Inama y’intekorusange ya 73 y’impuzamashyirahamwe y’umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, iherutse kubera mu Rwanda yabaye kuya 16 Werurwe 2023 yasize isura nziza ku banyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange bitewe n’ibikorwa ndetse n’ubwuzu abari bitabiriye iyi nama bakiranywe.
Si ku munsi w’inama y’intekorusange umuntu yasobanura ukwishimirwa ku Rwanda ndetse n’ibyakozwe kuri uwo munsi gusa, ahubwo mbere y’uko iyi nama yabereye mu Rwanda iba habanje ibindi bikorwa byashimangiye ko u Rwanda truhagaze neza mu kwakira asbhyitsi ndetse bamwe banashima ko byagenze neza.
Tariki ya 14 Werurwe 2023, kuri sitade ya IPRC Kicukiro hatangijwe igikorwa kigamije guteza imbere umupira w’amaguru uhereye mu bana bakiri bato binyujijwe mu mashuri cyiswe “Football for Schools”, ni igikorwa kizatwara asaga Miliyoni 100 z’amadorari y’Amerika yatanzwe na FIFA.
Bukeye bwaho i Nyamirambo, hafunguwe ku mugaragaro Sitade ya Kigali yahawe izina rya Kigali Pele Stadium, ni nyuma yo kuyivugurura uhereye muri Mutarama 2023, iki gikorwa cyatwaye miliyoni 350 z’Amafaranga y’u Rwanda.
Ifungurwa ry’iyi Sitade ryakozwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse aha yari kumwe n’umuyobozi w’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi, FIFA, Gianni Infantino ndetse n’abandi banyacyubahiro batandukanye.
Nyuma y’ifungurwa rya Kigali Pele Stadium, hanakinwe umukino wahuje abari bahagarariye u Rwanda bayobowe na Perezida Paul Kagame batsinze iya FIFA yari iyobowe na Infantino, ni umukino warangiye u Rwanda rutsinze ibitego 3-2.
Umunsi nyirizina wahurije hamwe abanyamuryango ba FIFA 209 mu gihe hari hategerejwe ko haza 211 bitabiriye iyi ntekorusange yagombaga no gutorerwamo umuyobozi mushya wa FIFA uzayobora muri manda ya 2023 kugeza 2027.
Ni inama y’intekorusange yasize Gianni Infantino yongeye gutorerwa kuyiyobora kuri Manda ye ya gatatu dore ko muri aya matora yabereye muri BK Arena ari naho habereye iyo nama yasize ayoboye iyi mpuzamashyirahamwe y’umupiraw’amaguru ku Isi, FIFA dore ko yari umukandida rukumbi kuri uyu mwanya.
Kwakira iyi nama ndetse n’ibindi bikorwa bya ruhago byabaye muri icyo cyumweru ku Rwanda, bigaragaza ubushobozi ndetse n’intambwe iki gihugu kimaze gutera mu myaka itari myinsi, ibi kandi bikaba bigaragarira buri wese usuye iki gihugu ndetse bikanatera ishema buri munyarwanda wese.
Ubwo yari mu kiganiro na Televiziyo y’igihugu kuri iki cyumweru, Minisitiri wa Siporo mu Rwanda, Munyangaju Aurore Mimosa yashimye cyane Perezida Paul Kagame na Madamu we ku ruhare bagira rwo guteza imbere siporo.
Minisitiri Mimosa yagize ati “Natangira nshimira abanyarwanda bose bagize uruhare cyangwa mugufasha gutegura iyi kongere, tunashimira Nyakubahwa Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, mu ruhare bagira cyangwa badahwema guteza imbere siporo cyangwa se siporo muri rusange, ariko hano turavuga by’umwihariko ruhago.”
Usibye Minisitiri Aurore wavuze ko u Rwanda rwari ruhanzwe amaso muri iki cyumweru bitewe n’iki gikorwa gikomeye cyabere mu rwa Gasabo, umuyobozi wa FIFA, Gianni Infantino ubwo yari mu kiganiro n’itangazamakuru yahishuye ko ubwo yazaga mu Rwanda bwa mbere 2016 yahigiye isomo rikomeye nk’igihugu kirimo gutera imbere.
