu twihaze k’umutekano

20 Nov 2023

KWAMAMAZA

Kandaho

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

KWAMAMAZA

Rushyashya
Rushyashya ni Ikinyamakuru cya Sosiyete Ebenezer Media Group ltd, cyatangiye gukora mu mwaka w'2000. Kugeza ubu dukorera ku imigabane yose y'isi.

CONTACTS

P.O Box: 4305 Kigali-Rwanda
Call: +250 788 429 205
Whatsapp:+250 781 632 040
Emails: info@rushyashya.net , rushyashyanewsofficial@gmail.com

- Abo Turibo
- Twandikire
- Kwamamaza

Iyandikishe ujye ubona Amakuru

DUKURIKIRE

© Copyright 2019, All Rights Reserved
Rushyashya - Amakuru