Infantino ati ” icy’ingenzi nabonye ni uburyo iki gihugu kiyubatse kirazamuka, kandi cyazamutse nta kintu gifite, ntacyo cyahereyeho, ni icyizere, ni ukwihangana, ni ubushake, ni ugukora cyane n’ubuyobozi bwiza, kandi iki gihugu cyiza ubu ndizere ko buri wese azagarukana n’umuryango we n’inshuti bagasura, atari i Kigali gusa bakagera no mu byaro, bakareba ingagi n’ibindi byiza, bagasura n’ibihugu bikikije iki gihugu cyiza.”
Uku gutaka ndetse no kuvuga ku gihugu cy’iyubatse nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 igahitana abarenga Miliyoni bazira uko bavutse, nibyo biha amahirwe ndetse n’ubushobozi bwa kuba u Rwanda rwakira ibikorwa bitandukanye bikagenda neza.
Infantino yavuze ko u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku buso, ariko rubikesheje umuhate ndetse n’ubuyobozi bwiza, kandi uyu munsi abantu benshi bitabiriye iyi nama ya FIFA bazagaruka kurusura.
Infantino yavuze ko u Rwanda rwiyubatse ruhereye ku buso, ariko rubikesheje umuhate ndetse n’ubuyobozi bwiza, kandi uyu munsi abantu benshi bitabiriye iyi nama ya FIFA bazagaruka kurusura.
Perezida Kagame Paul Kagame, mu ijambo rye yashimiye FIFA kuba yaratoranyije u Rwanda nk’igihugu gikwiriye kwakira Inteko Rusange ya FIFA. Ati “Ni iby’agaciro gakomeye, cyane ko mwashoboraga guhitamo kujya ahandi.”
Kugenda neza kw’ibikorwa bibera mu gihugu cy’u Rwanda biterwa n’impamvu nyinshi ziyobowe ni uko iki guhugu gifite ubuyobozi bwiza buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame uherutse no guhembwa n’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika, CAF.
Nyuma yo guhabwa icyo gihembo, Perezida Kagame yagaragaje ko yishimiye guhabwa igihembo gihabwa uwabaye indashyikirwa mu guteza imbere ruhago Nyafurika.
Yifurije abitabiriye iki gikorwa kwiyumva nk’abari mu rugo. Ati “Iki ni igihugu cyanyu.”
“Ibihembo nk’ibi rimwe na rimwe umuntu ntaba abiteganya cyangwa ngo yumve ko abikwiye. Mu mateka yacu, bamwe muri twe, ntidutegereza ko dukwiye byinshi ariko iyo bije muri ubu buryo, hari imvugo hano mu gihugu cyacu ko ikintu gifite agaciro, ucyakirana amaboko yombi.”
Ni igihembo yahawe kuwa kabiri tariki ya 14 Werurwe 2023, nibwo CAF yahaye Perezida Paul Kagame igihembo cy’indashyikirwa kubera uruhare yagize mu guteza imbere Siporo, ni umuhango wabere muri Kigali Serena Hotel.
Mu gihe cy’ibi bikorwa bya FIFA, Perezida Paul Kagame akaba umuterankunga wa CECAFA Kagame Cup, Irushanwa rihuza amakipe y’umupira w’amaguru yo muri Afurika y’Iburasirazuba no Hagati yakiriye abahagarariye Inama y’Ubuyobozi ya CECAFA.
Nyuma y’ibi bikorwa byabaye, ikinyamakuru RUSHYASHYA.NET cyakusanyije inyungu u Rwanda rwakuye mu kwakira iyi nama y’intekorusange yabaye mu cyumweru gishize nk’igikorwa gishingiye ku bukerarugendo.
Iyi nama ya FIFA, yashimangiye kumenyekana kw’igihugu:
Ibi bigaragazwa cyane n’ubwitabire bw’abanyamuryango b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru ku Isi bitabiriye ibikorwa bitandukanye byabaye muri iki cyumweru dushoje bikaba byaritabiriwe n’abantu bavuye mu bihugu birenga 200.
Aha ninaho hatangajwe na Minisitiri wa Siporo, Aurore Mimosa yavuze ko isi yose yari ihanze amaso u Rwanda.
Minisitiri ati “Byaradushimishije, byashimishije abanyarwanda, ni ibintu bikomeye ku Rwanda kwakira iyi kongere ya FIFA, nk’uko twagiye tubibona hirya no hino ni ukuvuga ngo Isi yose yari hano mu Rwanda, Isi yose yari ihanze amaso ku Rwanda, mu minsi y’icyumweru isi yose ivuga u Rwanda, ibona u Rwanda.”
Guteza imbere ubukerarugendo:
Usibye kwitabira iyi nama kw’abavuye mu bihugu bitandukanye, hateganyijwe ko abitabiriye ibikorwa bya FIFA, bagombaga no gusura ibice bitandukanye byo mu Rwanda harimo ahantu nyaburanga bityo no mugihe kiri imbere ntagushidikanya ko bamwe muribo bazagaruka bazanye n’imiryango yabo cyangwa inshuti gusura aho bageze ndetse kugera ahandi hashya.
Ubwo bari mu kiganiro n’itangazamakuru nyuma y’Amatora yatorewemo Gianni Infantino yashyishikarije abitabiriye ibikorwa bya FIFA kuzasura ibice bitandukanye by’igihugu cyane cyane Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruherereye ku Gisozi.
Infantino ati “Nibuka uruzinduko nagiriye ku rwibutso [mwese mukwiriye kujya gusura urwibutso], ndavuga nti ’ndi nde wo gucika intege’, ibyo iki gihugu cyanyuzemo, uko cyiyubatse, ni ibintu biha icyizere uwo ari we wese.”
Ibi kandi byashimangiwe na Pierluigi Collina, umutaliyani wabaye umunyabigwi mu gusifura umupira w’amaguru ku Isi yasuye Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali ku Gisozi yunamira inzirakarengane zihashyinguye.
Pierluigi Collina wasuye Urwibutso, ni we wasifuye umukino wa nyuma w’igikombe cy’isi cya 2002 wabereye mu Buyapani uhuza ikipe y’igihugu ya Brazil n’iyu Budage. Ni umukino warangiye Brazil itsinze u Budage ibitego 2-0 byatsinzwe na Ronaldo Luís Nazário de Lima.
Amafaranga yinjiye mugihugu kubera serivisi abitabiriye iyi nama bose bahaherewe:
Ubwitabiriye bw’abanyamuryango ba FIFA, binjirije igihugu amafaranga menshi ndetse no mu bice bitandukanye, aha twavuga nk’amafunguro yahawe abitabiriye iyi nama aho babaga bacumbitse, aho bararaga ndetse n’ingendo zakozwe mu gihugu imbere.
Ibi bikorwa tuvuze haruguru byinjirije igihug amafaranga ndetse akanagera kubanyarwanda benshi mu buryo bumwe cyangwa ubundi bitewe na Serivisi bahawe mu icyo gihe u Rwanda rwakiraga iyi nama.
Ubufatanye (Cooperation) hagati ya FERWAFA n’andi mashyirahamwe:
Iyi nama yitabiriwe n’abanyamuryango ba FIFA 209 bavuye mu bihugu bitandukanye by’Isi, icyo bivuze hano ni uko nk’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ryungutse ubufatanye n’abamwe muri abo banyamuryango binyuze mu kwitabira iyi nama.
Aha twavuga nk’inyubako ya FERWAFA imaze kuzura hafi y’ikicaro cyayo kiri i Remera, mu rwego rwo kureba aho iyi nyubako igeze umwe mubayobozi b’umupira w’amaguru kuri Isi ndetse unakomoka muri Busuwisi yasuye iyi nyubako izaba igizwe n’ibyumba 42.
Kugirirwa icyizere kw’igihugu mu kwakira izindi nama zikomeye:
Iyi ngingo ubwayo irivugira kurwego ndetse n’uruhare urwarirwo rwose, ntawashidikanya ko inama mpuzamahanga yabera mu Rwanda yose yagenda neza bitewe n’ubunararibonye (Experience) igihugu kimaze kugira.
Inama iri ku rwego nk’uru ndetse n’ururi hejuru yayo kugeza ubu ku Rwanda kuba bakwakira iyo nama ni ntamakemwa, aha biraterwa n’ubunararibonye mu gutegura inama zo ku rwego rwohejuru zimaze kubera i Kigali no hanze yaho kandi zikandenda neza.
Dusubize amaso inyuma ku rugero rumwe rw’inama iheruka kubera u Rwanda igatanga isura nziza ndetse n’abayitabiriye bashimira ubuyobozi bw’iki gihugu buyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame.
I Kigali haherutse kubera inama y’umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’icyongereza uzwi nka commonwealth, ni inama yitabiriwe n’abayobozi ndetse n’abandi batandukanye babarizwa muri uwo muryango.
Umuryango wa commonwealth ugizwe n’ibihugu 54 bituwe n’abaturage barenga miliyari ebyiri na miliyoni 500(bakaba bangana na 1/3 cy’abatuye Isi), ndetse uyu muryango ukaba ari uwa kabiri ku Isi mu bunini nyuma y’Umuryango w’Abibumbye UN.
Iterambere kuri kampanyi zo mugihugu zagize uruhare mugutegura iriya nama:
Binyuze ku rubuga rwa Twitter, imwe muri kompanyi ya Manumetal ikora ibikoresho bitandukanye yanditseko yafatanyijwe n’ikigo cyahawe gukora igishushanyo cyangwa gutaka muri BK Arena ahabereye iyi nama gutegura ndetse no gutunganya aho iyo nama yabereye.
Uru ni rumwe mu rugero rw’ibigo bitandukanye byagiriye inyungu mu gutanganya no gutuma iyi nama y’intekorusange ya FIFA yateraniye mu Rwanda kuba yarabaye ndetse ikaba ari ntamakemwa ndetse ikanatanga umusaruro kuri buri wese wayitabiriye cyane cyane ku Rwanda nkanyiri abashyitsi.
Iterambere ry’ibikorwa remezo kuko izo nama zisabako biba bihari kandi biri ku rwego rwiza
Utembereye ibice bimwe na bimwe by’umujyi wa Kigali hari impinduka nini ndetse zigaragarira buriwese uri muri uyu mujyi kuko ibikorwaremezo ni kimwe mu byafashije ndetse binafasha ababikoresha, aha twavuga nk’imihanda, amahoteri, ibyumba biberamo izo nama n’ibindi.
Uwakugeza kuri i Nyamirambo, ahazwi nko kuri tapis rouge ugakomeza ukinjira muri Sitade yahoze yitwa iya Regionale kuri uyu yabaye Kigali Pele Stadium nibwo wakumva neza ibi, niba uheruka kuriyo Sitade mbere ya tariki ya 4 Mutarama 2023 uzahanyarukire uzabona ubusobanuro bw’iyi ngingo.
Kanze mbamare amatsiko ho gato, iyi sitade yaravuguruwe ndetse n’ibindi bice bihegereye birimo kuvugururwa kuko imirimo yo irakomeje, iyi sitade yavguruwe nyuma yaho hemejwe ko hazabera irushanwa rizahuza abazaba bitabiriye iyi nama ya FIFA harimo n’abakozi bayo.
Gutanga imiririmo kuko ibikorwa byose bikenera ababikora haba mu myiteguro nko kubaka ibikorwa remezo, mugihe inama iba nk’abasemuzi, abayobora abakererugendo, protocol ndetse n’abandi.
Iyi nama y’intekorusange yasigiye inyungu nini u Rwanda mu buryo bufatika ndetse kandi bigaragara ko n’ikindi gihe ibikorwa binini nk’ibi cyangwa ibyisumbuyeho kuba byabera mu Rwanda hari ikizere ndetse n’ubushake ko byose bizagenda neza.